IMYAKA 24 FPR IGEZE MU RWANDA: IMYAKA 20 KPF K. ITEGEKA URWANDA.
Banyarwanda, Banyarwandakazi twongeye kubasuhuza : Nimugire Amahoro na
Demokrasi byo nkingi y,Amajyambere nyayo.
L’Alliance du Peuple pour la Democratie( A.PE.DE) Mizero ni
Umuryango uharanira guteza imbere Amatwara ya Kidemokrasi no Guhuriza
hamwe Imbaraga z,Abashyigikiye iyo ntego.
Gen Rwigema ayobora ingabo
Gen Paul Kagame ayobora ingabo
Uyu munsi twibukaho kunshuro ya 24, RPF Inkotanyi yinjiye mu Rwanda ku
buryo bw,intambara, Tukibukiraho kandi Imyaka 20 imaze itegeka u
Rwanda, twifuje kuganira na mwe ku bintu bimwe bikomeye byaranze( nubu
bikiranga) uwo mutwe wa Politiki n,Igisirikari cyawo(RPF Inkotanyi
-APR -RDF).
Cyane cyane ariko turibanda:
– Ku buryo iyo RPF Inkotanyi( Rwandan Patriotic Front) y’UKURI( ya
F.RWIGEMA) yahinduye isura ikaba RPF KAGAME( RPFK) kuva ku itariki ya
4/10/1990 kugeza ubu.
– Ukuntu RPF Kagame yashoboye guhisha Abanyarwanda Imigambi yayo nyayo
nuko igenda ishyira mubikorwa ntawe urabutswe.
-Igikwiye gukorwa kugirango uRwanda rwacu Ruyoborwe neza. 1.
INTAMBARA Y,UKWAKIRA 1990.
Rwigema na Kagame bakiri bato
Nkuko tubisanga mu mwirondoro wa Rwanda Patriotic Front(RPF) kuva
igishingwa,Umugambi nyamukuru w,uwo muryango wari uwo gushyira hamwe
imbaraga z’abawushinze (Impunzi z’abanyarwanda) bagataha bemye mu
Rwanda rwababyaye(cyangwa rwabyaye ababyeyi babo kuko abenshi bari
baravukiye mu buhungiro).
Uwo mugambi washyizwe mu bikorwa tariki ya 1/10/1990 mu gicuku, ubwo
iyo RPF yateraga u Rwanda.
Kugirango ishobore gutera bitayiruhije cyane, yabanje kwisunga Yoweri
Kaguta Museveni imufasha gufata uBugande. Bityo baba babonye imyitozo
ya gisirikari ihagije ,babona nuburyo n,ibindi byari bikenewe
(Kumenyekana mu mahanga no kumvikanisha ikibazo cyabo, Imari, Intwaro,
Base arriere,….. ) bifashishije imyanya ikomeye bahise bafata
mubutegetsi bwa Uganda
Intambara itera Prezida wa Republika General Major Habyalimana
Yuvenali yari mu butumwa mu nteko rusange y,umuryango w,abibumbye(ONU)
I New York. Ari abari basigaye ku rugo, ari nawe ubwe atahutse,
badutangarijeko: TWATEWE DUTUNGUWE.
Nyamara ababikurikirira hafi bemezako bitari byo kuko, usibye n,inzego
za leta z,Iperereza na za Ambassade, n,abaturage basanswe (Abacuruzi,
Abashoferi b,amakamyo yajyaga n,ava muri Kenya), abo bose bari
baratanze amakuru ahagije.
Nkuko nabibwiwe n’uwabikurikiriye hafi’ ahubwo ngo byagenze
gutya:
Museveni atera intambara yo kuvanaho Milton OBOTTE, yifashishije
impunzi z,Abatutsi babanyarwanda nkuko twabibonye. Ibyo byatumye
Obotte abonako abanyarwanda ari abanzi be, nibwo yahise ashushubikanya
abo ashoboye kubona hafi abohereza mu Rwanda( Hafi ibihumbi43) ubwo
hari muri 1983.
Icyo gikorwa cya Obotte nticyashimishije Habyalimana ndetse n,izo
mpunzi(yitaga Abagande) ntiyazemera. Kugirango icyo kibazo
kitazakomeza, yiyemeza gufasha Museveni ngo bityo natsinda ikibazo
kizabe kirangiye.
Abari iKigali icyo gihe babonaga kenshi Museveni, aho yacumbikaga muri
Hotel des Diplomates, ndetse n’ibikoresho bimwe bya gisirikari
yakoresheje byanyuze mu Rwanda. 2.
Iturufu ryari yuko Museveni atsinze azafasha Abanyarwanda kuba mu
Bugande ubuzima bwabo bwose, bityo u Rwanda rube rworohewe. Siko
byagenze ariko kuko Ubuganda bumaze gufatwa, hagombaga gukurikiraho
uRwanda. Icyo twese tutamenye rero nuko Habyalimana yabimenyeshejwe,
ndetse akabwirwako ari ntakuka, ahita atangira Imishyikirano na
Museveni na Fred Rwigema(wari umukuru mu basirikari b,urwanda ba NRA)
ukuntu ibintu byazagenda neza.
Ni muri urwo rwego Habyalimana ariwe ngo wambitse Ipeti ry,Ubu General
Major Rwigema ndetse aha n,amabati impunzi z,abanyarwanda yasuye I
Nakivala.
Umugambi rero warashyitse, RPF Inkotanyi iratera tariki ya 1/10/1990
bayobowe na Rwigema nkuko twabibonye.
Gahunda ikaba yari uko RPF igeze mu Rwanda hazahita haba imishyikirano
yo kugabana ubutegetsi. Nyamara ariko siko byagenze nkuko mubizi
kubera iyi mpamvu:
R.P.F IHINDUKA R.P.F. K
Intambara iteye ngo Rwigema yubahirije amasezerano ye na Habyalimana
kuko ageze hafi yi Gabiro ngo yategetse inkotanyi ngo “ ZIFUNGE
FERI” kandi ubundi umugambi wari “SONGA MBERE MPAKA NYAMIJOSI”
aho bari kurara bageza bagafata ubutegetsi mu minsi 3 gusa( Ibi
byarashobokaga rwose). Ababikurikirira hafi rero bemezako aha ariho
RPF yarangiriye kuko tarikiya 2/10: Rwigema ( Bunyenyezi ,Bayingana,
n’abandi) bari bamaze gupfa kandi urwo rupfu rukaba ntaho rwari
ruhuriye n’Ingabo zitwaga iza Habyalimana (les FAR).
Niba Atari les FAR rero, yaba yarishwe nande? Dutegereze Amateka
azaduha igisubizo nyacyo. Hagati aho, Ikiswi nuko yahise asimburwa na
Paul Kagame, abenshi mu nkotanyi n,abakurikiraga ibintu hafi bakaba
baribajije impamvu abaye Kagame kandi atariwe wari mukuru mungabo
zisigaye ndetse akaba atari no kurugamba muri icyo gihe( yari umukuru
w’inzego z’ipererza mu ngabo za Uganda NRA).
Bakomeza bemezako ngo, Mugihe Habyalimana na Rwigema bari mukunoza
Amasezerano, Museveni yabaciye inyuma ategura undi mugambi (Plan B) na
Paul Kagame wo Guha isomo abo bakarismatiki(Charsmatique).( niko
bitaga Habyalimana ngo kuko yajenjekaga cyane kuburyo ngo abasilikari
ntabyitozo bakoraga ,ahubwo biberaga muri Animasiyo n’umuganda) 3.
Naho Fred Rwigema, bavugako ngo yari Imfura y’i Rwanda (uretse ko
yari n’Umunyiginya), ngo akaba yari azi ubwenge bwa Kizungu
n’ubwakinyarwanda,acisha make kandi ashyira mugaciro, mbese ngo
yarimo Umuyobozi mwiza.
Paul Kagame amaze gufata ubuyobozi bw’urugamba rwa RPF Inkotanyi
(doreko Kanyarengwe yari agakingirizo ko mu rwego rwa politiki),
ibintu byarahindutse cyane ,haba muri RPF imbere haba no kurugamba.
Habyarimana abonyeko umugambi we na Rwigema upfubye yahise arwana
inkundura, yiyambaza inshuti ye Mombutu wa Zaire na Mitheland w’u
bufaransa. Ndetse Inkotanyi azitsimbura inshuro nyinshi ariko
akagarukira ku mupaka n’ubuganda(aho kuzikurikiranayo) nazo
zikamucenga zigapfumurira ahandi bityo bityo kugeza ubwo zifunguje ba
Lizinde na Biseruka mu Ruhengeri, Habyarimana ararambirwa yemera
imishyikirano nta mananiza.
Abazi ibya gisirikari bemezako iyo Habyarimana atangaza rugikubitako
yatewe n’ubugande(dore ko Museveni ubwe yemeragako ari bamwe
mubasirikari be bamucitse) ikibazo cyarikuba hagati y’ibihugu
byombi, kikaba cyoroshye. Ntiyabikoze rero kubera ya masezerano
twavuze yari afitanye na Rwigema.
Abandi bemezako iyo yegura igihugu akagiha agakatsi nka Bizimungu
Castar, we na Kagame bari kuzagwa miswi. Ibyo nabyo ngo yabinanijwe
nuko uwo yari yarateganije, Col Mayuyu(wari Commandent w’ikigo cya
mbere cya Kanombe), akimara kwicwa izuba riva, abamwicishije
akabamenya ariko agatinya kugira icyo abakoraho kuberako bamurushaga
ingufu, yabuze aho azerekeza ubutegetsi ananiwe. Ntiyari kubusubiza mu
Nduga kubera ibya Coup d’etat ya 1973, ntiyari kubwerekeza mu Murera
na Bukonya kubera Kanyarengwe, wapi mu Bugoyi kubera Lizinde, yewe
n’iwabo mu Bushiru ntibyashobokaga kuko hari hakomeye abo mumuryango
w’umugore we.
Nuko yemera guhanyanyaza Kama mbaya mbaya kugeze ubwo RPFK
imwivuganye, ubwo yarasaga indege ye( nkuko byemeswa nabamwe
mubayiyoboraga icyo gihe barimo Gen Kayumba Nyamwasa, Dr Rudasingwa,
Patrick Karegeya,Lt Ruzibiza…) avuye munama nayo I Dar es Salam,
hari tariki ya 6 Mata 1994.
Nguko uko RPF yahindutse RPF KAGAME (RPF K), nuko yageze kubuyobozi
bw,uRwanda tukaba ariyo tugifite kuva icyo gihe kugeza ubu.
4.
ABANYARWANDA BAVUGA IKI RPF KAGAME(RPFK)?
Nta ngoma itagira abayo, hari abanyarwanda bamwe bayobotse RPF K.
n’umutima wabo wose n’ubwenge bwabo bwose na roho zabo zose. Abo
tubareke bakomeze “BAKEZE” , ahubwo mureke turebe ibyo abenshi
cyane tunenga FPR KAGAME:
Ntabwo muri aka kanya twabirangiza byose , doreko ubuyobozi bwa RPFK.
bwavugishije(nanubu bukivugisha) abanyarwanda n’abanyamahanga
amagambure, ibitabo byaranditswe, amasinema arakorwa, ibinyamakuru,
indirimbo, imivugo, Imyigaragambyo,za raporo,…byaravuze biraruha,
ubu uRwanda ni ikirangirire ariko birababaje kuko ari mu bibi!!!
Baragira Bati:
– UBWICANYI
Ubwicanyi ndenga kamere bwamaze abanyarwanda:
Duhereye ku baturage b’i Byumba na Ruhengeri(1990=1994); Abaguye mu
ndege yari itwaye Prezida Habyalimana na bagenzi be(6/04/1994),
Ubwicanyi bwo muri 94(Genocide) bivugwako butari kuzaba iyo iyo FPRK
ititwara nkuko yabigenje, Abihayimana baguye Gacurazo, Abaturage RPFK
yasanze mu mago no mumayira bahunga(1994), Abaguye I Kibeho na
Kanama(1995), Karamira na bagenzi be barashwe urufaya kuri stade,
impunzi zaguye muri Congo n’ahandi,( harimo ba Seth Sendashonga,
Lizinde Theoneste, Kabendera Shinani, Patrick
Karegeya’…..)Abaturage ba Ruhengeri na Gisenyi bishwe mu gihe
cy’intambara y’abacengezi’ tutibagiwe Abanye congo bishwe
muntambara ya 1996 na1998.
Birababaje cyane kuko kugeza ubu buri munyarwanda wese yabuze bamwe mu
muryango we kandi mpamya ko atariko byari kugenda iyo RPF idateza
intambara cyangwa iyo yitwara neza muriyo.
– UBUROKO:
Abanyarwanda batagira ingano barafunswe umusubirizo kandi muburyo bubi
cyane kuburyo bamwe baguye mumunyururu, abandi baba ibimuga naho
abandi babusaziyemo.
– UBUHUNZI:
Abanyarwanda benshi cyane bahunze RPFK kuva yagera mu Rwanda kugeza
ubu.Abanyarwanda bakuze bageze nko kuri 98% ubu bageze hanze
y’igihugu. 5.
Intego RPF yari ifite yo gucyura Impunzi RPFK ahubwo yayihinduye iyo
Guteza Guhunga kuburyo n’abari mubuhungiro mbere ya1990, abenshi
bagumye iyo babaga( muri Uganda, Congo, Kenya,Amerika n,Uburayi,….)
ndetse n,abari baratahutse barongeye bisubirirayo.
-UBWIRASI N’AGASUZUGURO:
Abanyarwanda benshi bemeza ko RPFK irangwa n’ubwirasi bwinshi
n,Agasuzuguro gakabije kuko itemera ko ishobora gukosa ngo ikosorwe,
ntiyemereko hari undi munyarwanda atariyo wagira igitekerezo
kingirakamaro.
-KWIKUBIRA UBUTEGETSI:
RPF K. kugeza ubu yafunze imiryango yose kumuntu wese utavuga rumwe
nayo, uwo iciye akaho ikamucecekesha (Gufunga, Gutoteza, Kwica, ..)
bityo ntiyemerako abanyarwanda bisanzura muri Demokrasi, mukwishyira
no kwizana bahabwa n’ubwigenge bw’igihugu cyabo, mukuvuga cyangwa
kwandika ikibari kumutima, mugukora ibyo bishakiye byabateza imbere,
Gutura aho bashatse mu gihugu cyabo,mukwishyira hamwe, ….mbese
bariho mugitugu nk’ubwigikoloni.
