Leta yemeje ibihano ku bazunguzayi n’abakiriya babo
Caguwa na masafuriya (Saladmaster) byateye ku mihanda mu Rwanda
Umujyi wa Kigali uheruka kwemeza ko umuntu ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu ingana 10 000 Frw. Nyuma y’umwaka n’amezi abiri, aya mabwiriza yatangiye gukurikizwa amaze gusohoka mu igazeti ya Leta yo kuwa 18 Nyakanga 2016.
Ihazabu ku bacururiza n’abagurira mu mihanda, ni umwe mu myanzuro y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yo kuwa 3 Gicurasi 2015, yari imaze kubona ko “hari ikibazo” cy’umubare munini w’abantu bagendana ibicuruzwa.
Ubwo bucuruzi ngo bubangamira abacuruza mu buryo bwemewe n’amategeko, urujya n’uruza rw’abagenzi n’ibinyabiziga ndetse bigateza isuku nke bidasize no kugurisha ibintu bifite inenge.
Amabwiriza mashya agena uburyo bwo guhanga amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda, guteza imbere imibereho myiza y’abatuye Umujyi wa Kigali no gushyigikira iterambere rirambye rishingiye ku bucuruzi bwemewe.
Hemejwe imikorere y’amasoko y’ abavanwa mu mihanda
Umujyi wa Kigali wagennye ko hashyirwaho amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bw’akajagari bagacuruza batishyura umusoro, bakibumbira mu makoperative, bagasonerwa imisoro n’amahoro mu gihe cy’umwaka umwe kandi bagafashwa kubona inguzanyo “itarenze 200000 Frw kuri buri muntu”.
Iyo nguzanyo bazajya batangira kuyishyura ku nyungu ya 5% nyuma y’amezi abiri batangiye ibikorwa.
Ayo mabwiriza avuga ko ayo masoko “agomba kuba hafi y’ahakorerwaga ubucuruzi bwo mu muhanda, kugira ngo yegere ahantu bakoreraga muri ako gace, aya masoko agomba kubakwa mu bice bigenewe ubucuruzi nk’uko biteganywa n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.”
Uturere tugumana inshingano zo gutoranya umugenerwabikorwa w’ayo masoko hashingiwe ku kuba ari umunyarwanda, ari mu cyiciro cya mbere cyangwa icya kabiri cy’ubudehe, afite aho abarizwa hazwi mu Mujyi wa Kigali, akaba inyangamugayo yemezwa n’umudugudu atuyemo kandi yemera gukorera muri koperative.
Harimo no guhugura “abagenerwabikorwa b’amasoko afashirizwamo aba bacuruzi mbere y’uko bahabwa ubufasha ubwo ari bwo bwose.”
Hateganyijwe ibihano ku bayarengaho
Umujyi wa Kigali uvuga ko “bitanyuranyije n’ibindi bihano biteganywa n’andi mategeko, umuntu uwo ari we wese ugaragayeho ikosa ryo gucururiza no kugurira mu muhanda mu Mujyi wa Kigali, azacibwa ihazabu ryo mu rwego rw’ubutegetsi ry’amafaranga y’u Rwanda 10.000 Frw kandi agasubiza abamuteye inkunga ibicuruzwa afite bikajyanwa mu bubiko bwabugenewe mu Turere.”
Biteganywa ko ihazabu izajya ishyirwa kuri konti y’Akarere k’aho ikosa ryakorewe, ndetse n’ “Umuntu wese ufashwe agura ibicuruzwa by’abakora ubucuruzi bw’akajagari bukorerwa ahatemewe, azajya agawa kandi acibwe ihazabu ringana n’ibihumbi icumi 10 000 frw.”
Umugenerwabikorwa wa gahunda y’amasoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda uzajya afatwa acururiza mu muhanda azahita avanwa muri iyo gahunda.
Ayo masoko azajya acururizwamo imbuto, imboga, amata, imyenda n’inkweto, ariko uturere tugashobora kuvugurura urutonde rw’ibicururizwa mu masoko afashirizwamo abakurwa mu bucuruzi bwo mu muhanda igihe bibaye ngombwa.
Gushyira mu bikorwa aya mabwiriza bizakurikiranwa n’inzego zirimo Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative n’izindi nzego bireba Polisi, Umujyi wa Kigali n’Uturere tuwugize.
Umujyi wa Kigali ukomeje kubaka amaguriro nk’aya mu turere tuwugize, gusa imwe mu mikorere idahwitse irimo n’ahantu yubakwa, ituma abajyanwa muri aya masoko bidatera kabiri batarayavamo bagasubira mu mihanda.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, uheruka gushinja u Rwanda “gufunga abakene” rugamije ko nta muntu ubabona; utanga ingero ku bacururiza mu muhanda bafatwa bakajyanwa mu bigo bicumbikira inzererezi n’abasabitswe n’ibiyobyabwenge.
Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasubije ko u Rwanda rwitaye cyane ku kuzamura imikorere y’abafite amikoro make kandi rugashyira ingengo y’imari nini mu kuzamura imibereho y’abaturage barwo, nk’abacururiza ku gataro bari gushyirirwaho amasoko bakoreramo badatanga imisoro”, gahunda iri mu turere tugize Umujyi wa Kigali, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.