Image result for Kagame air rwanda

Perezida Kagame yakoze ingendo z’akazi 28 hanze y’igihugu. Izi ngendo zose yazikoze ashakisha ahanini inyungu ku giti cye cyangwa agambanira impunzi z’abanyarwanda ahozahungiye. Aliko kandi iyo atangaza ikimugenza avuga ko ngo aba ashakira abaturage ejo hazaza ndetse ko ngo ingendo zagizer uruhare rukomeye mw’iterambere ry’ Abanyarwanda dore ko yemeza ko ngo ingendo ze zanagize uruhare runini ku busugire n’iterambere ry’igihugu.

Mu z’ingenzi harimo urwo yagiriye mu gihugu cya Maroc ku ya 20 Kamena 2016 yitabiriye ubutumire bw’umwami w’icyo gihugu, aliko benshi batunga agatoki urwo ruzinduko kuko ngo rufitanye isano n’impfu zahato nahato zibasiye abacitse kw’icumu bazira banki balibafitemo amafaranga y’ikigega ubu yeguriwe umwami wa Maroc. Umwe mu Banyarwanda bahise agatwe akaba ari umuherwe Makuza wazize urupfu rutunguranye ndetse nabandi.

Kagame we yemeza ko Urwo ruzinduko rwatanze umusaruro, rukurikirwa n’urwo umwami Mohammed VI yagiriye mu Rwanda rwasojwe no gushyira umukono ku masezerano asaga 20 arimo arebana n’ishoramari, ubufatanye mu bucuruzi n’izindi nzego nk’ubukerarugendo, dipolomasi, ubuvuzi, ingendo z’indege, ikoranabuhanga, ingufu n’ibindi. Kagame ubwo ababashije kugurisha imari yabamwe mu Banyarwanda amaze kubahotora maze akabyita guteza imbere igihugu. Cyakola abo bashora mari bose Kagame afasha gusahura abaturage inyungu ibonetse yose yerekera mumufuko wa RPF niandi mabanki ya Kagame nakazu ke.

Inkuru zituruka kwa Kagame zivuga ko ngo noneho Hari kandi banki ya Attijariwafa yaguze imigabane myinshi muri Cogebanque, uruganda rukora imiti, Cooper Pharma ruzubaka ishami ryarwo mu Rwanda; n’inzu ziciriritse 5000 zizubakwa ku bufatanye bwa Banki itsura amajyambere y’u Rwanda, BRD, na Sosiyete yo muri Maroc, Palmeraie Development Group. Izi nzinduko kandi zasize hafunguwe ambasade mu bihugu byombi.

Muri uyu mwaka kandi Kagame yasuye umuyobozi wa Tanzania Magufuli, nyuma y’uko nawe yari yasuye mu Rwanda mu ruzinduko yari agize bwa mbere kuva yaba perezida. Bishoboka kuba uruzinduko rwo muri Tanzania arirwo rwonyine rwarebanaga nakazi naho izindi zose Kagame yararimwo kwikurikiranira imitungo ye ndetse ashakira indege ze amasoko naho zizabona akazi ko gutwara abantu.

Ku ya 20 Nzeli nabwo umukuru w’igihugu yagiriye iminsi y’akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atanga ikiganiro cyuje impanuro muri kaminuza ya Yale ku ngingo zinyuranye zirebana cyane cyane n’imibanire y’ibihugu, ibikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere aliko kandi bitewee nibibazo bimaze igihe hagati ya Kagame nibihugu bikize bimushinja kugundira ubutegetsi ntiyahagazeyo ndetse ntakigenda cyane mu bihugu bikomeye, kuko ntabayobozi bari mubutegetsi baba bashaka kumwiyegereza.

Icyo gihe yavuze ko u Rwanda rudashobora kwihanganira abarushotora, bashaka kurubuza kurengera ukuri kwarwo kabone n’iyo byaba bisaba ikiguzi runaka. Ubwo yarimo kwamagana abanenga ihindagurika ry’itegeko nshinga ndetse nifungwa ryahato nahato ryabanenga ubutegetsi bwa Kagame.

Nyuma yaho gato, ku ya 22 Nzeli 2016, Perezida Kagame yagejeje ijambo ku nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, avuganira impunzi n’abimukira kandi agaruka ku nshingano ibihugu by’Isi bifite zo kubungabunga amahoro n’umutekano. Nubwo Kagame avuga ko avuganira impunzi ariko kandi ninawe wabujije impunzi amajo aho anazitera iyo zahungiye akazica cyangwa akazihimbira ibyaha bya Genocide

Mu zindi nzinduko Perezida Paul Kagame yagiye agira, harimo urwo yagiriye muri Mozambique, muri Congo-Brazzaville, muri Guinea muri Tchad n’ahandi.

Izi ngendo zose nta kamaro zagiriye iterambere ry’abanyarwanda, ahubwo zakagiriye Kagame nakazu ke, yabashije kubonera indege ze akazi ubundi abona naho agenda ahisha amafaranga yabanyarwanda akomeje kuyobya yaka abakire nabakene, abiba amasambu akayaguza abanyamahanga akoresheje kompanyi ze zubucuruzi maze akabyita iterambere n’ubukungu by’abanyarwanda bose muri rusange.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/Kagame-ingendo.jpg?fit=640%2C426&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/12/Kagame-ingendo.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDPerezida Kagame yakoze ingendo z’akazi 28 hanze y’igihugu. Izi ngendo zose yazikoze ashakisha ahanini inyungu ku giti cye cyangwa agambanira impunzi z’abanyarwanda ahozahungiye. Aliko kandi iyo atangaza ikimugenza avuga ko ngo aba ashakira abaturage ejo hazaza ndetse ko ngo ingendo zagizer uruhare rukomeye mw’iterambere ry’ Abanyarwanda dore ko yemeza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE