Igihe Kagame yari Mozambique na Gen Kayumba yari yahasesekaye
Kagame ati Nyamuneka mutamukingulira Kayumba ati ndaruvuna
Mugihe Kagame yari yazindukiye Mozambique Gen. Kayumba Nyamwasa nawe yarimo kubonana n’inshuti ze zituye muricyo gihugu. Inyenyeri yabonye amakuru yizewe aturuka I Kigali avugako Kagame byamurakaje cyane ndetse akaba yabwiye inzego zishinzwe kuneka ko atazihanganira uburangare nkubwo kuba batarakoze akazi kabo neza, kuburyo Kayumba yaba yarabacitse ntibamwivugane.
Muruzindiko Kagame yagiriye Mozambique muriki cyumweru yasabye ubutegetsi bwicyo gihugu ko kitazaha indaro abantu ngo bashobora guhungabanya umutekano wu Rwanda. Ariko amakuru agera ku Inyenyeri nuko ishimutwa rya Maj. Emanuel Nkubana wigeze kuba mungabo za RDF ryatumye inzego za Kagame zimenya amabanga menshi.
Nuko ngo yaba yarahaye inzego za Kagame zipereza amakuru yose y’ukuntu RNC ibayeho nukuntu ikora, ibi bika arinabyo byaratumye Kagame akora uruzindiko rwahutihuti muricyo Giuhugu.
Mozambique icumbikiye impuzi za banyarwanda nyinshi zishobora kuba zihangayikishije Perezida Kagame ariko n’inzego zirwanya Kagame zika zikeneye izi mpuzi murwego rwokotsa Kagame igitutu ngo yemere gushikirana nabamurwanya.
Ubwo Col. Karegeya yicwaga muri Africa Yepfo kuri 01/01/2014, Kagame yarishongoye imbere yabantu I Kigali avugako nta muntu uzagambanira u Rwanda ngo abikire, ati “nabasigaye n’igihe”.
Ariko ngo aho ibisambo bibiri biziranye bihuriye burya ngo ntawusinzira, kuva Gen. Kayumba aho maze gutanga ubuhamya bwoguhanura indege yuwahoze ari Perezida wu Rwanda Habyarimna na mugenziwe wu Burundi Ntaryamira ndetse benshi bemezako ariyo yabaye imbarutso yo kurimbura abatutsi n’abandi banyarwanda batavugaga rumwe nubutegetsi byicyo gihe.
Ubuhamya bya Gen. Kayumba bwatumye ubucamanza byu Bufaransa nabwo busubukura dossiye ,none Kagame yabuze ibitostsi, ndetse yabwiye inteko ishinga amategeko yu Rwanda ko ibyo babimurekera.
Inyenyeri imaze kubona amakuru yizewe avuga ko Kagame amaze kubwira inzego zishinzwe kwica abatavuga rumwe nawe ko bagomba gushaka Gen. Kayumba bakamuzana apfuye cyangwa muzima. Uburyo bushoka bwose, yababwiye ko bagomba kumenya aho atuye, umubare wabamurinda, intwaro bafite, maze bagakoresha ubushobozi bwose. Ati “amafaranga arahari, ubushake murabufite, Kayumba niwe usigaye wenyine, maze tugakomeza tugatekega iki gihugu”.
Ngibyo ngukwo, Gen. Kayumba arabe maso agapfa kaburiwe.