-GUKENESHA:
Hashyisweho gahunda nyinshi zigamije gukenesha Abaturage aho kubateza
imbere cyane cyane murwengo rw,ubucuruzi n,inganda, ubuhinzi(guhinga
ikintu kimwe gusa), Imituririre( Imidugudu y’agahato),imisoro
ihanitse, imisanzu( agaciro), n’ibindi.
Abacitse ku icumu ry’ubwicanyi bwa94, babaye urwitwazo rwo kubona
imfashanyo, inguzanyo, impano,mpuzamahanga, bo ntibagire icyo babonaho
kigaragara cyabafasha kuzahura ubuzima bwabo bwazahaye cyane.
-IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE.
Uburezi bwikubiwe n,abafite ubushobozi buhagije, nibo babona inyigisho
nziza , bakoherezwa mu mahanga bityo bakaba aribo babona n,akazi.
Kwishyurirwa amashuri, Kuvurwa kubuntu, Kubakirwa, Guhabwa akazi,
n’ibindi,byose bigenewe igice kimwe cy’abaturage. Ibyo byatumye
igice kititaweho kiyumvamo ko atari abanyarwanda buzuye. Uko kwiheba
gutuma batitabira byimazeyo gahunda zagombye kubateza imbere’
akenshi bakanabizira.
6.
-UBUMWE N’UBWIYUNGE:
Ibikorwa byinshi bifite isura y’ivangura rishingiye ku bwoko no ku
mibereho bwite( Ubukire,ubukene) nka gahunda y’Icyunamo, Gacaca,
….byatumye ubumwe n’ubwiyunge biba mu mpapuro naho mumitima
y,abanyarwanda hakiri icyuho.
Uko kwiyerurutsa mukugaragazako wiyunze nuwo mwari mufitanye ikibazo
kandi byahe byo kajya, ni bibi cyane kuko iyo habonetse icyuho, icyari
kibyimbye kirameneka( Byaragaragaye, kuko ntawarusha ubumwe
bw’urwiyerurutso nkubwari buriho ku bwa MRND, ibyabaye nyuma
mwarabibonye). Ntabwo wakunga abantu babili ngo bikunde Imiryango yabo
yombi itateranye ngo ibyemere kandi ibishyigikire. Hano iyo miryango
ikaba ari Abahutu n’Abatutsi.
-UBUTEGETSI BWA GISIRIKARI:
RPF k. kugeza ubu yategekesheje abanyarwanda ingufu za gisirikari, aho
iyo ugerageje kugira icyo uvuga cyangwa ukora(kitayishimishije )
ucecekeshwa n’imigeri, akandoyi, Kami., cyangwa urusasu. Bihumira ku
mirari ubwo icyo Gisirikari “KIGIZWE N’UBWOKO BUMWE”.
Ntabwo ari ibanga kuwariwe wese ko RDF(igisirikari cya RPF) kigizwe mu
rwego rw,ubuyobozi na 100% ry’Abatutsi naho muzindi nzego na 95%.
Ibyo bituma abaturage b’abahutu n,abatwa (hamwe n,abatutsi bashyira
mugaciro) babona umutekano wabo udafite uwuhagarariye. Igiteye inkeke
kurushaho n’uko nta ngamba nankeya ziteganijwe z’ukuntu ubu
busumbane bwavaho.
-GAHUNDA ZIHISHE IZINDI NYUNGU:
RPFK kuva yafata ubutegetsi mu Rwanda tariki ya4/07/1994, yagiye
ishyiraho gahunda zinyuranye, abasesengura neza basanze zigamije
kuyihesha inyungu ubwayo atari izabaturage. Turebye uko izo gahunda
zagiye zikurikirana kugeza ubu, usanga hari nizindi ziteganyijwe
kuzakurikiraho. Dore urwo Rutonde:
-Habanje Ibyerekeye: ITSEMBA-BWOKO N’ITSEMBATSEMBA: Ubwicanyi bwo
muri 94 bumaze kuba, nta n’akanya ko kwibaza impamvu no kureba
igisubizo rusange ku banyarwanda bose batagize uruhare na rumwe,
hihutiwe guhita hatangazwako ari Itsemba-bwoko(ku batutsi)
n’Itsembatsemba(Abahutu ) .
7.
Bidatinze ariko, inyito yarahindutse, maze ibyo kuba hari Abahutu
baguye muri ubwo bwicanyi birahanagurwa, hasigara gusa, Itsemba-bwoko
ry,abatutsi( Genocide yakorewe ubwoko bw’abatutsi) ari nako bimeze
kugeza ubu. Aha niho buri Muhutu wese yabaye Ruvumwa kandi harimo
benshi cyane barengana.
