ITANGAZO RIGENEWEA BANYAMAKURU N° 007/PS.IMB/2016 ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANIRA KURE ISOMWA RY’URUBANZA RWA YOHANI BATISITA ICYITONDERWA Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe bidasubirwaho n’imicire y’urubanza rwa Jean Baptiste ICYOTONDERWA umunyamabanga waryo ushinzwe ubukangurambaga ,mu Rukiko Rukuru rwa Kigali aho yasubirishagamo urubanza nyuma yo gukatirwa imyaka itandatu azira kwandikira minisitiri w’intebe amugaragariza imitangire ya bourse yari ifite inenge ;

Rigarutse ku manza za politike mu Rwanda ,nta cyizere na gito ryari ryiteze ko icyemezo cyafashwe mbere cyahindurwa mu micire y’uru banza kuko bimaze kumenyerwa ; Ishyaka PS IMBERAKURI riramenyesha Abanyarwanda,inshuti z’u Rwanda n’Imberakuri by’umwihariko ibi bikuriyarekurwakira:

Ingingo yambe: Ishyaka PS IMBERAKURI, ryamaganye imicire y’urubanza rwa bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA, wafashe iya mbere yandikira urwego rwa leta rubifite mu nshingano nyuma yo kubona ko,ikibazo cy’imitangire y’inguzanyo ku banyeshuri biga amashuri makuru na kaminuza kitizweho neza, nyuma leta ikisubiraho ku byemezo yari yafashe, abagombaga kugenerwa iyo nguzanyo bakongerwa umubare. Ingingo yakabiri

Ishyaka PS Imberakuri,rirasanga ibimenyetso umucamanza yagendeyeho ategeka ko, urubanza aciye rutajuririrwa ari ukwima amahirwe Jean BaptisteICYITONDERWA ngo abe yakiyambaza urwego rukurikiraho ,Ishyaka PS IMBERAKURI risanga iyi mikorere y’inkiko zo mu Rwanda cyane cyane mu manza za politike ari uguca intege no gucekekesha uwari we wese washaka kugaragaza ibitagenda mu gihugu. Ingingo ya gatatu, sIshyaka PS Imberakuri, rirasanga bwana Jean Baptiste ICYITONDERWA yagombye gushimirwa aho kubikwa muri gereza kuko igikorwa yakoze ari icyubutwari kitakorwa na buri wese kuri iyi isi .Kumurega inyandiko mpimbano kwari ukumwihimuraho mu gihe mu nyandiko z’ubushinjacyaha hagaragara neza uwiyemereye ko ari we wasinyishije abanyeshuri undi akandika ibaruwa. Ingingo ya kane : Ishyaka PS Imberakuri ,rirasanga kuba bwana Jean Baptiste Icyitonderwa ,yarannze ko umuhanga apima inyandiko umushinjacyaha yacuze uzigereranije n’umwimerere yatanze , umucamanza wa mbere akazirengangiza ubwabyo ni uko atari amufitiye icyizere nk’uko nawe yazicuze kandi nawe ari umukozi wa leta bakorana mugenzi we kandi atamuvuguruza ,zitagira aho zihuriye n’izo we yari yatanze bigararagara n’amaso ubwabyo bigateshwa agaciro ;Aho gusesengura izo nyandiko ziri muri dossier ko zitandukanye ,ahubwo yashimangiye ko ,ICYITONDERWA yanze ko bapima izo mpapuro atsinzwe akaba agomba kurangiza igifungo cy’imyaka itandatu.Imana niyo mucamanza utabera. Ishyaka PS IMBERAKURI rikomeje guharanira ko Urukundo n’Ubutabera bisesekara mu Banyarwanda n’uko buri wese ashobora kugira Umurimo umutunga. Bikorewe i Kigali kuwa 23 Kamena, 2016 Umunyamabanga mukuru w’ishyaka PS IMBERAKURI akaba n’umuvugizi.

TEL: +250728944144 Sylver MWIZERWA(Sé)

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/IMBERAKULI.jpg?fit=420%2C340&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/06/IMBERAKULI.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDITANGAZO RIGENEWEA BANYAMAKURU N° 007/PS.IMB/2016 ISHYAKA PS IMBERAKURI RIRAMAGANIRA KURE ISOMWA RY’URUBANZA RWA YOHANI BATISITA ICYITONDERWA Ishyaka PS Imberakuri ribabajwe bidasubirwaho n’imicire y’urubanza rwa Jean Baptiste ICYOTONDERWA umunyamabanga waryo ushinzwe ubukangurambaga ,mu Rukiko Rukuru rwa Kigali aho yasubirishagamo urubanza nyuma yo gukatirwa imyaka itandatu azira kwandikira minisitiri w’intebe amugaragariza...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE