Ibaruwa ifunguye yandikiwe First Lady Jeanette Kagame kuri “KAJUGA MUSHYA”.
“Nyakubahwa First Lady Jeanette Kagame, mbanje kubasuhuza mbashimira ubwitange n’ urukundo mwatugaragarije nk’ urubyiruko rwarerewe muri Imbuto Foundation. Nitwa ****** *********** mfite imyaka **, nkora akazi *’********* natangiye mbikesheje ubufasha nahawe na Imbuto Foundation. Ndi imfubyi kuri data.
Iwacu bari incuti z’ umuryango wa Husi Mugwaneza, mukuru wa Kajuga Robert uzwi nk’ uwari perezida w’ interahamwe wakoreye igihugu ishyano akanasebya umuryango we bikomeye.
Nyakubahwa First Lady, ubwo mperuka kumva ab’ iwacu baganira na bamwe mubo mu umuryango wa Kajuga, bicuzaga icyasha yasize famille batinda ku ukuntu yazize gukunda kugaragara nk’ incuti y’abari bakomeye icyo gihe, bibuka ukuntu yakoze ibishoboka byose kugirango yisange mu kigare cyabo kugeza kuyoboka ingengabitekerezo yimakazaga ubutegetsi bushingiye ku ubwoko bw’ abahutu n’ ikanamiza ry’ ubwoko bw’abatutsi (nawe yavukagamwo). Bibutsanyaga bimyoza ukuntu icyo gihe Kajuga yakiranwe yombi nk’umuntu wari wemeye kwihakana ubwoko bwe no gutoteza abo abusizemo kumugaragaro!
Nyakubahwa First lady, ubwo twigaga amateka ya jenoside twabwiwe ko ari icyaha ndengakamere kidashobora gukorwa kidagishyigikiwe na leta runaka. Nemera ko leta y’ u Rwanda dufite muri iki gihe itashyigikira ko habaho indi jenoside kuko hakozwe akazi ko gushyira imbere ubumwe bw’ abanyarwanda nubwo usanga byarakozwe ku urwengo rw’ uruhendabana kuko ubwo bwoko Hutu/ Tutsi bukiri agatotsi mumibanire yacu akaba ari nayo mpamvu abantu nk’ uyu mwaduka bahabwa rugari mu ukwibasira utari mu umurongo wo gucinya inkoro no gutera ubwoba n’ ipfunwe abahutu – bari bakwiye kwamaganwa aho gushigikirwa n’ abantu bakuru nk’ umusaza Tom Ndahiro utanita ku magambo asuzuguza igitsina gore uyu musore wiyise amazina menshi ahoza mukanwa! Jenoside yakorewe abatutsi ni icyaha kidasaza. Abayitekereje barazwi. Abenshi barabifungiwe, abandi inkiko zirabategereje. Kwita umuhisi n’ umugenzi interahamwe kuko ari umuhutu byari bikwiye guhagarara.
Nyakubahwa First Lady, nimba abakuru batibeshya induru y’uyu musore yagaragaje ikibazo dukunze guca kuruhande no gupfukirana cy’ ipfunwe mu urubyiruko rw’ ubwoko bw’ abahutu. Biteye agahinda kubona leta yahagaritse jenoside igeze aho kwitabaza umukangurambaga umeze neza neza nk’ uwa leta yayikunguye ikayitegura kugeza iyishize mubikorwa! Mbandikiye mbatabaza ngo mufashe u Rwanda n’ ejo hazaza harwo. Iki kibazo mukigize icyanyu hari byinshi byakorwa kurwego rw’ Imbuto kugirango urubyiruko rwose rwisange , rutengamare kimwe kuko mugihugu, ipfunwe mbona mu urungano rwanjye rikomeje guhemberwa nti rizagwa neza ejo hazaza h’ umuryango nyarwanda muri rusange.
Iyi nyandiko natekereje kuyicisha muri Foundation ntinya ko yagwa muntoki za ba bantu bihaye inshingano zo kudatumikira ababandikira .
Mugire amahoro y’ Imana.
****** ***********”
NB: Inyenyeri news yishimiye gushyira inyandiko y’ uyu muvandimwe ahagaragara. Turamusaba kwihanganira ko hakuwemwo imyirondoro ye tuzirikana ikibazo cy’ umutekano we n’ umuryango we.
Amafoto: Kasuku Media TV
Samuel Kamanzi