Kuki opozisiyo ihimba ibinyoma ikiheraho ibyemera?
Ubusanzwe propaganda iba ifite abo igamije kurangaza ariko iya opozisiyo nyarwanda iteye ukwayo! Ni nka byabindi byabaye muri za 90 ! Opozisiyo irituburira. Irakora propaganda ikiheraho iyigaburira, ikayirya igakomba imbehe ikijuta yarangiza ikijujuta!
Kagame yarapfuye yahindutse Kagame ararembye! Kuki opozisiyo nyarwanda ihimba ibihuha yarangiza igatanga abo iba ibihimbiye kubyemera?! Ibi sibyo bajya bita kwikirigita ugaseka? Ese mwibaza ko umunyarwada wibereye mugihugu ucungana no kubona icyo ararira aba yitaye kuri ibyo bihuha ? Kagame yapfa yarwara njye birandeba? Mbona mukwiye gukamirika mukava muri ayo mukatubwira ibindi. Kandi ibintu byo kuririra abazungu mukwiye kubireka mugasubiza ubwenge kugihe. Ibibazo by’ abanyarwanda bizakemurwa n’ abanyarwanda, ntamuzungu uzongera kubyivangamo nka kuriya ko muri za 1990. Baratumenye bazi ko tubabeshya twese kuko buri ruhande ruba rukurura rwishyira; ikindi, nabo baba birebera inyungu zabo. Njye nibaza icyo muba mugamije mwishyushya imitwe ngo Kagame ararembye! Ni urwango cyangwa ishyali? Umunyarwanda yasize avuze ngo uwifuje umugisha w’undi annya ibuye !
Igihugu yarakibafatanye, yarakidufatanye, n’ abibeshyaga ngo yarakibafatiye bamenye ubwenge bariyakira; yarakifatiye. Abashumba be batunyunyuje imitsi inzara imaze kudutesha umutwe, none mwe ngo ararembye ngo yapfuye! Ese mwibaza ko apfuye ubu busa abo yahaye imbehe barwanira bagira icyo babareberaho? Uwo Kayumba mwagize umwami wanyu wananiwe kubaragirira iyo siwe wabahigaga? Harya bapfuye iki ? Aba bagabo bamaze iyi myaka bahakwa, bamwe bakubitwa abandi bafungwa nk’ inzugi, bahinda imishyitsi ngo batanyagwa ibyo bashoboye guhahira abo babyaye, mwibaza ko muzagira icyo mugabana umunsi uwo Kagame yapfuye? Cyangwa mwizeye ko bose bazapfana nawe?!
Abari mugihugu ni twe twiteguye impinduka. Nta gahora gahanze. Ibihe biza bisimburana. Ikizaba tuzacyakira. Ikitubangamiye tuzakirwanya mubushobozi tuzaba dufite nkuko dusanzwe tubikora. Ikitunaniye tuzemera tukihanganire tubane nacyo kugeza tukiboneye igisubizo. Umunyarwanda wo muri iki gihe politike ya byacitse ntayo akeneye, ntamwanya yayibonera. Ni inama nabagiraga. Mukwiye gukamirika.
Samuel Kamanzi
Cartoon: adobe stock
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/kuki-opozisiyo-ihimba-ibinyoma-ikiheraho-ibyemera/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/11/IMG_20201118_115535.jpg?fit=960%2C774&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2020/11/IMG_20201118_115535.jpg?resize=140%2C140&ssl=1DEMOCRACY & FREEDOMSLATEST NEWSOPINIONTRUTH & RECONCILIATIONUbusanzwe propaganda iba ifite abo igamije kurangaza ariko iya opozisiyo nyarwanda iteye ukwayo! Ni nka byabindi byabaye muri za 90 ! Opozisiyo irituburira. Irakora propaganda ikiheraho iyigaburira, ikayirya igakomba imbehe ikijuta yarangiza ikijujuta! Kagame yarapfuye yahindutse Kagame ararembye! Kuki opozisiyo nyarwanda ihimba ibihuha yarangiza igatanga abo iba ibihimbiye kubyemera?!...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS