Kwongera gutora Kagame Bizatwara 5.500.000.000 FRW 2017 kandi bidakenewe
Babaguriye imyenda bajya gutora Yego, utitabiriye inama gitifu n’inkeragutabara ntiwabakira
Mu gihe mu Rwanda twitegura amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu mwaka utaha wa 2017, hari abantu benshi batumva uburyo iki gikorwa kizatwara akayabo ka miliyari eshanu na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.500.000.000), nyamara iki gikorwa kizaba ari nko kurangiza umuhango kuko uzatorwa azwi. Hari abasanga aya matora adakwiye kuba, ahubwo aka kayabo kagakoreshwa mu bikorwa biteza imbere abaturage.
Mu minsi ishize nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yatangaje ko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu mwaka utaha wa 2017, kizatwara akayabo ka miliyari eshanu na miliyoni magana atanu. Ibitekerezo by’abantu benshi kuri iyi ngingo mu binyamakuru bitandukanye, bikaba byaragaragaje ko Perezida Kagame ari we nanone uzatsinda kuko ntawe ahanganye nawe, yafunze abo azi ko bashobora guhangana nawe bakanamutsinda nka Ingabire Umuhoza, ubundi andi mashyaka aheze hanze. Ikindi kandi nuko abaturage bahora ku nkeke ndetse bahatwa gutora Kagame, bityo bikaba bigaragara ko Kagame azagumaho ndetse abaturage bumva ko amatora adakenewe ahubwo aya mafaranga adagira ingano yaakoreshwa ibindi kuko abanyarwanda bafite ibibazo byinshi cyane nk’imishahara yabakozi bamaze amezi 6 badahembwa, Abatagira mituelle barware ntibavurwe, abicwa ninzara Nzaramba, abasenyerwa bakirukanwa mu masambu ntibishyurwe, nibindi.
Hari uwagize ati: “Sinshyigikiye iyi ngengo y’imari ingana itya, mu gihe abana babuze buruse, n’uwavanaho ayo matora Perezida agakomeza adatowe kuko nubundi ntateze kuzavaho ntawe bahanganye.
Hari n’undi wagize ati: “Ndabona ubu bukomeje kuba ubukoroni, kuko aya matora ku bwacu nk’abanyarwanda turabizi ko adakenewe, ahubwo turatinya ko abazungu bakomeza kutuvuzaho induru ngo twishe amahame ya demokarasi. Ntakundi tuzayakore, ariko mutekereze aya mafaranga aramutse akoreshejwe mu kutuvana mu bukene ukuntu ari byo byadufasha, Kagame azaba Perezida kandi tuzamutora hejuru ya 97% ibyo n’umwana muto arabibona, n’abo bazungu barabizi ko ntawundi ukwiye ni uko bigiza nkana.”
Undi nawe yagize ati: “Rwose komisiyo nireke kwangiza amafaranga muzehe wacu twamutoye cyera, ahubwo amafaranga nakoreshwe ibindi abanyarwanda bakeneye.”
Hari uwavuze kandi ati: Iriya ngengo y’imari ndareba nkabona ibindi yagakwiye gukoreshwa ari byinshi cyane. Ariya matora rwose tuyareke kuko n’ubundi ikizavamo turakizi. None se ko abanyarwanda bose bifuje ko Umusaza akomeza kuyobora binyuze muri referendumu, ubwo ayo matora noneho ni ayo gushimangira? Gushimangira ndakeka ko atari ngombwa rwose. Cyakoze iyaba nta mafaranaga n’umwanya ayo matora yagatwaye wenda twayakora da.”
Kuki benshi bahamya ko uzatorwa bamuzi kandi amatora ataraba? Iyo urebye manda za Kagame zose ziba arikampanye yo kumwamamaza mugihe aba anafunga umuntu wese ukpfoye, ibyo bituma abant bamutinya kuburyo abanyarwanda baba barira ababo bicwa ariko kandi bagahora birinda kuvuga ukuri kubya Kagame kuo iyo umuvuuze ukwari nturara. Abantu barafunze prison zaruzuye, abandi baricwa bakanagwa mu mihanda, amafaranga y’igihugu yibera muri za Project za Kagame n’ibyegera bye ariko abaturage birinda kuvuga kuko uvuze aricwa. Ibyo bituma abanyarwanda bakora icyo babwiwe kuva kumudugudu kugera mubayobozi, dore umwe mu barata Kagame ukwo abibona.
‘’Paul Kagame, ni umuyobozi w’umunyabigwi utangarirwa n’amahanga. Ibyo yakoreye u Rwanda ntibizwi n’abanyarwanda gusa, abatuye mu mpande zitandukanye z’isi yose nabo barumiwe, ndetse ibihembo n’ibikombe ntasiba kubihabwa. Kuba abanyarwanda baramuhundagajeho amajwi menshi mu matora ya manda zatambutse, bishimangira ko ubu noneho bizarushaho kuko ibigwi bye byakomeje kwiyongera’’.
‘’Hari n’imibare ishimangira ko umuntu wese uzahatana na Perezida Kagame azaba arimo kurangiza umuhango kuko nta kindi azakura mu matora kitari ugutsindwa. Mu matora ya referandumu yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abanyarwanda bagombaga kwemeza cyangwa bakamagana ko Itegeko Nshinga rihinduka, kugirango bagaragaze amahitamo yabo ku bijyanye no kuba Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza. Abagera kuri 98% batoye “YEGO”, bishimangira ko baba baniteguye kumuhundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu’’. Ariko icyo abantu nkaba baba biyibagiza nuko itegeko nshinga ryavogerewe kugirango Kagame akomeze abe Perezida. Abamamaza Kagame bakaba bemeza ko Kagame ntawamutsinda ndetse banerekana percentage bazatsindiraho.
‘’Hagendewe ku mibare dufite, abandi baziyamamaza bashobora kuzagabana amajwi angana na 1.6% by’abanyarwanda bose kuko ari bo batoye “OYA” muri referandumu, bagaragaza ko batifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza’’.
Mu by’ukuri se aya matora ni ngombwa?
Mu magambo macye, igisubizo ni YEGO. Amategeko ntabamo amarangamutima, kandi u Rwanda rugendera ku mategeko, na Perezida wa Repubulika aratorwa ntabwo yimikwa nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda. Ibyifuzo by’abanyarwanda bigomba kubahirizwa, ariko nta yindi nzira byanyuramo itari amatora.
Amatora agomba kuba kugirango bigaragarire amahanga ko iyo ngirwa demokarasi ihari mu Rwanda, ubundi nayo matora ya referandumu yabaye bigaragara ko abanyarwanda benshi bisabiraga ko Itegeko Nshinga rihindurwa, ariko nk’igihugu cyerekana ko kigendera kuri demokarasi, amatora niyo nzira yonyine abaturage bagaragarizamo amahitamo yabo. Amatora ya Perezida agomba kuba byanze bikunze, kuko u Rwanda rugendera ku mategeko kandi rwubahiriza amahame ya demokarasi, aho ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage kandi bugashyirwaho binyuze mu matora.
Gusa wenda icyasuzumwa, ni ukureba niba nta buryo bushoboka bwakoreshwa mu kugabanya akayabo aya matora azatwara, wenda hakarebwa ikoranabuhanga ryakoroshya ibintu kandi bigakorwa mu buryo budahenze.
Ariko ikingenzi Kagame atakwemerera abanyarwanda nugufungura infungwa za politiki, nurubuga rw’amashyaka menshi bagahangana nawe maze tukareba aho akura 98.4% ahahaha.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/kwongera-gutora-kagame-bizatwara-5-500-000-000-frw-2017-kandi-bidakenewe/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/Paul-Kagame.jpg?fit=660%2C371&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/Paul-Kagame.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDBabaguriye imyenda bajya gutora Yego, utitabiriye inama gitifu n'inkeragutabara ntiwabakira Mu gihe mu Rwanda twitegura amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu mwaka utaha wa 2017, hari abantu benshi batumva uburyo iki gikorwa kizatwara akayabo ka miliyari eshanu na miliyoni magana atanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.500.000.000), nyamara iki gikorwa kizaba...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS