Perezida Kagame yatangije umwaka w’ubucamanza 2016-17 (Ifoto/Village Urugwiro)

Perezida Kagame avuga ko adatewe impungenge no kuba abacamanza b’u Bufaransa bashaka kongera gukora iperereza ku ikibazo cy’ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenal.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa 10 Ukwakira ubwo yafunguraga ku mugaragaro umwaka w’ubucamanza 2016-2017.

Perezida Kagame yavuze u Bufaransa bwakoze iperereza imyaka ibiri ariko ntibigire icyo bifata, aho avuga ko kongera gukora irindi nta kibazo abibonamo.

Yagize ati “Iki kibazo cyakozweho iperereza, nk’u Rwanda twifuje ko twagirana umubano mwiza n’u Bufaransa, turabemerera baraza bakora iperereza, turababwira tuti ‘nimuze murebe ibyo mushaka byose’, icyo bifuzaga cyose twarakibahaye, iperereza ryakozwe imyaka ibiri nyuma yo kubura ibimenyetso by’ibyo bashakaga, ubu ibyo ndi kubona mu bitangazamakuru ni uko bashaka kongera iperereza. Ibyo rwose nta kibazo mbibonamo.”

Umukuru w’Igihugu yagarutse ku kuba ubutabera mpuzamahanga bukoreshwa n’inyungu za politiki, aho ahamya ko u Bufaransa bwari kuba ari bwo bukurikiranwa kuru ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Uburyo ubu bucamanza bukoreshwa mu nyungu za politiki ntibiteze gushira. Ubucamanza mpuzamahanga bushingira akenshi ku binyoma no kwirengagiza ukuri nkana. Ubufaransa bwakabaye ari bwo buburanishwa ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Perezida Kagame  kandi yavuze ko u Rwanda rwiteguye guhangana mu gihe iryo perereza ari cyo ryaba rigamije, ati “Niba kongera gusubiramo iperereza kuri iki kibazo bivuze guhangana, twiteguye guhangana.

Mu mwaka wa 2006, umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière yashyizeho impapuro zifata abofisiye 9 b’u Rwanda  bashinjwa kugira uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Falcon 50 yaguyemo Habyarimana na Ntaryamira wayoboraga u Burundu.

Icyo gihe u Rwanda rwaciye umubano n’u Bufaransa bwayoborwaga na Jacques Chirac, bikurikirwa no kuba Umunyarwanda wakeneraga VISA yo kujya mu Bufaransa yarayisabaga binyunze muri Ambasade y’Ububiligi.

Gusa mu mwaka wa 2010, Nicolas Sarkozy wasimbuye Chirac ku buperezida, yasuye u Rwanda, anasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. Umubano w’ibihugu byombi urasubukurwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, i Kigali, Sarkozy ntiyeruye ngo yemere uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi; yavuze gusa ko u Bufaransa bwakoze amakosa ya politiki atasobanuye neza ayo ari yo.

Perezida Kagame, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016, yavuze ko kuba Abafaransa bashaka gusubukura iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana, bishobora kuba bigiye gutuma umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mubi, ku buryo Umunyarwanda ushaka kujya mu Bufaransa yakongera kwisanga asabwa kunyura kuri ambasade y’Ububiligi.

Yanabwiye abari muri uwo muhango ko ubutabera bw’u Rwanda budakorera u Bufaransa. Yagize ati “Kongera gukora iperereza bivuze ibintu byinshi, kongera kurikora ni ngombwa ko hari abantu twibutsa ko u Rwanda, u Bucamanza bw’u Rwanda budakorera u Bufaransa cg se inyungu z’Abafaransa.

Mu minsi ishize ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko abacamanza bari kwiga icyo kibazo cy’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana bifuje kubonana na Kayumba Nyamwasa wahoze mu mu gisirikari cy’u Rwanda, akaza guhungira muri Afurika y’Epfo, bakamukoraho iperereza.