Perezida Kagame yahuriye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba baganira ku mutekano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi.

Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bibazo by’umutekano by’umwihariko icy’abarwanyi ba FDLR bakekwaho gusiga bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994.

Baganiriye ku ngamba nshya zo kurandura uwo mutwe ukorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa RDC. Umwaka ushize Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda ndetse n’iy’ingabo muri RDC, nazo zari zarebeye hamwe uko bawurandura.

Si ubwa mbere RDC igaragariza u Rwanda ubushake bwo guhashya FDLR, kuko ingabo zayo ziherutse gufatanya n’iz’Umuryango w’Abibumbye, Monusco, ariko ntizibashe kuwurandura nkuko zari zabyiyemeje.

Ikindi bunguranyeho ibitekerezo ni ku bijyanye n’ubufatanye mu bucuruzi bwambukiranya imipaka no mu mishinga y’ingufu.

Muri Gicurasi 2016, ubwo Perezida Kagame yatahaga uruganda rubyaza Gaz Methane amashanyarazi ‘Kivu Watt’ yavuze ko iriya Gaz Methane ari umutungo u Rwanda rusangiye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba ko ibihugu byombi byashyira ingufu hamwe mu kwihaza ku ngufu z’amashanyarazi.

Yagize ati “Twifuje gufatanya na RDC kuri uyu mushinga kandi tuzakomeza kubyifuza […] icyo dushaka ni amashanyarazi. Iyaba umuntu yashoboraga kuyampa ayavanye ahandi byanshimisha. Igikomeye si aho yavuye cyangwa uburyo yakozwemo. Icyo mbivugira, iyaba RDC yaratangiye uyu mushinga, icyari kunyorohera kwari ukujya muri RDC nkasaba niba twafatanya, bakampa ku mashanyarazi kuko niyo nkeneye. Icy’ingenzi kuri njye si uru ruganda ahubwo ni icyo rutanga.”

Yakomeje agira ati “Ndabwira incuti n’abaturanyi bacu, niba nabo bifuza ko twafatanya kugira ngo twagure dukore amashanyarazi menshi azahaza u Rwanda na RDC, murisanga.”

Iyi ngingo no mu biganiro by’uyu munsi yagarutsweho n’abakuru b’ibihugu byombi bemeranya ko itsinda mu bya tekiniki rihuriweho n’ibihugu byombi mu mpera z’uku kwezi rizaba ryamaze gutangira akazi karyo ko gusuzuma uko ibihugu byombi byafatanya mu kubyaza umusaruro Gaz Methane yo mu kiyaga cya Kivu.

Ku ruhande rw’u Rwanda, umushinga wa KivuWatt watangiye gutanga amashanyarazi mu Ukuboza 2015. Kugeza ubu utanga megawatt 26, biteganyijwe ko muri 2020 uzaba utanga megawatt 100.

Ku ruhande rwa RDC ntabwo Gaz Methane iratangira kubyazwa umusaruro.
Perezida Kagame na Kabila baganiriye ku mikorere ya Komisiyo ishinzwe kugenzura no kugaragaza imipaka hagati y’u Rwanda na RDC. Iyi komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi yashyizweho kugirango yongere kugaragaza imbago z’imipaka. Icyari kigamijwe ni ukongera kubaka umupaka utandukanya ibihugu byombi nk’uko wasizwe mu gihe cy’ubukoloni.

Guhura nk’uku hagati y’abakuru b’ibihugu byombi byaherukaga tariki 6 Kanama 2009 i Goma. Ni nyuma y’uko kandi Perezida Kabila aherutse guhura na mugenzi we wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/kabila-kagame.jpg?fit=463%2C330&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/kabila-kagame.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONPerezida Kagame yahuriye na mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba baganira ku mutekano n’ubufatanye bw’ibihugu byombi. Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bibazo by’umutekano by’umwihariko icy’abarwanyi ba FDLR bakekwaho gusiga bakoze Jenoside mu Rwanda mu 1994. Baganiriye ku ngamba nshya zo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE