Mu ijoro ryo kuwa gatatu taliki 17/8/2016 mu mudugudu wa Kinkeri, akagali ka Bitare Umurenge wa Karama ho mu Karere ka Kamonyi abantu bataramenyekana bateye urugo rw’umukecuru Yakaragiye Conciliya na Mukamutana Anataliya bashaka kubatwikira inzu ariko irondo ribatesha bamaze gutwika urugo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Andere Hakizimana yatangarije Umuryango ko abakekwa kuba bagerageje gutwikira aba bakecuru ari abo mu muryango wa Nyakwigendera Nsabimana wari ufite imyaka 27 uherutse amarabira nyuma y’iminsi ibiri arongoye ariko umuryango we ugashinja aba bakecuru ko aribo bamuroze.

CIP Hakizimana yatangarije Umuryango ko Polisi yakoze iperereza ikabura ibimenyetso bigaragaza ko koko Yakaragiye cyangwa Mukarutana baba bararoze Nsabimana.

Mukarutana w’imyaka 55 na Yakaragiye w’imyaka 56nbakaba bavuye mu rugo rwabo bacumbika mu baturanyi ngo hatagira ubahungabanyiriza umutekano.

CIP Hakizimana avuga ko muri uyu Murenge wa Karama bemera amarozi cyane ariko ubuyobozi bukaba bukomeje gukorana inama n’abaturage ngo bahindure imyumvire.

Mu gitabo cy’amategeko y’u Rwanda ahana nta hantu hagaragara ibihano bihabwa abarozi n’ubwo hari uduce tw’igihugu abaturage bagiye bavuga ko amarozi n’abarozi biri mu bibahungabanyiriza umutekano ndetse rimwe na rimwe bakambura ubuzima abantu.