Paul Kagame ataragura iryinyo yakukiye ibugande

 

Perezida

Paul Kagame inama yigiriye yokwerekana gold na diamond maze abanyamerika bakazibarira ko U rwanda rufite ubukire cyangwa ibyo Gold reserves, ibyo bikazaba mbere yuko baza kubara imitungo u rwanda rufite. Ubushije barabihishe kubera ikibazo cya Kongo, cyakola ubu ngo kuko U rwanda rutakiri Congo ngo ntakibazo. cyakola U rwanda rwibikiye utubuye cyera, twokwereka aho bihuriza amadeni.

Gold reserves

Clinton na Blair bahora biga igisubizo cyukuntu Kagame yahora arumwere.

 

Amateka akomeje kwigaragaza aha Marshal Iddi Amin yarateruwe naba Clinton na Blair ba kera.

Ba Blair ba kera bo barapfukamaga

 

 

Kagame inama yagiriwe na Clinton na Tony Blair ishobora kumufasha kubona andi madeni. Abanyamahanga batunganirije utubuye twagaciro Kagame yibye Kongo none bafashije Kagame gukomeza gucuruza abanyarwanda

Kagame aravuga ko U Rwanda rugiye kongera kugurisha ku nshuro ya kabiri impapuro z’agaciro-faranga, zifite agaciro ka miliyari imwe y’amadorali.

Perezida Paul Kagame yavuze ko kugurisha izi mpapuro z’agaciro-faranga bizakorwa umwaka utaha.

Amafaranga azava muri izi mpapuro azakoreshwa mu iyubakwa ry’ikibuga cy’indege n’iyubakwa ry’ingomero zitanga amashanyarazi. Ibyo bije kandi nyuma yuko U Rwanda rwagurishije izindi faranga zingana na million Magana ane za madolari, ndetse bemeje ko zrizo kubaka ikibuga kindege na mashanyarazi.

Perezida Kagame Paul yavuze ibi mu nama ihuza abakuru b’ibihugu by’Afurika na Leta zunze ubumwe z’Amerika, US Business Africa Forum.

Yagize ati “Tugomba gukuba kabiri ibyo twagurishije umwaka ushize, ku buryo bigera kuri miliyari y’amadorali.” Cyakola Nyakubahwa yiyibagije ko igihugu kizasigala nta note yacyo bwite gisigaranye.

 

Yakomeje agira ati, “Umuntu ushaka kureba uko Afurika irimo gutera imbere, yaza mu Rwanda kuko twashyizeho uburyo bwiza bufasha Abanyarwanda cyangwa abashoramari b’abanyamahanga bifuza gushora imari yabo mu Rwanda.” Ariko nyakubahwa yiyibagije ko u Rwanda rwubakiwe ku madeni ruba atakiri u Rwanda rwa Afurika ahubwo kaba kabaye akumba kubakiye kumadeni cyangwa abanyamahanga bakagantorora kuko umunyarwanda aba ntabubasha bafite ntafaranga ryabo bwite.

 

Perezida Kagame avuga ko kuba abashoramari bafite ubushake bwo kugura impapuro z’agaciro-faranga mu Rwanda, bigaragaza ukuntu aba bashoramari badaha agaciro amagambo amwe avugwa n’imiryango mpuzamahanga asebya ibikorerwa mu Rwanda.

 

Kagame yagize ati “Usanga imiryango mpuzamahanga ivuga ko Leta idaha uburenganzira urwego rwa Politike, ibi nyamara sibyo.” Nonese niba ataribyo ibisobanuro Kagame atanga birihe?

 

“Isoko ry’ubucuruzi mu Rwanda ntabwo rimeze nabi, murebe uko ibintu bimeze kuri uyu munsi, hanyuma murebe aho twari mu myaka 20 ishize, hari byinshi bitangaje byakozwe”.

 

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ibi bitakorwa mu gihe mu gihugu haba hari uguhonyora uburenganzira bwa muntu, ibyakozwe ngo bigaragaza ko hari agaciro gahabwa ikiremwa muntu aho kiva kikagera.

 

Ibikorwa u Rwanda ruteganya gutera inkunga muri aya mafaranga, birimo kubaka ikibuga cy’indege, kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Megawati 150, no gucukura Gazi Metani mu kiyaga cya Kivu, ahazava megawati 100 .

 

U Rwanda ruri mu bihugu bifite iterambere ryihuse mu bukungu, kuko ruri ku rugero rwa 7% mu myaka 5 ishize, ikigega mpuzamahanga cy’imari kiravuga ko muri uyu mwaka no mu mwaka utaha, ubukungu buzagera kuri 7.5%.

Perezida Kagame akomeje kwikirigita azaja kugenda U rwanda ruri mumadeni rutazivanamo, cyereka Amerika nibabalira nkuko Bank Mondial yababariyeAfrika mumyaka ishije. Naho ubundi u Rwanda bazaruterura na Caterpillari barujane Texas.

 

 

 

 

 

 

 

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDPaul Kagame ataragura iryinyo yakukiye ibugande   Perezida Paul Kagame inama yigiriye yokwerekana gold na diamond maze abanyamerika bakazibarira ko U rwanda rufite ubukire cyangwa ibyo Gold reserves, ibyo bikazaba mbere yuko baza kubara imitungo u rwanda rufite. Ubushije barabihishe kubera ikibazo cya Kongo, cyakola ubu ngo kuko U rwanda rutakiri Congo...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE