Kagame ntabwo azitabira kurahira kwa M7
Kagame Yambara umudali w’ishimwe muri Uganda hambere
Nyuma y’inkuru zimaze iminsi zihwihwiswa muri Kigali ko Kagame akomeje gufunga bamwe mu basilikare bahoze ar’inkoramutimaze, andi makuru akomeje kuvugwa i Kigali nuko ahubwo hari nabamwe mu bamrindaga ubungubu bafunze, abafungishijwe ijisho ndetse nnabafungiye mu rugo. Kubera guhora y’ikanga noneho amaze iminsi yarakaniye Gen Alex Kagame, Col Silas Udahemuka ndetse nabandi. Ibyo bikiri aho kandi Inyenyeri imaze kumenya amakuru y’impamo avuga ko Perezida Kagame atazitabira kurahira kwa Perezida Museveni wamufashije kugera kubutegetsi kuzabera i Kampala ho muri Uganda kwitariki ya 12.05.206.
Muri iyi iminsi aho FPR ikomeje gucikamo ibice kubera kuyoborwa bunyamanswa, bamwe mu Basilikare nabo bakomeje gusubiza agatima impembero bibaza abababanjirije ukwo byabarangiranye. Ikindi kandi nuko haba mugisilikare cyangwa mu banyapolitiki b’inkora mutima yagiye yegezayo kubera gushaka ikuzo no kwimika ingoma y’umuryangowe(Family Project) bakomeje kwibaza amaherezo y’igihugu.
Kagame uherutse mwirahira rya Perezida wa Djibout ngo yaba yamenyeko ibyabaye kuri Nkurunziza agiye mu nama y’abakuru b’ibihigu byuburengerazuba bakagerageza kumuhirika nawe byaba bigiye kumugeraho ngo kandi nta bwo bimworoheye.
Nyuma yogufunga uwahoze ashinzwe umutekano we Col. Tom Byabagamba na Gen. Frank Rusagara ibi ngobyaciyemo abasilikare ibice kuburyo ngo abasilikare bose bari bazi ukuntu Col. Tom Byabagamba yitaga ku metakano wa Perezida Kagame ndetse n’umuryangowe ntawabura gutinya ati ejo ni njyewe.
Kagame ngo mbere ataranyarukira Djibout yakoresheje inama abasilikare be bakuru kandi binkoramutima ababwirako utazashyigikira umugambi we wokwimika umukobwa we cyangwa madamuwe ashyire ukuboko hejuru. Nkuko bisanzwe ntawabikoze ariko ngo amakuru afite nuko abasilikare benshi yavanye nabo I Bugande ntabwo bashyikiye uwo mugambi.
Murabo basilikare badashyikiye uwo mugambi harimo Gen. Patrick Nyanvuma umugaba mukuru w’ingabo, Gen. Charles Kayonga ubu yigije inyuma amuha kuba Ambasaderi mu bu Chinwa(China).
Ikindi kandi nuko azineza ko abo basilikare bakuru bamufashije kugera ku butegetsi nabo ko bafite inyota yabwo nkuko byagendekeye Museveni kuko inkoramutima ye Amama Mbabazi cyangwa Gen. Sejusa na Col. Besigye batangiye kumurwanya.
Ndetse Amama Mbabazi wahoze ari Ministiri w’ intebe ngo kwemerera muruhame ko azashyikira Museveni mumatora bitamubujije kwiyamaza kumwanya wa Perezida.
Andi makuru twabonye kandi yizewe nuko ngo ibihugu bisanzwe ari inshuti nka Leta Zunze Ubumwe z’ameriza zimaze kwihanangiriza mw’ibanga Perezida Kagame ko kwiyamariza indi manda bitazamugwa neza.
Kagame akunze gukanjisha ko azakura ingabo ze muri za misssion zokubungabunga umutekano kwisi cyangwa Genocide yakorewe abatutsi iyo bamubwiyeko badashyigikiye amafuti akora.
Kagame yarwanye mu ntambara yagejeje Perezida Museveni kubutegetsi mu 1986. Nyuma yi ntambara yakoze nkuwungirije inzego zishinzwe iperereza rya gisilikare (DMI). Nyuma yaje koherezwa muri America kongera kwiga arinaho yavuye nyuma yu rufu rwa Gen. Fred Rwigema. Museveni yamwambitse n’mudali w’intwari kuba rero atagiye mwirahira rya shebuja hari akabazo.
Noble Marara.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/kagame-ntabwo-azitabira-kurahira-kwa-m7/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Musevenipix.jpg?fit=425%2C283&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Musevenipix.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONKagame Yambara umudali w'ishimwe muri Uganda hambere Nyuma y’inkuru zimaze iminsi zihwihwiswa muri Kigali ko Kagame akomeje gufunga bamwe mu basilikare bahoze ar’inkoramutimaze, andi makuru akomeje kuvugwa i Kigali nuko ahubwo hari nabamwe mu bamrindaga ubungubu bafunze, abafungishijwe ijisho ndetse nnabafungiye mu rugo. Kubera guhora y’ikanga noneho amaze iminsi yarakaniye...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS