Inyuma yunyegamo yumukuru w’igihugu :Kibungo
Vuba aha Dr Bizimana Damascene yashinyaguriye abarokotse kwicumu ya jenoside n’abanyarwanda muri rusange avuga ko ngo bagomba kuzajya babanza gushimira Inkotanyi kuko ngo arizo za batabaye , ko atari Imana ngo kuko Imana itatabaye abishwe.
Aya uretse gutuka Imana Dr Bizimana yaranabeshye .
Paulo Kagame , Fred Ibingira na Kayumba Nyamwasa barabizi.
Guhera mu mwaka wa 1992, aba commando ba DMI ya Kayumba Nyamwasa bahabwaga amahugurwa y’amezi atandatu yitwa ubutemu. Abo bacommando bigishijwe kwica abasivile nta ntwaro nkimbunda zikoreshejwe ( bakoreshaga ibyuma , imihiri cyangwa kuniga abantu). Bakajugunya imirambo yabo bishe ahegereye ibigo bya gisirikare kugirango ubwo bwicanyi bushinjwe leta ya Habyarimana.
Ibi byakozwe bihagarikiwe na DMI ya Kayumba Nyamwasa mugihe Perezida Habyalimana Juvenal yari ahugiye mu imishyikirano yamahoro ngo ikibazi cy’ u Rwanda gikemuke.
Ibi ni bimwe mubyakoreshejwe igihe batoranyaga abasore bo gushyira muri ayo matsinda y’ aba commando.:
Kuba baraturukaga murwanda , Kuba barashoboraga kwiyoberanya no gucengera mubaturage ntawe ubibajijeho , urugero ni nkabajyaga gukora akazi ko mumago.
Abo basore kandi akenshi wasangaga ari abasangaga inkotanyi baje bonyine kuko hafatwaga ingamba zikomeye kugirango batamenyekana . Bajyanwaga mumatsinda yabo nijoro, kimwe nibyo baryaga cyangwa se ibikoresho byabo.
Nubwo bwose izo ngamba zafashwe ariko , ntabwo byabujije ayo mabanga kujya hanze cyane ko abo bantu bishe inzirakarengane zitabarwa.
Uretse kwigira nyoni nyinshi Dr Bizimana ayobewe ko abo bacommando twe twitaga abateknicie ba FPR bicaga inzirakarengane kuva na 1992 in Nyanza , i Gahini , i Kibungo iKigali nahandi?
Na Landuald Ndasingwa , musaza wa Louise Mushikiwabo ni bo bamwishe, we numuryango we usibye ko bisa nkaho ari ntacyo bimubwiye cyangwase ashobora kuba adashaka kwemera ukuri uko ari ko.
Abo ba commando bariyoberanyije kuburyo hari nabari munterahamwe , birumvikana ko nkabasore bashobora kuba ntayandi mahitamo bari banafite nkuko ubu bigenda mu butore bwa Kagame.
Urugero ni nka Froduald Karamira na Robert Kajuga , cyangwa se Bamporiki na Rucagu na Munderere mwishywa wa Bagosora.
Abo basirikare biyoberanyije bakinjira no munterahamwe bakunze kugirwaho impaka byitwa ko ari ugusebya inkotanyi Kagame na leta ye bakoze uko bashoboye ngo bahe indi sura nubwo bwose ubwicanyi bwazo nabwo buzwi .
Ni byo koko ko bumwe muri ubwo bwicanyi n’andi mahano y’ ingabo za FPR atazigera amenyekana kuko abari kuyatangamwo ubuhamya batakiriho.
Ariko kandi , ibibazo turimo kuva urupfu rwa Afande Fred rwigema , niyiba ry’ishyaka FPR na Paulo Kagame n’ abambari be, byaduhejeje mu mwijima w’ iri joro ridacya ry’ umwiryane aho duhora tubwirwa amahano yuruhande rumwe gusa kandi hararwanaga impande ebyiri.
Interahamwe zarishe ariko na FPR yarishe , kandi yo iracyari kwica . Iracyatoteza, iracyanyereza abantu .
Nimba Kagame yararangije intambara 1994 , hakaba hari amahoro. Ni kuki abanyarwanda bagihunga uyu munsi kandi interahamwe zaratsinzwe?!
Noble Marara