-Gahunda yo KWIZIHIZA INSINZI; no gufata imitungo yabari
barahunze(Abahutu) aribyo wasangaga ahantu hose ngo”YARAFASHWE”,
yari igamije kwerekanako ngo u Rwanda rwageze mu maboko yabenerwo!
Kugeza magingo aya hari Abahutu (vuba aha hiyongereyeho n’Abatutsi
nka Rujugiro n’abandi…) benshi bambuwe ibyabo burundu.
-Gahunda y’INGANDO: Igamije koza ubwonko bwa buri Muhutu (kuko nibo
bonyine ireba).
-Gahunda yo GUCECEKESHA ABACITSE KU ICUMU NO KWIKIZA ABAHUTU BO MURI
RPF NYAYO (Sendashonga, Kanyarengwe, Bizimungu Pasteur, Gasana,
Twagiramungu, Rugema,,…)hamwe n’abatutsi babaga mu Rwanda
mbere(Kajeguhakwa, Ntashamaje, Sisi Evariste, Kabuye
Sebarenzi….)n’Abatutsi banze gutahuka( Kimenyi, Umwami Kigeri V
Ndahindurwa, …..)
-Gahunda yo KUVANGURA ABATUTSI,ubwo hatoneshwaga abaturutse Uganda
naho abaturutse Burundi, Congo n’ahandi, bigiswayo (urugero
rwabigijweyo ni urwaba Rujugiro,Bisengimana, Kayitankore,…)
-Gahunda ABACENGEZI: yatumye RPFK ibona uko icecekesha
Abakiga(Ruhengeri na Gisenyi) kuko abaturage bo muri ako karere
barishwe cyane hitwajwe iyo mpamvu y’abacengezi.
-Gahunda y’AMATORA: Ayo matora(2003;2010) yaranswe nubutiriganya,
iterabwoba, gutoteswa, Kwica( Urugero ni RWISEREKA waciwe umutwe I
Butare), Gufunga( Victoire Ingabire, Ntaganda, Bizimungu Pasteur,
Ntakirutinka,Mushayidi…). Kuniga demokrasi ubwo amashyaka amwe
yahagaritswe nka MDR( akurikiye CDR na MRNDD yari yarafunswe
rugikubita), andi nka ADEPE, FDU Inkingi, PDR Ihumure n,andi yimwa
uburenganzira bwo gukora naho ayitwa ko afite uburenganzira nka PSD,
8.
PS Imberakuri, PL, PDC ( ya Nayinzira J.Nepo ubu witabye Imana, imuhe
iruhuko ridashira) abuswa kwiyamamaza mubwisanzure. Bikaba bibabaje
cyane kuba ntakirahinduka kuva kera kuri izo ngirwa matora. Ibi kandi
biragaragarako bitazashira vuba.
-Gahunda yakurikiye ni Iya GACACA, aho abaturage bacira imanza bagenzi
babo bityo bikaba byarongereye inzika (zihishe) mu mitima ya benshi,
ingaruka yabyo ikaba yaba mbi cyane abo baturage babonye uburyo ubwo
aribwo bwose.
Gacaca, ndetse nizindi manza zirebana na 1994, zabayemo amatiriganya
menshi ‘kurenganya’ kwihimura’ imijinya’ …..bityo zikaba aho
gufasha mu bwiyunge ahubwo zaraciyemo ikindi cyuho.
-Gahunda:INGENGA BITEKEREZO no GUPFOBYA GENOCIDE.
Iri ni iturufu RPFK yavumbuye rigamije guhamya icyaha buri wese ishaka
kumvisha.
Iyi gahunda yahitanye abanyarwanda benshi cyane( nubu bigikomeza)
kandi kugirango igire ingufu zidasanzwe RPFK iyishyira mu itegeko
nshinga. Twakwibutsa kandi ko kubwa RPFK icyaha cya Genocide kidasaza(
niyo uwaba yaragikoze yabawe yarashaje), bityo kikaba kizakomeza
gukurikirana urubyaro rwabakiregwa(abahutu) ubuvivi,ubuvivure kugeza
ubwo isi izashirira. Ibi byagaragaye kuburyo butaziguye ubwo Paul
Kagame, muri Kamena 2013, yategekaga abana babahutu bose gusaba
imbabazi abatutsi kubwa ba se. Ibi rero bifite ingaruka mbi cyane kuko
ubusanswe icyaha ni Gatozi kugikoze, ntawundi wagombye kukiryoswa
ataragikoze. Muri 1994 icyaha cyubwicanyi cyakoswe n’abantu kugiti
cyabo ntabwo kigomba kwitirirwa ubwoko runaka,muri rusange
ntavangura!!
-Gahunda:GUSABA IMBABABAZI: Iyi gahunda isobanurako Umuhutu aho ava
akagera agomba gusaba imbabazi abatutsi niyo nta cyaha na kimwe
yabakoreye. Hano twibukeko muri 1994 hari abahutu benshi cyane bakoze
uko bashoboye barwanya ubwicanyi ndetse benshi cyane bahasize ubuzima
bwabo. Aha nakwibutsa kandi ko nta mututsi numwe warokotse bidatewe
n’umuhutu uyu nuyu wamufashije. Abo bagira neza aho kugirango RPFK
ibashimire ibyo byiza bakoze ahubwo yahisemo kubashyira mugitebo kimwe
n’abagizi ba nabi bahekuye u Rwanda,ngo nuko gusa bahuje ubwoko
bw’abahutu. Twibuke kandiko iyo wemeye gusaba imbabazi uba wemera
icyaha. 9.
Uwo uzisaba afite uburenganzira bwo kuguha igihano cyangwa kuguca
ikiru ashatse cyose. Uku guhatira buri muhutu wese gusaba imbabazi
bimushyira kurutonde rw’abanyabyaha, bityo abenshi baka bagomba
guhanwa bazira ubusa.RPFK Nihane uwakosheje ku giti cye aho kubyegeka
kubwoko bw’abahutu.
-Gahunda:NDI UMUNYARWANDA: iyi gahunda ubu igezweho ikurikirana
n’izayibanjirije kuko nta Muhutu (kuko niwe ireba cyane) ushobora
kuyigeraho atararangije izambere. Icyo igamije kuburyo bw’amacenga
ni:”Ugushyira kuruhande abanyarwanda bamwe ndetse hakaba
nabazamburwa ubu bwenegihugu. Biravugwa cyane ko ubu Indangamuntu
itabonwa naburiwese uyisabye ndetse hamwe nubundi burenganzira bwa
muntu nko Gukora, Gutembera mu gihugu, gushora imari, kwiga,kwivuza,
hari benshi batakibyemererwa byihuse.
Ibi bikaba ntaho bitaniye no mugihe cyubwami ubwo hari Umwami utagira
ubwoko, akaba Nyagasani udashobora kubarwaho ikosa, kwibeshya,
kurenganya,… na rimwe. Habagaho kandi UMUTUTSI, akaba yari imfura
yaremewe guhaka, nyuma hakaza Umuhutu n’Umutwa bari bararemwe ari
aho hasi, inyuma, bagomba Guhakwa no gukoreshwa icyo Umwami
n’umututsi bashatse cyose. Ubu rero RPFK iri kugarura ubwo buryo
mugucamo ibice abanyarwanda bamwe bitwa abukuri abandi bakabuswa ubwo
bwenegihugu bwabo. Kugirango bigaragarire bose, NDI UMUNYARWANDA,
ishyigikiwe byumwihariko no KWIHESHA AGACIRO(aribyo KUBA IMFURA
twabonye).
-Gahunda:GUTA UMURONGO KW’ABATUTSI: Iyi nyito yatangiye kera hano mu
Rwanda. Muribukako mu gihe cy’ubwami hariho:KUGOMA, aribyo kutavuga
rumwe n’umwami. Icyo gihe YARAGUTANGAGA ukicwa; wagira Imana ukabona
uko uhungira kubundi bwami.
Kubwa Kayibanda habaho GUTUMURONGO kwa bamwe muba parmehutu( Rugira A,
Bicamumpaka B….).Kubwa Habyarimana byitwa INGWIZAMURONGO(
Nzamurambaho F, Aloyzi Nsekarije, Gatabazi F, MutembereziP,C,…).
Naho rero ubu bigeze muri RPFK. Abatutsi bari mubashinze RPF,
abayirwaniriye ku rugamba kugeza itsinze, abayikomeje kubutegetsi,
barayiharanira, bayiteza imbere ubu barahigwa bukware baregwa ibintu
binyuranye harimo”GUHUNGABANYA UMUTEKANO W’IGIHUGU”. Bamwe
barishwe( P.Karegeya, Inyumba Aloyiziya) abandi barafungwa
(T.Byabagamba, F Rusagara,…); 10.
abandi barameneshwa( Kayumba Nyamwasa, Dr Rudasingwa, Rujugiro,
Gahima,…) abasigaye barakeneshwa ari nako ,bahoswaho ijisho (mbese
bafungishijwe ijisho). Iyi gahunda(nkuko nizo navuze mbere byagenze)
irakungurira iyi RPFK kuko iyo abavandimwe basubiranyemo, umuryango
uba uri mumarembera yo gusenyuka.
IZINDI GAHUNDA ZIDASHIMISHIJE:
Ntabwo twavuga ibintu byose byaranze igihugu ngo tubirangize ariko nka
gahunda zikurikira nazo ntabwo zishimishije abanyarwanda(
Tuzabigarukaho):
-Ubukungu bw’Igihugu bivugwa ko bwikubiwe nagatsiko gato (1%), bityo
igice kinini cyane cy’abaturage kikaba cyaraheze mugihirahiro. Kuri
iyi ngingo kandi biraswi ko RPFK yabonye amadorali menshi cyane
kuburyo ibyakozwe ari duke cyane ugereranyije nayo mafranga.
