Kagame Ashobora gukurikiza Joseph Kabila Ise
Aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku bijyanye no kunoza umubano w’ibihugu byombi, birimo: Kunoza ubucuruzi bwambukiranya imipaka, umutekano, gucukura gas methane yo mu kiyaga cya Kivu n’ibindi.
Itangazo ryaturutse biro by’Umukuru w’Igihugu, Urugwiro Village, rivuga ko aba bakuru b’ibihugu bashyizeho itsinda rigomba gukurikirana ibi bikorwa, bitarenze ukwezi kwa Kanama uyu mwaka.
Mu bijyanye n’umutekano, Abakuru b’Ibihugu bombi bishimiye ibimaze kugerwaho harwanywa imitwe yitwaje intwaro.
Gusa aba bayobozi bongeye kuvuga ko hakwiye kunozwa igihe cyashyizweho cyo guhashya iyi mitwe.
Ikibazo cy’abarwanyi ba FDLR barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bakaba bari mu Burasirazuba bwa Kongo, kiri mu bikomeje guteza umutekano muke muri aka Karere.
Nubwo Kongo Kinshasa igaragaza ubushake bwo kurandura uyu mutwe, byakomeje guhera mu nyandiko gusa.
Nyuma yo kurandura umutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Perezida Kabila, byari byaremejwe ko hagiye gukurikiraho kurandura umutwe wa FDLR gusa siko byagenze, nubwo u Rwanda rwakomeje kugaragaraza ko hari igikwiye gukorwa.
Kagame yakomeje gusuzugura Joseph Kabila kubyerekeye umutekano wo mukarere ndetse agahora yemeza ko ikibazo cya FDLRL cyarangizwa n’uko ingabo z’urwanda zinjiye muri Congo. Yakomeje gutera Congo agasahura ndetse akanica, ub rero yiyegereje Kabila bamwe bate Kagame yicishije bugufi amaze kmenya Politiki, abandi bati afite ingabo muri Congo naho abandi bati agiye kwica Joseph Kabila kuko nase Desire Kabila niko byamubanjirije hakurikiraho kuraswa.
Kuri aba bakuru b’ibihugu bo banishimiye ibimaze gukorwa hagati y’u Rwanda, Kongo na Uganda bijyanye no kubungabunga ibirunga.