Kinga metarike duhurire muri ndaburaye, rimwe mu mazina mashya yahawe inzara mu MajyepfoImage result for kagame serena hotel
Mugihe Kagame arimo guhimba uburyo yazaguma kubutegetsi nkumwami, abanyarwanda bo rurakinga babiri. Kagame ukomeje guteranya benewabo n’umwami Kigeli V watanze muminsi ishije, we ararya nibyegera bye ubundi agakoresha udufaranga abona twinfashanyo kugirango yigumire kubutegetsi.
Ibwami bacitsemo ibice kugeza naho amabanga y’umwami Kigeli V yibwa nabakagombye kuyabungabunga kubera ruswa za Kagame.
Isomere inzara Nzaramba aho igeze abana bu Rwanda.
Nyuma y’aho bamwe mu Banyarwanda cyane cyane mu Ntara y’Iburasirazuba bibasiwe n’uruzuba rukabatera amapfa ndetse bikaba ngombwa ko bamwe basuhuka mu turere twa Nyagatare, Kayonza n’ahandi, ibintu byafatwaga nk’umwihariko w’aha, gusa ibindi bice by’igihugu nabyo byibasiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe birashinyiriza ariko kuri ubu inzara bagiye bayiha amazina atandukanye nka Nzaramba risanzwe rizwi, ariko hari izina rishya ritangaje rya Kinga metarike duhurire muri Ndaburaye n’andi.

Abaturage bo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango ndetse n’abo mu Majyaruguru baganiriye n’umunyamakuru w’Ijwi rya Amerika bamubwira uko inzara ibugarije, uko ibiciro by’ibiribwa bihagaze, ndetse banamubwira amazina bari kuyita muri iyi minsi.

Aha muri Byimana baravuga ko kuri ubu ikiro cy’ubugari kigura amafaranga 500 na 450, kawunga 600 na 550, igitebo cy’ibijumba kikaba kigeze ku 2000. Aya mafaranga ku kiro cy’ubugari akaba ari menshi cyane ugereranyije n’uko ubusanzwe aha hantu ari ho heraga imyumbati myinshi hakagemurira ibindi bice by’igihugu.

Abaturage bavuga ko bahinga imyumbati ikabora, bavuga ko ubu muri iki gihe kurya kabiri ku munsi babyibagiwe.

Umwe muri bo yagize ati: “Ubu nta muntu ukirya kabiri. Ku manywa nukubwirirwa ukarya ninjoro nabwo ukabeshyabeshya igifu.”

Babajijwe icyateye iyi nzara, abaturage bavuga ko yatewe n’imyumbati yarwaye, imbuto y’imigozi yabuze, ndetse ngo hakaba hari abantu benshi babyukira ku muhanda badakora ugasanga imyaka yabashije kuboneka bayiba.

Ikindi kibazo abaturage bagaragaje nuko basabwe kurandura imigozi y’ibijumba bateye bakahatera ibigori nyamara ngo n’uwari ufite utwo tugozi twari kuzamusunika akageza nko mu kwezi kwa mbere cyangwa ukwa kabiri. Ariko ubu noneho ngo mu kwa 12 ubutegetsi bwabategete kuba baranduye iyo migozi bagatera ibigori.

Aba baturage bavuga ko hari ahantu hari ibishanga bigaragara koko byahingwamo ibigori, ariko bagasaba ko uturima duto bafite babareka bagateramo ibyo bijumba kuko ngo ibyo bigori bitabatunga byonyine.

Bitewe nuko ngo muri iyi minsi aha muri Ruhango n’abitwa ngo n’abakire nabo bashonje, byatumye inzara bayiha izina rya “Kinga Metarike duhurire muri Ndaburaye”. Ibi bikaba bisobanuye ko yaba umukire cyangwa umukene bose bashonje.

Umwe mu baturage yagize ati: “Kera urazi yuko umukire ntiwamubonaga mu isoko agiye guhaha. Ariko ubu dusigaye duhura nabo bafite ambaraje mu gasoko karema nimugoroba bita Ndaburaye bajya ku mufungo w’ibijumba.”

Irindi zina aba baturage bavuze ni “Warwaye ryari”,aho abaturage bavuga ko ryaje bitewe nuko hari igihe uhura n’umuntu ukabona yarananutse kubera inzara ugahita umubaza uti: “Warwaye ryari?”, kandi atarigeze arwara ari inzara.

Mu majyaruguru y’u Rwanda ubusanzwe hafatwaga nk’ikigega cy’umurwa mukuru, Kigali, mu Karere ka Rulindo mu Mirenge ya Masoro na Murambi naho rurakinga babiri.

Hano hari inzara ikaze cyane kuko nta kintu cyeze kiriho. Nugushakisha gutyo, bamwe bakajya muri kongasi, abandi bakajya guhingira nk’abantu b’abakire bakabaha amafaranga noneho umuntu akaguramo ikintu cyo kurya abana bakaramuka”, uwo ni umwe mu baturage bo muri Rulindo.

Kimwe no mu Majyepfo, aba baturage nabo bavuga ko no kurya bibagora kubera ibyo kurya byabuze, ku buryo ibase y’ibijumba aha igura amafaranga 5000, igemeri y’ibishyimbo ikaba igeze kuri 800.

Aba baturage bavuga ko hari ifu yadutse iva muri Tanzania bise Shira umuteto ngo igura macye akaba ari yo abantu barimo kurya muri iyi minsi ariko ngo hari abayirya bagacibwamo, abayirya bakarwara umutwe, ariko bagashinyiriza bakayirya.

Aba baturage babajijwe niba bumva igihe kizagera bakongera kwitwa ikigega cy’umurwa mukuru, bavuga ko ibihe bigenda bihinduka ariko ko imvura ibonetse neza basubira kuri gahunda.

Ku kijyanye no gusuhuka muri ibi bice, abaturage bavuze ko bo bashingira hamwe bakemera inzara ikabakubita bagira Imana bakabona bireze nuko ubuzima bugakomeza.

Agira icyo avuga kuri iki kibazo cy’ibura ry’ibyo kurya mu minsi ishize, minisitiri Francois Kanimba w’ubucuruzi n’inganda yavuze ko iki kibazo atari icy’u Rwanda gusa ahubwo kibasiye akarere kose.

Minisitiri Kanimba icyo gihe yagize ati: “Ndagirango mbabwize ukuri, ni ikibazo kidukomereye. Ariko…ntabwo gikomereye u Rwanda gusa, mu by’ukuri ni akarere kose. Gishingiye ahanini ku izuba ryinshi ryavuye ridasanzwe, muri aka karere ibihugu byose byagize ibibazo by’amapfa bituma haba rwose guhungabana ku musaruro wari utegerejwe ku rwego rw’ubuhinzi utarabonetse. Ahangaha rero, nta bitangaza dushobora gukora iyo umusaruro w’ubuhinzi ubaye mucye ugereranyije n’ibiribwa abaturage bakeneye ibiciro birazamuka”.

Minisitiri Kanimba kandi yavuze ko u Rwanda rwagize ingorane zishingiye ku guhungabana kw’amasoko cyane cyane ay’ibicuruzwa by’ibanze ku masoko mpuzamahanga nk’amabuye y’agaciro, ikawa, icyayi n’ibindi aho ngo ibiciro by’ibi bihingwa byagabanutse cyane ku masoko mpuzamahanga ku buryo u Rwanda rwatakaje amafaranga menshi ugereranyije n’ayo rwabonaga aturutse muri ibyo bicuruzwa.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/kagame-king.jpg?fit=960%2C540&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/kagame-king.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDMugihe Kagame arimo guhimba uburyo yazaguma kubutegetsi nkumwami, abanyarwanda bo rurakinga babiri. Kagame ukomeje guteranya benewabo n'umwami Kigeli V watanze muminsi ishije, we ararya nibyegera bye ubundi agakoresha udufaranga abona twinfashanyo kugirango yigumire kubutegetsi. Ibwami bacitsemo ibice kugeza naho amabanga y'umwami Kigeli V yibwa nabakagombye kuyabungabunga kubera ruswa za Kagame. Isomere...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE