Mu gihe hari hashize iminsi hanugwanugwa ko M23 yaba iri mu myiteguro yo kongera kubura imirwano, ahitwa i Masisi mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, hafatiwe abantu 7 bakekwaho kuba inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bizwi ko zahagaritswe imirwano ku mugaragaro.

Aba bafashwe n’ umutwe wa Raïa Mutombiki ukorera ahitwa Ufamandu i mu majyepfo ya Masisi. Uyu mutwe ukaba warashyikirije aba bakekwa kuba abo muri M23, ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zifite icyicaro ahitwa i Ngungu.

Mbere yo gufata aba bakekwaho kuba abo mu mutwe wa M23 habanje kuba imirwano hagati ya Raïa Mutombiki nabo barwanyi bari bitwaje intwaro nk’ uko byatangajwe na Radiyo okapi dukesha iyi nkuru.

Aba bafashwe ngo bari mu mutwe w’abantu bagera kuri 18 bageze ahitwa Remeka bitwaje intwaro bakaba bari baje kumvisha inyeshyamba zo mu mutwe wa Raïa Mutombiki ngo bifatanye ariko baza kubahakanira ahubwo bahitamo kubata muri yombi maze babashyikiriza ingabo za Congo.

Abo bakekwaho kuba abo mu mutwe wa M23 bagerageje kubohoza bene wabo batawe muri yombi na Raïa Mutombiki maze haba imirwano hagati y’iyi mitwe. Iyi mirwano yahitanye abakekwaho kuba mu mutwe wa M23 bagera kuri 6 n’ umusivili umwe abandi benshi barakomereka.

Ibi byabaye mu gihe hari hamaze iminsi havugwa amakuru ko inyeshyamba za M23 zishobora kongera kubura imirwano ari na ko bashishikariza ingabo za Congo FARDC guhora ziryamiye amajanja ku buryo bibaye ngombwa ko zigaruka zitabona aho zimenera.

Ikindi ni uko izi nyeshyamba zikomeje gutunga agatoki Leta ya Congo kutubahiriza amasezerano bagiranye i Nairobi ubwo bemeraga guhagarika imirwano bakoreraga mu uburasirazuba bwa Congo, bakaba bemeza ko ibyo bamaze gushyira mu bikorwa bihwanye na 1% by’ ibyo bemeranyije kandi igihe kikaba gisa nk’ ikigiye kurangira.

Mu gihe gisaga amezi 18 inyeshyamba za M23 zirwanira mu burasirazuba bwa RDC, bakubiswe inshuro mu kwezi ku Ugushyingo 2013, ubwo bavirirwagaho inda imwe n’ ingabo za FARDC zifatanyije n’ iza Monusco, ariko kuva icyo gihe bamwe harimo n’ abayobozi ba Congo bavuga ko M23 yatsinzwe ariko ko ntaho yagiye.

Imirasire.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDMu gihe hari hashize iminsi hanugwanugwa ko M23 yaba iri mu myiteguro yo kongera kubura imirwano, ahitwa i Masisi mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, hafatiwe abantu 7 bakekwaho kuba inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 bizwi ko zahagaritswe imirwano ku mugaragaro. Aba bafashwe n’ umutwe wa Raïa Mutombiki ukorera...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE