Muri Rwanda day ya 2019 Mushikiwacu yasabye ikiganiro cyubaka abari aho bamuha ya mashyi yo ku ngoma y’ ubwoba, umuhango urangiye baritahira. Abazirikanye ijambo rya Mushikiwabo bafashe iyambere bagana kumbuga nkoranyambaga, cyane cyane Twitter batangira kwiganirira bamaze kurambirwa gutegereza abari kuyobora ibyo biganiro batinye kugira uwo begera ngo batazashyirwa mu kato cyangwa ngo bashimutirwe ko bavuganye na kanaka bibujijwe!

Nuko abanyarwanda batangira kuganira, ibiganiro biba iby’ amahane kubera kubura imfura n’ abasaza. Abakambwe ngo baracyahuze.

Gusa ubwiyunjye butaha ahabanje amahane, induru ni intambwe mu urugendo rw’ abavandimwe. Hari ibyo tudateze kuzumvikanaho ariko Mushikiwacu ntiyabeshye, ku ubunyarwanda twese turuzuye kandi bitinde bitahe tuzabyubahirana.

Samuel Kamanzi