Image result for habimana michelImage result for MPANGA GEREZA
Amakuru atugezeho muri aka kanya aturutse kuri Gereza ya  Mpanga avuga ko bwana Habimana Michel amaze gushyirwa mu kasho ko muri iyo Gereza, akaba afunze nabi cyane, kuko ubuyobozi bw ‘iyo gereza bukamushyizemo ntacyo kwiyorosa, ntanimyambaro ajyanye mo.Uyu Michel kuwa kane w’iki cyumweru yibasiwe bikomeye n’umuyobozi witwa Kabanda Jean Bosco wari uturutse ku rwego rubashinzwe wasize amubwiye ko yamufungira aho atazikura, ibi bikaba bigaragara ko ari amarenga bamuciraga. Amakuru yakomeje y’iryo totezwa rye kandi ngo yaba yanaturutse ku munyururu bamuziritseho ngo amuneke bityo abafashe kumuhimbira ibyaha, uwo akaba yitwa Munyankindi Jean Bosco.

Ababirebera kure bakaba bari kwemeza ko nawe ari itotezwa rimujeho ngo agende nk ‘uko mugenzi we Bemera yapfuye. Habimana Michel yabaye Umuvugizi w’inyeshyamba za FDLR aza gufatwa ku kagambane ka Congo n’u Rwanda azanwa i Kigali aho yabaye umwe mubatojwe gushinja Mme Ingabire Victoire ariko akabera Leta ya Kigali ibamba ahubwo akagaragara muguhamya ashinjura Ingabire. Habimana yaje gukatirwa burundu mu rubanza rwaciwe na Gacaca ndetse hakanaba iterabwoba ubwo bajyaga kubona bakabona inzu y’iwabo ihiye ku manywa y’ihangu ndetse nyuma amatungo y’iwabo agatemagurwa.

Umuryango Greatlakes Human Right link ukaba usaba leta y’urwanda guha imfungwa zose uburenganzira bwokwisobanura, ikindi kandi leta y’Urwanda ikarekeraho kwica urubozo imfungwa.

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/MPANGA.jpg?fit=610%2C286&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/11/MPANGA.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDAmakuru atugezeho muri aka kanya aturutse kuri Gereza ya  Mpanga avuga ko bwana Habimana Michel amaze gushyirwa mu kasho ko muri iyo Gereza, akaba afunze nabi cyane, kuko ubuyobozi bw 'iyo gereza bukamushyizemo ntacyo kwiyorosa, ntanimyambaro ajyanye mo.Uyu Michel kuwa kane w'iki cyumweru yibasiwe bikomeye n'umuyobozi witwa Kabanda Jean...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE