Ikigali mu mihanda hagaragaye inzandiko zamagana iyicwa rya Mucyo
Mu ishyingurwa rya Nyakwigendera Senateli Mucyo hagaragaye agahinda gakomeye kubaje kwitabira iyo mihango yagaragayemo abanyacyubahiro benshi ariko hongera kuboneka impapuro zahererekanyijwe mubari bitabiriye ishyingurwa rya Senateli Mucyo muri iyo Nyandiko yakwirakwiye umugi wa Kigali baravugamo kandi bagahamya ko ntagitangaje ngo yishwe nkabamubanjirije.
Mu nyandiko zagaragaye harimo izigira ziti turambiwe kwicwa ntihagire utaka,utishwe agashyirwa ku ngoyi cyangwa agacibwa ishyanga ngo ni umwanzi w’igihugu hagaragayemo amafoto ya banyarwanda benshi bagiye bitaba imana mu gihe gitandukanye ndetse banshi bagahamya ko bicwa ni ubutegetsi bwa FPR Inkotanyi.
Nubwo Mucyo bwose yakoreye Inkotanyi ndetse akaba yari mu bazisanze mu ishyamba aho leta iriho yafashe ubutegetsi ari Serigent akaza kwerekeza muri Politique aho yakoze imirimo itandukanye irimo kuba Minisitiri kugeza naho abereye Senateri
Ntabwo Kagame yagaragaye mu ishyingurwa rye ariko Madame wa Perezida Kagame Jeanette Kagame yahagaragaye. Senateli Mucyo yitabye Imana azize urupfu rukomeje kuba urujijo
Icyo twabibutsa nuko Mucyo yakomeje kurwana cyane ku kigega cya bacitse ku icumu kirimo amafaranga atagira ingano benshi bahamya ko aricyo azize.
Nkuko bimenyerewe Ngo Kagame ntagaragara mwihamba ryabantu abo aribo bose aba yatanze uruhushya rwuko bicwa.ibyo ngo byagaragaye kuva kera ndetse abamuzi neza bahamya ko ngo ariyo mpanvu atagaragaye mu ishyingurwa rya Senateli Mucyo.
Hasi mwirebere inyandiko zacicikanye mu mugi wa Kigali abantu bagaragaza akababaro kabo izi nyandiko kandi zikaba zateje ifungwa ryabantu batandukanye ikinyamakuru inyenyeri gikomeje kubakurikiranira iyi nkuru
Kagabo Vianey wayoboraga Agaciro fund
Gasasira Gaspard wakoreraga Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), yapfuye mu masaya ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Nzeri 2016, iby’urupfu rwe bikaba bikiri amayobera kuko yapfuye mu gihe yiteguraga kujya ku kazi.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/ikigali-mu-mihanda-hagaragaye-inzandiko-zamagana-iyicwa-rya-mucyo/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/1-1.jpg?fit=823%2C549&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/1-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONMu ishyingurwa rya Nyakwigendera Senateli Mucyo hagaragaye agahinda gakomeye kubaje kwitabira iyo mihango yagaragayemo abanyacyubahiro benshi ariko hongera kuboneka impapuro zahererekanyijwe mubari bitabiriye ishyingurwa rya Senateli Mucyo muri iyo Nyandiko yakwirakwiye umugi wa Kigali baravugamo kandi bagahamya ko ntagitangaje ngo yishwe nkabamubanjirije. Mu nyandiko zagaragaye harimo izigira ziti turambiwe kwicwa...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS