Ubwo Perezida Kagame yahuraga n’abanyeshuri yongeye kuvugishwa amangambure n’ibibazo bimwugarije.

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko 2090 rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center yagize ati “Kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye yumva gifite agaciro, umuntu arakirwanira. Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”

Amagambo yenda gusa naya duheruka kuyumvana Nyakwigendera prezida Habyarimana igihe yabwira abanyaRwanda ko azakora ku Nterahamwe ze zigakenyera zikamanuka… None Kagame nawe mu Nterahamwe ze yise Intore ati abafite ipfunwe ryokwica nimutinyuke…

Aha umuntu aribaza ubwoba Paul Kagame afite kuburyo yumva akwiriye kwica buri munyarwanda aho bushingiye.

Nubwo murizo diskuru habonetse abantu beshi bakoma amashyi ariko kandi ababyeyi nabandi bantu bagifite akanyabuntu byabateye ubwoba kubona Perezida wigihugu yerura kandi akangurira urubyiruko kwicana.

Jeannet Kagame yabonetse nkumuntu utewe ubwoba bwinshi kubera iby’umugabowe wakabaye umubyeyi akangurira abana bangana nabo ababyaye.

 

Perezida Kagame yakomeje akangurira urubyiruko kwandika cyakora ntabwo yabasobanuriye icyo bakwiye kwandika. Mwijambo rye Kagame yeruriye abanyarwanda ko abandika, abavuga n’abakora ubusa cyangwa ibisenya batajya basinzira, asaba abanyarwanda kutaryumaho na bo bagatekereza kandi bagakora, bakazirikana ko nta mwanya w’imfabusa uri mu Rwanda.

Perezida Kagame yihanangirije abanyarwanda ku gupfukirana ibitekerezo byabo, anababwira ko bashobora kwitirirwa ibitekerezo bibi, bisenya biba byagaragajwe n’abanzi b’u Rwanda, aboneraho no kubibutsa ko hari itandukaniro ku watekereje agakora n’uwatekereje akaryumaho… Aha urebyeneza usanga ariterabwoba Perezida Kagame yashyiraga kuribyobibondo kuburyo bikwiriye kugira criminal mind nkawe.

Ati “Hari ikinyuranyo kinini cyane rero, hagati yo kugira imbaraga, kugira ibitekerezo byiza, ukicecekera no kugira imbaraga, ukagira ibitekerezo byiza ukabishyira mu bikorwa. Ibyo washyize mu bikorwa ni byo bitanga umusaruro, ibindi byabaye imfabusa.” Aha nanone bigatume umuntu yibaza itandukanyirizo Kagame afite nabo yitwa yarwanye nabo. Mubyukuri arasa nukangurira abantu gutemana bagakora Genocide yindi!! Birababaje!!!

N’impamvu ki ituma Kagame akomeza gukangulira urubyiruko kw’itabira imbuga cyangwa se (Social media)?

Impamvu nyamukuru nukugirango abatamuzi bakomeze bamwumve nk’umuntu ukwiye gutakwa ndetse bagakomeza  kugaragariza amahanga yose ko ngo yabakoreye ibitangaza ndetse amatora y’umwaka utaha ntihagire ubaza ikibazo cyerekeranye n’uko  amatora yagenze.

Urubyiruko rukamubona uko yiyumvamo umuntu ngo warokoye abandi ndetse byagahebuzo akanabubakira amagorofa n’imihanda na internet rugeretse. Kagame akiyabagiza ko guha abantu umutekano arakazi kaburiwese waba ayoboye igihugu, ntamuntu ugenera undi umutekano kuko umuturage wese afite uburenganzira kumutekano, kukuwutanga cyangwa kuwuhabwa, leta idatanze umutekano ntiba ari leta ndetse irarwanywa.

Ikindi kandi Kagame atibuka nuko kubaka amagorofa n’imihanda akoresha amafaranga y’igihugu bitamuha uburenganzira bwo kugundira ubutegetsi ndetse ugakangurira kwica buri wese ubigizeho ikibazo.

Kubwe Kagame yumva ntamuntu wagakopfoye ahubwo we yifuza ko bamureka agakora icyo ashatse ntawubajije, igihugu kigakomeza ari akarima ke mbese we agakomeza akitwa umuntu ngo wakuye abandi bose mu kaga.

Ubu noneho abamuhakanya ntibakitwa ibigarasha ahubwo yabahimbiye izina ry’impfabusa, ibi bikaba aruko abamurwanya abafatanya nabo yafunze haba abo akura muri FPR ye agafunga, cyangwa abasilikare maze abavanga n’ibigarasha biba impfabusa.

Nimpamvu ki ituma Kagame akomeje gukangisha kwica?

Iperereza rya Kagame ryamubwiye ko ngo agiye guterwa n’igihugu cy’uBurundi ndetse hifashishijwe nabamurwanya. Ubu bwoba abuterwa nuko ariyo nzira yogukemura ibibazo iba mubwonkobwe, ntiyemera gushyikirana nagato. Ikindi kandi Kagame yamaze gukora n’ukugeza ingabo ze mu gihugu cya Congo aho ziteguye gufasha Perezida Kabila aramutse agize ibibazo mu matora.

Kagame akaba yizeye ko nihagira akaduruvayo kaba muri Congo azaboneraho amahirwe yokwinjira mu gihugu cy’uBurundi aturutse Congo, haba hariyo abashaka kumurwanya cyangwa batariyo Kagame yiteguye gutera igihugu cy’uBurundi aturutse muri Congo.

