Gereza ya Kigali izwi nka 1930 yafashwe n’inkongi y’umuriro
Gereza Nkuru ya Kigali izwi nka 1930, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha y’igicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukuboza 2016
SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko amakuru y’iyi nkongi y’umuriro nawe yamaze kuyabwirwa, tukaba twavuganye ari mu nzira ajyayo. Kugeza ubu gereza iracyarimo gushya, hari bamwe mu bagororwa bivuga ko basohotse bahunga inkongi bakaba banatorotse.
CIP Sengabo Hillary, umuvugizi w’amagereza mu Rwanda, nawe ubwo yavuganaga n’ikinyamakuru Ukwezi.com yadutangarije ko arimo kugana kuri iyi gereza, akaba aza gutangaza ibindi bijyanye n’iyi nkongi nyuma.
Abashinzwe umutekano barimo ingabo na Polisi y’u Rwanda, bageze kuri iyo gereza bafatanya n’abacungagereza gushaka umuti w’iki kibazo, mu gihe abagororwa bo bari hanze aho barimo gucungirwa umutekano ngo hatagira utoroka. Amakuru y’uko hari ababa bamaze gutoroka ntaremezwa.
Umunyamakuru wacu urimo kubikurikirana arabagezaho amakuru arambuye mukanya