-Ububanyi n’Amahanga bwazahaye cyane aho u Rwanda rufite Abanzi
benshi harimo abo duturanye nka Congo(DRC), Burundi, Tanzaniya,
Ubugande, n,abandi nka South Africa, Zimbabwe, Angola, Namibiya,
Ubufaransa, Ubudage, Danmariki,….ndetse n,imiryango mpuza mahanga
nk’ishami ry’umuryango w’abibumye ryita kuburenganzira
bw’ikiremwa-muntu(UNHR)Human Rights Watch(HRW) n’indi…
-Ubutabera: Abanyarwanda benshi barinubirako batarengaurwa bikwiye
bityo ubutabera ngo bukaba bubogamiye kubyo RPFK yifuza.
-Inzego z’Ubuyobozi: izo nzego zagombye kuba zitandukanye kuburyo
bugaragara ariko siko bimeze kuko urwego Nyubahiriza-
tegeko(Gouvernement) rwaryamiye izindi, bityo Urushingamategeko(
Parlement) rwagombye kureba ibitagenda neza rukaba nta bubasha
rubifitiye(bigaragarira mukwegura kwabaruyoboye nka Kabuye
Sebarenzi,Safari Staney, Dr Nteziryayo,…). n’urw’ubutabera nuko.
11.
BIZAGARUKIRA HEHE?
Ababikurikirira hafi baremezako RPFK ifite gahunda ndende muri Gahunda
nyinshi yateganyije,izizakurikira zikaba zitarashyirwa ahagaragara.
Abashishoza baremezako nyuma ya: NDUMUNYARWANDA(igezweho)hagiye
gukurikiraho:
-NKUNDA KAGAME. Iyi ikaba ariyo izaranga igihe cy,Amatora yo muri
2017. ikaba izabimburirwa no Guhindura Itegekonshinga kugirango Paul
Kagame ashobore kwiyamamariza Mandats zindi, igakomeza nanyuma yayo
ngirwa matora. Haramutse kandi habayeho ko Kagame inshuti ze zimubuza
kwiyamamaza, ntibizabuza iyi gahunda, kuko azashyiraho
IGIKORESHO(Gishobora kuba ari numuhutu) ariko kidashobora gukora
kugiti cyacyo ikintu nakimwe(mwese muribuka ibihe bya Bizimungu
Pasteur). Iyi gahunda nayo izahitana abanyarwanda
benshi(Abahutu,Abatutsi) kuko itazajya yogeza Kagame cyangwa akanenga
imikorere ye, azaba ari Umwanzi w’igihugu bityo ahanwe
byintangarugero.
Nyuma ya NKUNDA KAGAME, (niba ahubwo atariho RPFK izarangirira ngo
dutangire bundi bushya muyindi ngoma). Hazakurikiraho:
-RWANDA RUSHYA.ariho hazakorwa IBAGARA,n’IKUBURA( mugisirikari
byitwa Ratissage). Icyo gihe nuwacitse kwicumu ryizi gahunda zose
ntazahasimbuka. Igihugu kizasigara gituwe n’INKOMAMASHYI gusa za
RPFK,ntaho wamenera.
Igihugu kizahinduka ubwami bwa “Kizungu” (Bamwe ari Abami abandi
ari Abagaragu nkuko byahoze). Bavugako ubwami bw’Abanyiginya
bwategetse uRwanda imyaka 400, Ubwami bw’ABAKAGAME bwo buzategeka
kugeza YEZU KRISTU agarutse. Ibizakurikira RWANDA RUSHYA ntimubimbaze,
gusa jyewe Ndababuriye, uwumva yumve!!!
12.
ICYAKORWA:
Abanyarwanda benshi barambiwe akaga katagira iherezo batewe na RPFK
kuburyo inzira iyo ariyo yose yatuma ibintu bihinduka bayishyigikiye.
Abenshi bemeza ko inzira ya Politiki ifungurira imiryango buri
munyarwanda wese , ko ari nkinzozi. Bityo uburyo busigaye bwonyine
bukaba ari INTAMBARA. Ibyo bikaba bishyigikirwa nuko ngo” uwicajwe
ku ntebe y’ubutegetsi n’Imbunda ayivanwaho gusa n’Imbunda”
1)APEDE MIZERO dushyigikiye byimazeyo Inzira ya Kidemokrasi, gusa
twemerako:UBUZE AYIBURYO AKAMA AYIBUMOSO” niyo mpamvu Intambara yo
GUTANGA GASOPO( la Guerre de Percoision),itari Kirimbuzi ngo yongere
imare Abanyarwanda bityo duhore muri Gatebe-Gatoki, igatuma habaho
imishyikirano impande zombi kandi ibivuyemo bigashyirwa mubikorwa nta
macenga, intambara nkiyi ntacyo yaba itwaye.
2)Buri munyarwanda wese agomba guhaguruka bigishoboka agaharanira ko
igihugu cyacu kidasubira mu bwami. Bityo buri wese agomba guhatira
RPFK guhindura imitegekere yu Rwanda, ikemerako n’abandi banyarwanda
batavuga rumwe nayo bagira ijambo mu miyoborere yigihugu cyacu,
ikareka burundu ingeso mbi yo Kwica, Gufunga, Gutoteza no Gutorongeza
abanyarwanda.
3) Abanyarwanda duharanire kugira ubuyobozi twitoreye muri Demokrasi
izira amakemwa, ubuyobozi butavangura ,budasahura umutungo
w’igihugu, bukora ingamba zumvikanweho nabo zigenewe, Busaranganya
inyungu z’igihugu kuri buri munyarwanda wese. Bumwubaha.
4) Twamagane twese hamwe Ingamba za RPFK kuko zigamije inyungu
zagatsiko gatoya cyane kayo.
UMWANZURO.
-Imyaka24 RPFK igeze mu Rwanda n’Imyaka20 imaze ku butegetsi,
birahagije kugirango buri munyarwanda wese(yaba ushishoza cyane kugeza
kuri Ntibindeba) kuba yakwibonera neza IMIGAMBI yayo. Ntacyo yaduhishe
ahubwo yeretse Abarebesha ijisho rimwe.
-RPFK yashingiye ibikorwa byayo byose ku bwicanyi bwa 94, niho yavanye
ingufu zo kwikoma uwo ishatse wese, niho hatumye ibona imali ikoresha
(imfashanyo z’amahanga, iyo yavanye muri Congo, iyo ivana mu
banyarwanda ku ngufu,…), niho ivana urwitwazo rwo gukomeza
gukandamiza abanyarwanda kuko iyo 94 yatumye yumva ko ari umurokozi
wabo, n’ibindi….. 13.
Ibi bituma abantu benshi twibaza tuti: Iyo 94 itabaho,RPFK yari
gushingira Politiki yayo kuki?? Ese aho 94 ntiyaba yari
gahunda(yihishe) yiyi RPFK? Ibihe nibyo byonyine bizaduha ibisubizo.
-Iyo turebye ibyo iyo RPFK yakoze muri iki gihe gishize mu Rwanda,
buri wese aribonerako :UMUNZANI UHENGAMIYE cyane KUBIBI; kuburyo nka1%
aritwo twiza gusa (jyewe mbona : Isuku y’umugi wa Kigali gusa) naho
99% bikaba ari agahomamunwa (nkuko twabikomojeho). Bituma nanone
twibaza tuti: Ese RPFK IKORERA NDE, ko abanyarwanda bayishima bagerwa
ku mashyi?
-Abitera amajeke bemeza ko RPFK ari Agafu k’imvugwa rimwe, jyewe
siko mbibona. RPFK irakomeye nk’icyuma kinyundo. Niyo mpamvu,
GUHENGAMURA uyu Munzani birasaba ingufu-Ruteruzi, nta kujenjeka.
Birasaba Ubutwari, Kwitanga, Gushyira hamwe, Ubushishozi.
-Amateka yatweretse byinshi bikomeye kuburyo guhangamura RPFK atari
igitangaza. Ariko mwibukeko ayo mateka nayo irayazi kandi bigaragarako
ihora yiteguye.
-Intwaro izashoboza abanyarwanda gutsimbura RPFK nimwe gusa: GUSHYIRA
HAMWE INGUFU. Niyo mpamvu twongeye kubasaba twivuye inyuma ko
mwaharanira kandi mugashyira mubikorwa bidatinze: UBUMWE BWANYU.
Mugihe mutarabigeraho mwibukeko “Nyakamwe ari Inyama
y’ibisiga”.
Niba rero ibyo tubabwiye (n’ibyo abandi bavuze nk’ibi), mubona
ari”Ukuri kwambaye Ubusa”, ntimudutererane ngo mudushumurize
twenyine “RWARA RW’UMUKAKA” ahubwo nimuhaguruke tururwanire
hamwe. Uzi kwandika yandike, uzi indimi nyinshi avuge, ufite inshuti
ayibwire, uzi kurasa yuzuze umutana, uzi guhimba ariimbe, uzi kuraguza
umutwe uturebere,…… TWESE hamwe(nk’abitsamuye) iki kibazo
kiturebe.
-Nitubigenza gutya, TUZATSINDA kandi abanyarwanda(n’Abanyamahanga)
tuzishima.
Mugire Amahoro.
Bwana . Fidele N. MATABARO
Prezida w’APEDE MIZERO. 14