Nimpamvu Ki Nkurunziza akomeje kumwima amatwi?

Kagame yakomeje gushotora igihugu cy’uburundi kuva mumyaka yohambere kugeza naho ahungabanyije umutekano w’icyo gihugu aho yakomeje gufasha abitwaza intwaro bakica bamwe mu bayobozi bacyo.

Yakomeje guteranya Nkurunziza n’ibihugu byabaturanyi ariko byose bipfa ubusa kuko ibihugu byinshi mu karere byamenye amazimwe n’ubugome bwa Kagame. Ibihugu nka Tanzania, Afurika Yepfo, Angola, China, n’ibindi bikomeje kugirana mubano mwiza na Nkurunziza perezida w’uBurundi nubwo bwose Kagame yamaze imyaka yiruka n’indege ahora aregaguzwa ngo arateranya.

Perezida Nkuruziza afite intwaro n’ibihugu byiteguye kumufasha aramutse atewe na Kagame uhora akanga abantu bose mu karere. Abo bagabo bombi habuze utera undi kuko Nkurunziza avuga ko uzatera igihugu azobibona naho Kagame ati hari umurongo uzawurenga nzamwica. Aha nanone umuntu akwiriye kwibukako Kagame atanesha Nkurunziza kuko ntamuntu numwe yari yanesha mubuzimabwe ariko nanone yamwubikira akamwica kuko byo abifitiye uburambe.

Nimpamvu ki Uganda itafasha Kagame indi ntambara?

Ubwo U Rwanda rwarwanaga intambara muri Kisangani mu mwaka 1998, u Rwanda rwasubiranyemo na Uganda ndetse hapfa abarenga 120. Ibyo bikaba byarababaje Perezida Museveni wa Uganda ndetse aheba ikizere kuli Kagame na Kabarebe, ikindi kandi Museveni ababajwe cyane n’ukuntu East African Community ikomeje gucikamo ibice bitewe namazimwe ya Kagame.

Nubwo bwose yarambiwe Kagame ariko yigeze kuvuga ko imbwa yasaze iyo igutungutseho ukomeza kuyiburabuza abaturutse inyuma akaba aribo bayica, bigaragara ko Museveni arimo kuburabuza imbwa yasaze!!.

Nimpamvu ki Kenya itatabara u Rwanda ruramutse rutewe?

Igihugu cya Kenya kigira Polisi nyinshi kikagira ingabo nkeya cyane, ndetse kikaba gifite ingabo mucyo bise East African Force (izo zikaba ar’ingabo za Afurika y’iburasirazuba ndetse u Rwanda rufitemo ingabo, Uganda ndetse n’ibindi bihugu byo mu karere) n’ubwo bwose izo ngabo zihari ariko ntizemerewe gutera kimwe mu bihugu bya Afurika y’iburasirazuba cyereka ar’intagondwa (terrorists) zateye kimwe muri ibyo bihugu.

Cyakora kandi akaba arinayo mpamvu Kagame uvuze wese amwita intagondwa, ibyo abiterwa nuko amafuti ye yose azi ko ntamuntu uyashyigikiye ndetse akumva agomba guhimba ibyaha ubundi akica.

Nimpamvu ki itatabara Kagame?

Igihugu cya Tanzania cyakomeje kubana neza n’igihugu cy’uburundi ndetse ntabwo kigeze gitega amatwi amenshi ya Kagame, dore ko mubyateranije Nkurunziza na Kagame aruko yanze gufasha Kagame imigambi mibi yarafitiye impunzi za Banyarwanda muri Congo ndetse noguhotora uwahoze ari Perezida wa Tanzania Kikwete. Leta ya Tanzania yakomeje kwisobanulira ikibazo kimpunzi bitandukanye nuko Kagame agisobanulira amahanga, aho Perezida Kikwte yasabye ko habaho inzira y’imishyikirano yamahoro kugirango amahoro aboneke mubiyaga bigari.

Igufu za Kagame zishingiye he?

Kugeza ubu ingufu za Kagame zishingiye kwiterabwoba noguhora avuga genocide. Ubundi amashyaka ari hanze nayo mugihugu ntashyire hamwe, amoko hagati ya Bahutu nabatutsi akomeje kubatandukanya. Ikindi nugukenesha abaturage bagahora batekereza icyo bazarya ejo, Kagame ubwe ntiyiyizera kuburyo yinginga urubyiruko ngo ruhaguruke ruze kumbuga kumutaka, ibyo bisobanuye ko we ubwe atemera ibyo arimwo gukola ahubwo agasaba abana kumtaka ibitariho.

Abakurikiranira hafi bakaba bemeza ko umujinya Kagame afite n’ikimenyetso cyuko agiye gutangiza indi ntambara, azwiho uburara nubwibone kuko iyo atanga impushya zokwica ntabwo atekereza ibyabaye mbere cyangwa ejo hazaza.

Ubwanditsi

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/Kgome.jpg?fit=800%2C628&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/09/Kgome.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONUbwo Perezida Kagame yahuraga n’abanyeshuri yongeye kuvugishwa amangambure n’ibibazo bimwugarije. Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko 2090 rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center yagize ati “Kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye yumva gifite agaciro, umuntu arakirwanira. Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE