Kagame niwe kibazo cy’uBurundi ntiyatumwe mu nama
Perezida Kagame aho kwitabira inama yo kugarura amahoro mu karere yigiriye muri Amerika, dore ko atari yanatumiwe mu nama i Burundi. Yasanze kuguma iKigali abandi bari mu nama ar’ikimwaro maze ahitamo gushaka aho yikinga.
Ubwo yahuraga n’abanyarwanda batuye muri Amerika Kagame yagize icyo avuga kunzinduko ze z’urudaca mu mahanga.
Maze mu magambo atyaye yakoresheje yagize ati: “abo bakomeza gusakuza babareke basakuze kuko ngewe ndakorera igihugu cyange”. Perezida Kagame bigaragara ko yamaganaga bamwe mu bayobozi bo mu mashyaka arwanya Leta ye ndetse n’abandi bo mu miryango Iharanira uburenganzira bwa muntu, bakomeje kwamagana ingendo ze cyane, kugeza naho bamwe bemeza ko aba yigendera kunyungu ze bwite, abandi bati yabaye kalira maguru.
N’ubwo bwose Perezida Kagame ageze aho kwisobanura ku ngendo akora, rimwe na rimwe ahimba ingendo kubera ikimwaro cy’uko ahezwa mu manama menshi y’ibireba ibihugu aturanye nabyo kubera ubwibone, uburara no kwenderanya ateza akaduruvayo mu bihugu byabaturanyi.
Akaba ageze mugihe kitari kiza aho inama yarimo kubera iBurundi yemeje ko ingabo za LONI zoherezwa i Burundi gukurikirana ibibazo u Rwanda rukomeje kuhateza. Ibi bikaba biterwa nuko ibihugu by’amahanga byemeza ko akaduruvayo kari I Burundi gaterwa na leta ya Kagame y’iKigali.
Mu nama yabereye i Burundi yari iyobowe na Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’epfo yemeje ko hajyaho indorerezi zizoherezwa kuva mu miryango y’ikiremwamuntu ndetse no mungabo za LONI.
Ariko kandi inkuru ziva mw’iperereza ry’uRwanda zikaba zemeza ko ingabo zu Rwanda zizi neza ko u Burundi bwitegura guha umwanzi wu Rwanda inzira igihe icyo aricyo cyose, ibyo bikavuga ko n’uRwanda rugomba gufasha impunzi z’uBurundi gutera Nkurunziza.
Amahanga yakomeje kwikoma u Rwanda guteza akaduruvayo mu karere aho u Rwanda rwashinjwaga gufasha umutwe w’inyeshyamba M23 n’izindi nyeshyamba mu gihugu cya Congo mu ntambara yamaze imyaka irenga 15 igahitana abarenga million 6.
Ubu noneho u Rwanda rukaba rushinjwa guteza ikibazo mu Burundi, ndetse no mu nama yabaye Kagame akaba atarayitumiwemo kandi arumwe mu bayobozi ikibazo cy’uBurundi kireba kurusha ibindi bihugu byo mu karere byose.
Olivier Murefu
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/kagame-niwe-kibazo-cyuburundi-ntiyatumwe-mu-nama/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/kagame-nkurunziza-1.jpeg?fit=633%2C356&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/02/kagame-nkurunziza-1.jpeg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONPerezida Kagame aho kwitabira inama yo kugarura amahoro mu karere yigiriye muri Amerika, dore ko atari yanatumiwe mu nama i Burundi. Yasanze kuguma iKigali abandi bari mu nama ar’ikimwaro maze ahitamo gushaka aho yikinga. Ubwo yahuraga n’abanyarwanda batuye muri Amerika Kagame yagize icyo avuga kunzinduko ze z’urudaca mu mahanga. Maze mu...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS