Ishyaka Ishema rya Padiri Nahimana riraza gukorera mu Rwanda bitarenze uku kwezi

Ishyaka Ishema ry’u Rwanda rya Padiri Thomas Nahimana ryamaze gutangaza igihe rizazira mu Rwanda gutangira ibikorwa byo kwiyamamariza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017.

Mu kiganiro Padiri Nahimana, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, Chaste Gahunde, Umunyambanga nshingwabikorwa, akaba n’ushinzwe itumanaho, ndetse na Nadine Kasinge umunyamabanga mukuru wungirije akaba anashinzwe ububanyi n’andi mashyaka n’amashyirahamwe, bagiranye n’abanyamakuru Jean Claude Mulindahabi na Tharcisse Semana, batangaje ko kuwa 23 Ugushyingo 2016 iri shyaka rizaba ryageze i Kigali nk’uko byemejwe na Kasinge.

Padiri Nahimana yashimangiye iyi tariki avuga ko ari gahunda idakuka, bakazaza ari bantu batanu. Ku kijyanye n’ibyangombwa byo kwinjira mu gihugu babajijwe niba baramaze kubibona, basubije ko ibyangombwa babifite kandi byemewe n’amategeko.

Hari hashize imyaka myinshi iri shyaka rivuga ko rifite gahunda yo kugaruka mu Rwanda ngo abe ari ho rikorera politiki, aho muri Mutarama ryari ryatangaje ko rizaza mu Rwanda ariko bigahinduka,  kuri ubu ariko ngo nta gisibya.

capture

Babajijwe niba bizeye niba umutekano wabo uzacungwa uko bikwiye bitewe nuko bagiye kuza kuba abakeba b’ishyaka riri ku butegetsi, Nadine Kansinge asubiza ko impungenge zitabura ahantu hose muri politiki cyane cyane muri Afurika, ariko ngo nta kundi byagenda kuko ngo batategereza ko izo mpungenge zizashira ngo babone kuza mu Rwanda.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Capture.jpg?fit=638%2C358&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/Capture.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONIshyaka Ishema ry’u Rwanda rya Padiri Thomas Nahimana ryamaze gutangaza igihe rizazira mu Rwanda gutangira ibikorwa byo kwiyamamariza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha wa 2017. Mu kiganiro Padiri Nahimana, Umunyamabanga mukuru w’ishyaka Ishema ry’u Rwanda, Chaste Gahunde, Umunyambanga nshingwabikorwa, akaba n’ushinzwe itumanaho, ndetse na Nadine...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE