Leta Yemeye Ko Abanyarwanda bashonje
Mu turere hafi ya twose tw’ u Rwanda, icyo Abanyarwanda bahurizaho ni uko umutekano w’ ibiribwa utifashe neza. Leta y’ u Rwanda isa n’ itemereranya n’ abaturage bavuga ko bafite inzara gusa nayo yemera ko habayeho kugabanyuka kw’ ibiribwa. Nta gushudikanya ko iri gabanyuka ry’ ibiribwa na Leta yemera ariryo ryatumye imyaka ihenda. Uku kugabanyuka kw’ ibiribwa kwatunye no kwishimira iminsi mikuru ya Noheli n’ ubunani bigabanyuka.
Mu gihe byari bimenyerewe ko mu minsi mikuru ya Noheli n’ ubunani Abanyarwanda bishima bagasangira, bagasabana, kuri ubu abenshi baravuga ko iyi minsi mikuru batazayizihiza neza bitewe n’ ukene bafite.
Hambere abanyarwanda bari batunzwe n’ ubuhinzi budateye imbere, aho wasangaga bahinga ibihingwa ngandura rugo birimo ibishimbo, amasaka, imyumbati, ibijumba…. Umusaruro wakomokaga kuri ibi bihingwa ninawo wabafasha kwimira iminsi mikuru y’ impera z’ umwaka. Muri iyi minsi mikuru ahenshi baguraga ibiryo badasanzwe barya nk’ umuceri, imyama n’ ibindi. Abaturage benshi mu baganiriye n’ itangazamakuru muri izi mpera z’ umwaka bavuga uko biteguye iyi minsi mikuru bahuriza kukuba muri iyi minsi mikuru uretse n’ amafunguro yihariye nk’ umuceri n’ inyama ngo n’ ibishyimbo n’ ibijumba nabyo kubibona ni hamana.
Iyi nzara yatewe ni iki?
Mu mezi yashyize mu Rwanda humvikanye abaturage bavuga ko bafite inzara, abumvikanye cyane ni abo mu turere tw’ intara y’ iburasirazuba turimo Nyagatare na Kayonza. Iyi nzara aba baturage batatse yatewe n’ izuba ryabaye ryinshi imyaka yabo ikuma, aha ni naho Leta yahereye ivuga ko nta nzara yabayeho ahubwo ari amapfa.
Uretse ikibazo cy’ izuba ryabaye ryinshi ‘Guhuza ubutaka’, ‘gutinda no kubura kw’ imbuto’, nabyo byabaye intandaro yo kugabanyuka kw’ ibiribwa. Abaturage bari bamenyereye ko umurima umwe hahingwamo imyaka itandukanye. Umuturage yafataga umurima umwe akawuhingamo ibishyimbo, imyumbati n’ ibijumba n’ amateke, ibi byatumaga iyo kimwe muri ibi bihingwa cyarumbaga umuturage aramura ibindi. Aho gahunda yo guhuza ubutaka iziye abaturage basabwa guhinga igihingwa kimwe mu murima, iyo icyo gihingwa kirumbye birumvikana ko ntacyo umuturage aramura.
Gahuza ubutaka hagamijwe guhinga igihingwa kimwe ni gahunda isobanurwa ko byabihingwa bindi umuturage yajyaga ahinga mu murima umwe azagurisha umusaruro yabonye akabigura. Kugeza ubu umusaruro uva mu guhinga igihingwa kimwe uracyari muke ku buryo umuturage bimugora kuba agurisha umusaruro yabonye ngo agure ibyo yari kuba yarahinze muri uwo murima.
Gutinda no kubura kw’ imbuto, mu gihe abaturage bari bamenyereye ko imbuto bazahinga bagomba kuyikura mu musaruro babonye, kuri ubu imbuto abaturage bahinga ni iyo Leta ibaha. Ni kenshi abaturage bavuga ko imbuto yatinze kubageraho. Bitewe n’ uko ibihe byo mu Rwanda imvura n’ izuba bisimburana iyo imvura iguye abahinzi bagatinda kubona imbuto izuba ryongera kuva ya myaka bahinze itarera bigatuma umusaruro bagombaga kuzabona ugabanyuka.
Akarere ka Ruhago niko karere kazwiho kweza imyumbati cyane kuburyo ari nako ahanini kari gatunze igihugu mu bijyanye n’ imyumbati n’ ibiyikomokaho. Muri iki gihe abatuye aka karere nabo barashonje bitewe n’ uko imyumbati bahingaga yafashwe n’ uburwayi bakabura imbuto.
Ibi byatumye imyumbati iba mikeya mu gihugu, Abanyarwanda batangira gutungwa n’ imyumbati iva muri Tanzania arinayo ntandaro yo kuba ikilo kimwe cy’ ubugali buciriritse cyaravuye ku mafaranga 200 uku kikaba kigura 600.
Si ubugali gusa bwahenze ahubwo n’ ibindi myaka yarahenze ahenshi igitebo cy’ ibijumba cyavuye mu 1500 , ubu kiragura 4500, mu gihe ibishimbo mu gihe cy’ itera bitarenzaga amafaranga 600, dufashe urugero nko mu karere ka Rulindo ingemeri y’ ibishyimbo yaguze amafaranga 1000.
Umuntu ashobora kwibwira ko ubwo ibishyimbo bigiye kwera abaturage nibura bagiye kubona ibishyimbo bibatunga, ahenshi siko biri kuko abenshi iyo uganiriye nabo bakubwira ko batazabona ibyo bahunika kuko batangiye kubisoroma bikiri mu mirima.
Ese iyi nzara ivugwa mu Rwanda yaba iri mu nzira zo kurangira cyangwa irimo kwiyongera?
Nta gikozwe iyi nzara abaturage bataka yakomeza ikiyongera aho kugabanyuka. Gusa Leta yafashe ingamba zitanga icyizere igihe zashyirwa mu bikorwa uko bikwiye. Ni ingamba zirimo gushyiraho uburyo buhamye bwo kuhira imyaka y’ abaturage(Umwanzuro wa 7 umushyikirano wa 14), Ikibazo cy’ ibura n’ itinda ry’ imbuto Perezida Kagame yasabye ko ababishinzwe bajya bazikorera mu Rwanda aho kuzitumiza hanze y’ igihugu nk’ uko byari bisanzwe.
Guhuza ubutaka hagamijwe guhinga igihingwa ni gahunda itaratanga umusaruro Abanyarwanda bayitezeho bivuze ko Leta ikwiye gushyiramo izindi mbaraga.