Uwitwa Majoro Mugisha “yashugurikanye” guverinoma yo mu buhungiro aterura umushinga w’ igisirikari cyayo none Mukankiko Siliviya yarahiye ngo guverinoma ntizamuzukana ishinga ishuri “ry’ igicupuri” areba !! Muburakari bwinshi bwamuteye kurira, Mukankiko yise imishinga ya perezida Nahimana “ubugegera n’ubujura!” anarahira gushyira hanze amabi ye n’ay’ abo ari kumwe ngo bafatanyije mu ubutekamutwe bwo kwambura abanyarwanda baheze hanze y’ igihugu!

Abantu mwakojeje agati mu ntozi zo kwa Mukankiko muri bubashe kuzimya uyu umuriro ?!

Dore nimwiyumvire : https://youtu.be/dG7nH_jd2KU

Ikibazo cy’ ihungabana rya Mukankiko n’ abandi banyarwanda baheze hanze y’ igihugu kubera ibikomere by’ amateka y’ u Rwanda cyaba kijya kiganirwaho muri MINUBUMWE bitari muri ya gahunda yo gutera imijugujugu abatibona muri leta iyoboye u Rwanda muri iki gihe ?

Samuel Kamanzi