Itangazo Rivuye Ibwami
Itangazo rimenyesha abanyarwanda itanga rya Nyiringoma Umwami w’Urwanda Kigeli V Ndahindurwa. Rinasaba abanyarwanda gutegereza ibizava kwa muganga bakareka kuvuga amangambure kw’itanga ry’umwami Kigeli.
Umuryango w’Umwami Kigeli V ufatanije n’Abajyanama b’Umwami uramenyesha abanyarwanda bose n’inshuti z’Urwanda ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze taliki ya 15 Ukuboza 2016. Umwami yatanze ari mu bitaro mu mujyi wa Oakton muri Virginia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Imihango yo kumuherekeza naho izabera muzabimenyeshwa mu minsi iri imbere.
Umuryango w’umwami kandi ukaba uboneyeho umwanya wo gusaba abanyarwanda bose kwirinda amagambo akomeje guhita kumbuga aburabuza abanyarwanda kubirebana n’itanga ry’umwami Kigeli V. Umuryango w’umwami ukaba usaba kandi abanyarwanda kwihangana bagategereza ibizava kwa muganga bisobanura ibirebana n’itanga ritunguranye ry’umwami. Umuryango w’umwami wamaganye abakomeje kuvuga amagambo menshi atunga agatoki abantu batandukanye.
Imana Umwakire mubayo.
Bikorewe i Washington DC taliki ya 17 Ukwakira 2016.
Mu izina ry’umuryango.
Spéciose Mukabayojo.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/itangazo-rivuye-ibwami/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/message.png?fit=297%2C288&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/message.png?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDItangazo rimenyesha abanyarwanda itanga rya Nyiringoma Umwami w'Urwanda Kigeli V Ndahindurwa. Rinasaba abanyarwanda gutegereza ibizava kwa muganga bakareka kuvuga amangambure kw'itanga ry'umwami Kigeli. Umuryango w'Umwami Kigeli V ufatanije n'Abajyanama b'Umwami uramenyesha abanyarwanda bose n'inshuti z'Urwanda ko Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze taliki ya 15 Ukuboza 2016. Umwami yatanze ari mu bitaro mu mujyi wa Oakton...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS