Kubera kotswa igitutu n’ibibazo biri mu gihugu na Karere, Perezida Kagame ngo yaba yobonye ubuhungiro mw’idini ya Isilamu(Islam).

Mu mushyikirano  uhuretse aho abayoboke ba RPF bateraniye murwego rwo kureba aho gahunda bihaye zigeze ndetse no kwinenga, Perezida Kagame yemeye ku mugaragaro ko ntabitekerezo bishya gifitiye abanyarwanda.  Yagize ati,  niba ibyo nvuze arabo bishimishije changwa bidashimishije “ Alhamdulillah”

Hari impanvu nyinshi zitandukanye zatumye Perezida ayoboka idini ya bayisilamu agahunga Idini y’igisekuru  ya bakirisitu. Kagame amaze kwigwizaho  imitungo kuburyo yurira rutema ikirere yerekeza mu bihugu bya barabu  ndetse akaba yaraniguriye inzu y’umutamenwa muri Qatar, ubu amaze kwiyegereza  abarabu kurusha ibihugu byi burengerazuba. Kuba yaravuye mw’idini ye yagakondo ntagitangaza kuko amaze kurengwa n’ibibazo byinshi ndetse n’igitutu cy’ibibazo byo mugihugu na Karere. Iyo urebye abahoze muri RPF benshi bahitanwe na Kagame, cyangwa baboreye muri gereza, abandi baramugajwe kubera iyicwa rubuzo.ntabwo washidikanya impanvu Kagame yaba yarahungabanye.

Kwitaba Imana kwa nyina wa Paul Kagame nakwo kwamuteye ihahamuka kuberako nyina yaramuraguriga ukuntu bazarya Ingoma  no kuyirinda abanzi. Nyina wa Kagame yamuhamagaraga mu gicuku  maze akamuragurira, kubera kubura Nyina bituma Kagame yigunga akagira ubugome bukabije  akabariyo mpanvu yatumye ahungira mw’i dini ya Isilamu.

Kwivanga kwa Kagame mubibazo by’uBurundi  nabyo byamwongeye  ihahamuka, Perezida Kagame arashinja mugenzi we Pierre Nkurunziza  kwica abaturage be, nyamara Kagame niwe wamaze abantu.  Abanyapolitiki nka Deo Mushayid, Victoire Ingabire, ndetse n’abantu bamufashije kugera ku butegetsi bagiye kuzaborera muri gereza.   Generali Frank Rusagara, na Col. Tom Byabagamba ntabwo wavuga RPF ngo ubure izina ryabo k’umurongo wambere. Kagame ntagira isoni n’impuhwe, yishe uwahoze ari mugangawe Dr. Gasakure n’uwabaye umusare mugutanga inkunga y’amafaranga n’ibikoresho mu ntambara yatumye Kagame afata ubutegetsi Rwigara Assinapol.

Kuki Kagame atunga agatoki mugenziwe w’iBurundi kandi ariwe  umurusha kumena amaraso? Kagame arashinja Perezida kugira Uburundi irimbi ,  ‘ imirambo yuzuye imihanda abantu baricwa kumanwa naninjoro “ Kagame ngo aragira Inama ABarundi kwiga  isomo kubyabaye  I Rwanda. Ikindi Kagame ashinja mugenziwe wi Burundi ngo aritwaza Idini avugako Yesu ariwe umutuma, Kagame  rero akibaza impanvu Yesu atamugira Inama yoguhosha amakimbirane yogoje igihugu cye.

Ariko igitangaje nuko abantu bose barwanya Leta ya Nkurunziza bibereye I Kigali bafashwe neza bahabwa imyitozo n’ibindi bikoresho byogutera U Burundi. Uretse ko  Kagame byose abishyira ku gatwe  ka Leta y’uBurundi, tuzi nezako imiryango mpuza mahanga ndetse na Leta y’uburundi ifite ibimenyetso simusiga byerekana ukuntu Kagame yivanga mubibazo bibera I Burundi ndetse no mukarere muri rusanjye. Ibi byose bikorwa munyungu bwite za Kagame, Congo  n’uBurundi byabaye akarima ka Kagame, niba kuyoboka ubuyisilamu bizatuma yihana, ntawamenya reka tubitege amaso.

Angel Uwera

Kigali.