MyPassion

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa gatatu ahitwa Debandi mu murenge wa Muhima inkeragutabara zatemaguye umusore uri mu kigero cy’ imyaka 28 zimusiga ari intere. Ngo uyu musore yakekwagaho kuba umwe mu bambura abantu telephone.

Umuturage utuye aho ibi byabereye yabwiye ikinyamakuru Umuryango.rw ko Sylvestre Habiyaremye uzwi ku izina rya Cyegera yatemwe n’ inkeragutabara. Yagize ati “Ikintu cyabereye hano ni umuntu inkeragutabara zatemaguye ubundi zimuhirika mu mukingo”.

Umusore ucururiza inkweto hafi y’aho ibi byabereye yabwiye Umuryango.rw ko nijoro inkeragutabara zaraye zirukana abajura, hanyuma mu rukerera akaba ari bwo Habiyaremye yatemaguriwe.

Ati “Nijoro inkeragutabara zaraye zirukankana abajura, Cyegera we yahuye n’ inkeragutabara y’ umusore bararwana arataka cyane nicyo cyatumye tubyuka tukajya kureba . Tuhageze twasanze bamaze kumutema afite ibikomere bitatu mu mutwe“

Uyu musore ucuruza inkweto yavuze ko iyo nkeragutabara batayimenye kuko yahise ihunga ikagenda.

Ababonye Habiyaremye Sylvestre bicyekwa ko yatemwe n’ icyeragutabara baravuga ko yari afite ibikomere bitatu mu mutwe n’ ikindi cyo ku kaguru ku buryo bigoye kuba yakira.

Umuyobozi buhakana ko Habiyaremye yaba yatemwe n’inkeragutabara.

Umuyobozi w’umudugudu ibi byabereyemo avuga ko Habiyaramye atatemwe n’ umuntu ahubwo ko yatemwe n’ ibati yagwiriye ubwo yirukaga ahunga inkeragutabara.

Ibi ariko ntabyemeranya n’abaturage. Denise Mukundimana ikinyamakuru umuryango.rw cyasanze aho ibi byabereye yavuze ko ibikomere Habiyaremye yari afite bigaragaza ko ari abamutemye.

Yagize ati “Njyewe ngeze hano nsanga umuntu agaramye hariya, ariko mu bigaragara ni abantu bamutemye kuko ntabwo ibati ryatema umuntu kuriya. Abamutemye bakoresheje umuhoro cyangwa ibyuma”

Ubuyobozi bw’ umurenge wa Muhima abaturage bavuga ko inkeragutabara zaturutsemo nabwo buahakana ko ari inkeragutabara zaba zamutemye. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ uyu murenge, John Ruziama yavuze ko inkeragutabara zitatema umuntu kuko zititwaza ibyuma.

Ati “Inkeragutabara ko uzizi zirindisha ibyuma ko zirindisha inkoni?, ahubwo ayo mabandi niyo yitwaza ibyuma”.

Gusa Ruzima yemereye Umuryango.rw ko batangiye umukwabu wo guhiga amabandi muri aka gace kazwi nka Debandi, kandi ko hari abo bamaze gufata bafungiye ku biro by’ umurenge wa Muhima.

Habiyaremye Sylvestre abaturage bavuga ko yatemwe n’ inkeragutabara arimo gukurikiranwa n’ abaganga mu bitaro bya CHUK. Abaturage bavuga ko hari hashize iminsi mike avuye mu kigo ngororamuco cya Iwawa.