Umugabo wambaye imyenda y’igisirikare kuva ku nkweto kugeza ku ngofero yatawe muri yombi nyuma yo guhururizwa n’abamotari, umwe muri bo yari agiye kwambura ibihumbi 28 yari amuhaye ngo arayamusubiza amaze kuvunjisha amadolari muri banki mu isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu ma saa yine, umumotari wari utwaye uyu mugabo wambaye gisirikare, ngo yamwatse amafaranga ibihumbi 28, amubwira ko afite amadolari gusa, amubwira ko agiye kuvunjisha muri imwe muri banki ziri mu isoko, amaze kwinjiramo umumotari yabonye uyu mugabo atangiye kugenda akata ku ruhande, na we ahuruza abashinzwe umutekano bahakora bamuta muri yombi.

Umugabo wambaye gisirikare yaketsweho ubutekamutwe atabwa muri yombi

Umwe mu bamotari waganiriye na IGIHE yagize ati“Ubwo yabonaga uyu wiyise umusirikare yinjiye imbere muri banki, ntabwo yerekeje aho bakirira abashaka amafaranga, ahubwo yagiye guca ku ruhande ngo yigendere acike, ibi byatumye ahuruza abarinda iyo banki bamuta muri yombi bafatanyije n’abandi bamotari kuko twabonaga ari umutekamutwe.”

Polisi itwaye umugabo wambaye gisirikare akekwaho ubutekamutwe

Turacyakurikirana iby’iyi nkuru

Placide KayitarePOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONUmugabo wambaye imyenda y’igisirikare kuva ku nkweto kugeza ku ngofero yatawe muri yombi nyuma yo guhururizwa n’abamotari, umwe muri bo yari agiye kwambura ibihumbi 28 yari amuhaye ngo arayamusubiza amaze kuvunjisha amadolari muri banki mu isoko rya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali. Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, mu ma...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE