Umuryango wa Rwisereka Kagwa André wababajwe cyane n’ibikubiye mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru IKAZE IWACU ku cyumweru tariki ya 2 Kanama 2014. Uyu muryango wa nyakwigendera wifuza kunyomoza ibyasohotse muri iki kinyamakuru Ikaze Iwacu kubyerekeye umubyeyi wabo Madame UMULISA Laetita.

Umulisa Laetitia

Muri ako gashinyaguro kari kugirirwa abana ba nyakwigendera, biratangaje ko mu byanditswe byose muri iyo nyandiko nta hantu na hamwe bigeze batanga gihamya ngo bigaragare ko ari ukuri.

Laetitia-umulisa
Madame Laetita Umulisa

Inkuru ndende yanditswe kuri Madame UMULISA Laetitia yibanze kugihe yasengeraga muri Zion Temple. Agashijwa kuba yaragiye gusengera yo guhera mu mwaka wa 2005 mu rwego rwo gukorera DMI. Ariko ikinyoma kikagaragarira mu kuvuga ko hari umuntu utavugwa izina wabibabwiye usengera muri Zion, bikerekana ko ari amakuru badafitiye gihamya.

Umubyeyi UMULISA Laetitia yari umukristo usanzwe muri Zion Temple kuva mu mwaka wa 2002. Ikindi kigaragaza ko ari ibinyoma ni uko mu myaka yose yasengeye muri Zion i kigali ntabwo yigeze aririmba muri Chorale na rimwe. Ibi uwashaka kubimenya yakwibariza abahagarariye Zion Temple i Kigali.

Umuryango wa Nyakwigendera Rwisereka Kagwa André watangajwe kandi no kubona abahimbye iriya nyandiko bashishikazwa no kuvuga ko UMULISA LAETITIA yakoranaga na DMI ariko ntaho bavuga n’umuntu numwe wo muri DMI baba barakoranye. Ikindi buri wese usoma iriya nkuru yakwibaza ni uko kuba bamushinja ko yarakoreraga DMI mugihe yari muri Zion Temple  nta rugero na rumwe bigeze batanga rwerekana abantu cyangwa umuntu yaba yarahungabanyirije umutekano.

Umuryango wa Nyakwigendera uremeza ko UMULISA Laetita atigeze akora muri Bank na rimwe. Uriya mwaka bavuga ko yakoze muri  Bank yakoraga mu byerekeranye  na informatique mu kugurishaa computer.

Abasanzwe mu ishyaka rya RNC mu bwongereza bamenyereye itotezwa rikorerwa Madame UMULISA Laetitia, aho bamwe bamushinja ibyaha byishi, harimo n’ibiteye isoni.

Birazwi cyane ko Madame Umulisa Laetitia akigera mu bwongereza yamenyanye n’inshuti nyinshi zirimo abanyarwanda b’ingeri zose. Ariko kuvugisha ukuri no kutagira uwo yirengagiza kwe ntibyashimishije bamwe bari barigize ibigirwamana mu banyarwanda baturanye.

Umuryango wa RWISEREKA KAGWA André wongeye kwamagana abantu bakomeje gukoresha urupfu ry’umubyeyi wabo ku mpamvu zabo bwite. Kandi  urasaba abanyamakuru bakomeza kwandika inyandiko badafitiye gihamya gukoresha ubushishozi mu mirimo yabo y’itangaza makuru ngo bajye batangaza inyandiko nyazo kandi bafitiye gihamya.

Kanda hano urebe inyandiko umuryango wanyakwigendera Rwisereka yamagana.