Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Bukamba (Ifoto/Rubibi O)

 

Imibereho ya bamwe mu Basigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gicumbi itandukanye cyane n’iy’abandi Banyarwanda.
Benshi barwaye imvunja hatitawe ku myaka yabo y’ubukure. Nta ntebe bagira mu nzu, nta meza, usanga amasahane avangavanze n’ibiryamirwa.
Nta bitanda bagira, barara ku rutara ruriho ibikenyeri n’amababi y’inturusu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko indwara bakeneye kuvurwa ari imyumvire yo hasi. Ngo bubakirwa inzu bagaca inzugi bakajya kuzigurisha, bahabwa inka bagacunga irimo kurisha bakayirasa bakanywa amaraso.
Twarabasuye
Nasuye abasigajwe inyuma n’amateka batujwe na Leta mu Mudugudu wa Bukamba, Akagari ka Ngondore Umurenge wa Byumba akarere ka Gicumbi.
Uyu mudugudu wihariye imiryango isaga 45 mu miryango y’Abasigajwe inyuma n’amateka, 144 ibarirwa mu Karere ka Gicumbi.
Inzu uyirebye uturutse inyuma ubona ntacyo ibaye; ni inzu zisakaje amategura zigaragara neza. Iyo winjiyemo imbere nibwo ubona byinshi bidasanzwe.
Nshyinjira muri uyu mudugudu nakiranwe ubwuzu n’abagabo n’abagore ubona ko bakuze, banyinjiza mu nzu zirindwi zitandukanye, banyereka uko babayeho.
Ukigera mu nzu uhurirana n’amasafuriya, ibikombe n’amasahane bigaragara ko byakoreshejwe byandagaye. Ni inzu zikeye inyuma ariko imbere zisa n’izitazi umweyo; ariko bo bakubwira ko umwanda ntacyo ubatwaye kuko bawumenyereye.
Mu ruganiriro nta ntebe ushobora gusangamo, nta meza, nta musambi. Haba hari ibikoresho byo gutekamo no kuriraho, iruhande rwabyo ukahabona ibitenge n’ibiryamirwa byose byandagaye hasi.
Mu miryango irindwi nasuye nasanze ari uko bimeze.
Ni abantu bakira neza abashyitsi. Bakuganiriza n’umutima mwiza. Tuvuye mu ruganiriro baragiye banyinjiza mu byumba bararamo.
Imiryango 2 niyo nasanze irara hasi ku musambi; indi 5 irara ku ku rutara ruriho ibikenyeri ndetse n’amababi y’inturusu. Bambwiye ko n’indi miryango ntabashije kugeramo ariko ibayeho.
Aba bose bahuriza ku kuba ari abakene. Hari uwambwiye ko kurya arya iyo hagize umugiraneza umuhamagara akamuha ikintu cyo gukora, nyuma akamwishyura nk’amafaranga 200 akagura ibijumba by’abana.
Guhinga barahinga kuko bafite amasambo yubatsemo izo nzu, ariko bavuga ko ibishyimbo bahingamo birumba. Ibyo basaruye ngo bahita babirya ntibabashe kuzigamira ejo hazaza.
Uwitwa Ndigabo uvuga ko ariwe ufite uburenganzira bwo kuvugana n’umuntu uwo ariwe wese uje mu Mudugudu wabo, yarambwiye ati, “twebwe dusarurira mu nda.”
Amavunja
Kurwara amavunja ntibisaba ngo ube uri umwana cyangwa mukuru muri uyu mudugudu wa Bukamba. Nabonye abana, abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, abasaza n’abakecuru barwaye amavunja.
Mu gihe muri rusange Abanyarwanda baciye ukubiri n’umuco wo kwambara ibirenge mu nzira, nta muturage n’umwe wo muri uyu mudugudu nabonye wambaye inkweto mu gihe cy’amasaha nk’atanu nahamaze.
Iyo uganiriye n’abaturage bo mu duce twegeranye n’uyu mudugudu, usanga babanena ndetse bakavuga ko badashobotse.
Hari uwambwiye ati, “Iyo ubafashije icyo ubahaye cyose utinda kuhava bakagurisha ubundi bakajya kunywa ikigage. Inzu babubakiye inzugi bazimaze bazigurisha, ibiti byubatse igisenge bakuraho bakagurisha.”
Akarere ka Gicumbi kabivugaho iki?
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bo muri ako Karere muri rusange bafite ‘ubukene bwo mu mutwe’.
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mujawamariya Thérese yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “Iyo urebye aho igihugu kigeze akagaruka ukareba imibereho y’abasigajwe inyuma n’amateka ubona ko inzira ikiri ndende. Nonese abantu wubakira inzu bakagurisha inzugi, abantu ukabaha inka bagacunga irimo kurisha bakayirasa bakanywa amaraso urumva abo bantu badafite byinshi byo gukosora?”
Mujawamariya avuga ko gutura hamwe nabyo bigira ingaruka mu kudindira kw’imyumvire yabo, ati “Ubu hari gahunda yo gushaka uburyo batuzwa ahantu hatandukanye.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ubu batangiye gushaka uburyo babatoza gukunda ishuri bakiri bato mu rwego rwo kubafasha kuzamura imyumvire.
Mu basigajwe inyuma n’amateka 570 babarurwa mu Karere ka Gicumbi, 14 nibo biga mu mashuri yisumbuye ndetse n’umwana umwe wiga muri Kaminuza.
Imirenge ya Byumba, Miyove na Manyagiro niyo ituwe n’abasigajwe inyuma n’amateka benshi.
Placide KayitareAFRICAHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONBamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Bukamba (Ifoto/Rubibi O)   Imibereho ya bamwe mu Basigajwe inyuma n’amateka bo mu Karere ka Gicumbi itandukanye cyane n’iy’abandi Banyarwanda. Benshi barwaye imvunja hatitawe ku myaka yabo y’ubukure. Nta ntebe bagira mu nzu, nta meza, usanga amasahane avangavanze n’ibiryamirwa. Nta bitanda bagira, barara ku...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE