Impaka ntizari zoroshye hagati ya polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda hamwe n’ abashoferi nyuma y’ aho hatahuwe uburiganya bwagiye bukorwa na bamwe mu bashoferi bakoresheje impapuro mpimbano bizwi ku izina ryo (guteruza) nyuma hagatahurwa ubwo bujura.

 Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kamena 2014, ubwo twanyarukiraga ku cyicaro cya polisi ku Muhima twasanze hari abashoferi na bene imodoka basaga ijana maze bagenda badutangariza ko bagiye bafite ibibazo bitandukanye bijyanye n’ imikoreshereze idahwitse y’ ibyangombwa byayo.

Aba ni abapolisi bari bazindukiye mu muhanda Nyabugogo bafite urutonde rw’ imodoka bagomba gufata

Izo mpaka zabaga ku Muhima mu gihe abapolisi bari mu muhanda ifata ibinyabiziga biri ku rutonde rw’ ibigomba gufatwa ariko bamwe bakaba bafatwa bagasanga bari ku rutonde kandi ubwabo bazi neza ko nta kosa bakoze.

Ba nyir’ ibinyabiziga bagiye bagaragaza impungenge zabo bavuga ko pplisi yabanje kuborohereza bakishyura amafaranga bagombaga kwishyura bagaca inyuma bagakoresha impapuro mpimbano ariko ikibazo bafite ni uko barimo no kubatuma abashoferi babo kandi hari igihe batashobora kubabona.

Imodoka yose iri ku rutonde rwibacaho batayifashe

Umwe mu bari aho yagize ati: “turasaba ko twakwishyura amafaranga abura bakadufungurira imodoka ubundi tukabaha amazina nyayo y’ abashoferi ubundi bakazabikurikiranira dore ko ari na ko kazi kabo ko gushakisha abanyabyaha kuko twe ntabwo twabashaka ngo tubabone”.

Bamwe muri aba bashoferi bakomeza bavuga ko bagiye bagera kuri polisi bagahabwa amazina y’ abashoferi bafatanywe imodoka zabo ariko bagasanga batanabazi ariko bagasanga bishobora kuba byaragiye biba cya gihe umushoferi ashobora kuba akorera umuntu ( Boss ) na we akagenda akayiha undi ari byo bita kuroba mu mvugo z’ abashoferi.

Iki kibazo ntikireba abashoferi b’ imodoka zitwara abagenzi gusa

Ku murongo wa telephone twaganiriye na polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Spt. JMV Ndushabandi adutangariza ko impamvu bakomeje gukurikirana aba bashoferi ko ari amakosa bagiye bakora mu muhanda hanyuma bagacibwa amande bo bagaca inyuma bakajya bakoresha impapuro mpimbano ari byo bise (Guteruza)ibyo byose bikaba bireba imodoka zisaga 300.

Yagize ati: “Icya mbere ni uwajyaga muri bank BK akishyura ibihumbi 5 kandi hanyuma akagenda akongeraho kabiri imbere akaba ibihumbi 25 no mu magambo akongeraho vingt imbere byose hamwe bikaba vingt cinq mille (25000Frs) kandi yishyuye ibihumbi bitanu”.

Yakomeje agira ati: “icya kabiri ni abagiye bajya muri BK agashyira amafaranga ahwanye n’ ikosa yakoze kuri konti ye, yarangiza akagenda kuri polisi bagahita bamuha ibyangombwa bye, none ibyo byose iyo bisuzumwe bikamenyekana urashakishwa ukaryozwa iryo kosa wakoze”.

Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda akaba yanaboneyeho gushishikariza buri wese ufite ikinyabiziga ko yakwihutira kujya ku mbuga za polisi akareba ko nta ye yaba iriho dore ko iziri ku rutonde ari nyinshi.

Itangishatse Théoneste – imirasire.com

Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONImpaka ntizari zoroshye hagati ya polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda hamwe n’ abashoferi nyuma y’ aho hatahuwe uburiganya bwagiye bukorwa na bamwe mu bashoferi bakoresheje impapuro mpimbano bizwi ku izina ryo (guteruza) nyuma hagatahurwa ubwo bujura.  Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 24 Kamena...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE