Ninde uza gukurikira azize Cogebank nyuma ya Makuza

Kagame ati 100% cyangwa nkwice Makuza ati 60% cyangwa ngahoi nyica ntakundi

Kagame amafaranga yabanyarwanda arayicakanye agiye gukorana naba Maroc, imigabane yabakire bamufashije yose arabishe ayigabanye n’abanyamahanga.

Image result for Rwigara MakuzaImage result for Kagabo umuyobozi wa CNLG yitabye imana

Makuza umucuruzi hirya ye Kagabo wahoze ayobora Agaciro Fund aba bose bazize urupfu rutunguranye.

Inkuru igeze ku kinyamakuru inyenyerinews iratumenyesha ko, Uyu munsi mu mugi wa Kigali mu masaha ya sasita hatoraguwe  impapuro zitandukanye zitabariza abantu bamaze guhitanwa bazira Bank ya Cogebank  hakaba hamaze gutabwa muri yombi umunyamakuru witwa Nsabimana  Pascal wafatiwe ahagana kunyubako ya Makuza iri mu mugi wa Kigali tukaba tutaramenya irengero rye.

Mugihe Kagame amaze kurangiza amasezerano yagiranye ni umwami wo muri Maroc yo gukorana muli Cogebank byabaye ngombwa ko Kagame ngo agomba kurangiza umwaka wi 2016 yirengeje abafite imigabane muri Cogebank

Paul Kagame wari uzi neza ko Cogebank irimo imigabane ya bakire benshi bo muri Kigali, yabonye imaze kuyobokwa cyane nawe atuma bamwe mubacuruzi akoresha maze nabo bashyiramo imigabane. Yatumye uwitwa Hatari Sekoko wahoze ari n’umushoferi we cyera maze amushyiriramo imigabane, tutibagiwe ko benshi mubacikacumu nkaba Rwigara Asinapolo ndetse naba Rwabukamba tutibagiwe naba Makuza yewe nabandi benshi ubu batakiriho. Kagame rero ejobundi amaze kubona ko Cogebank imaze gukomera cyane ahita ategeka ko iguzwa umwami wa Maroc dore ko yumvaga ko amaze kugabanya abacikacumu baribayikomeyemo. Makuza wari usigaye wenyine ukomeye mubayitangiye ahita ahakana cyakola yemera ko yaguza umwami wa Maroc imigabane 60% Kagame ati oya nvuze 100% maze nabyo Makuza arabyanga nibwo yahise nawe akurikizwa abamubanjirije, imana imwakire.

Kigali umwuka mubaturage umeze nabi kuko abantu bakomeje kwicwa bazira impfu zitunguranye, cyane cyane abitwa ko arabakire cyangwa bifashije.

Maze ubundi rekaturebe n’urutonde rwabagombaga kwicwa bazira utwabo ndetse naho Kagame agejeje ikivi.

Umucuruzi Rwigara Assinapol wakurikiwe ni umuyobozi wa CNLG Gasasira Gaspard  akurikirwa na Mucyo hakurikiraho Umucuruzi Rwabukamba none na Makuza aramurangije ninde uzagukurikira.

Amakuru ikinyamakuru inyenyeri cyakuye ahantu hizewe nuko Umucuruzi Gatera Egide amaze guterwa ubwoba agasabwa gukuramo imigabane ye yarafite muri Cogebank ubu akaba asigaye ameze nka robot aho yirirwa asinyira aba marocains abandi bigijweyo ni Rubangura  na katabarwa nabo babategetse gukuramo imigabane yabo

None Umwami Kagame ka Rutagambwa umwakagara akaba agiye kwikoranira ni umwami mugenziwe wo muri Marocain.

Ikinyamakuru inyenyeri kirakomeza kubakurikirana amakuru yose ashoboka

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/100.jpg?fit=512%2C366&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/100.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDNinde uza gukurikira azize Cogebank nyuma ya Makuza Kagame ati 100% cyangwa nkwice Makuza ati 60% cyangwa ngahoi nyica ntakundi Kagame amafaranga yabanyarwanda arayicakanye agiye gukorana naba Maroc, imigabane yabakire bamufashije yose arabishe ayigabanye n'abanyamahanga. Makuza umucuruzi hirya ye Kagabo wahoze ayobora Agaciro Fund aba bose bazize urupfu rutunguranye. Inkuru igeze ku kinyamakuru...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE