Mu murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge hari agace kiswe “Norvège” ya Kigali ngo kubera iterambere ryako kandi ari mu cyaro.

JPEG - 164 kb
Muri Norvege ya Kigali hari amazu abereye ijisho

Norvège ya Kigali iherereye ku musozi wa Karama mu Kagari ka Nyabugugogo mu mujyi wa Kigali.

Ako kagari kari inyuma y’Umusozi wa Kigali (Mont Kigali) ku buryo kukageraho bisaba kuzamukira ku Giticyinyoni cyangwa ukazenguruka kuri Ruriba.

Izo nzira zombi zigusaba guca mu gice cy’icyaro gisa n’ikidatuwe kandi gifite imihanda y’ibinogo ihora yangirika kubera isuri.

Nubwo hameze nk’umusozi, iyo ugeze hejuru hari umurambi ubereye amaso witegeye Mont Kigali, ukanarebana no hakurya mu Nzove n’imisozi yo hejuru yaho.

Kuri uwo Murambi ni hamwe mu ho abifite kandi bakiri bato barimo kujya gutura ndetse banafashe igice kimwe cy’Umudugudu wa Gakoni bakita muri Norvege.

Ubusanzwe Norvege ni igihugu cyo mu Majyaruguru y’Uburayi kiri mu Nyanja y’Atalantika (Atlantic Ocean).

JPEG - 193.6 kb
Norvege ya Kigali irimo amazu ubona ateye ku buryo bukurura amaso.
JPEG - 202.3 kb
Habonetse imihanda ya kaburimbo haba haruta zimwe mu nsisiro ziyubashye mu mujyi wa Kigali.
JPEG - 197 kb
Nubwo nta muhanda wa kaburimbo uhagera hariyo n’amagorofa.
JPEG - 162.9 kb
Ubona harimo abantu bagenda bashaka umwihariko mu myubakire.

Kuhita Norvege byaturutse he?

Nubwo usanga inkomoko y’inyito Norvège abahatuye bayisobanura ku buryo butandukanye, abenshi bahuriza ku kuba haraje iterambere ku buryo bwihuse.

Habiyeze Leon avuga ko yahageze muri 2011 agasanga bivugwa ko haba hariswe iryo zina n’umugabo w’Umunyarwanda witwaga Musenegale wari uhafite ubworozi bw’inkoko.

Cyakora uwo mugabo ubu yitabye Imana n’ibikorwa yari ahafite byaragurishijwe ku buryo nta muntu wo mu muryango we ukuhatuye.

Agira ati “Uwo mugabo nkurikije uko namwumvise, nta n’ubwo yigeze akandagira muri Norvege ngo wenda abe yaba yarashingiye ku isano hafitanye.”

Murenzi Antoine, umwe mu bahatuye mbere ndetse wemeza ko yahageze ari nk’uwa kabiri, avuga ko bahise Norvège kubera ukuntu iterambere ryaho ryari ku muvuduko munini udasanzwe.

Agira ati “Hazamutse mu buryo budasanzwe kandi haturwa n’abantu bato bafite ubushake bwo gukora.”

Ahamya ko abenshi mu bahatuye bari munsi y’imyaka 40 bakaba bameze nk’aho ari urungano.

JPEG - 128.6 kb
Abatuye muri Norvege ya Kigali ngo bari mu kigero cy’imyaka iri munsi ya 40 y’amavuko
JPEG - 213.2 kb
Amagorofa amwe yaruzuye ayandi arimo kuzamuka.

Umukozi ushinzwe Imibereho myiza mu Kagari ka Nyabugogo, Niyigaba Médard, ahamya ko izina rya Norvège barihise batangiye gushyiramo ibikorwa remezo nk’imihanda, amazi n’amashanyarazi.

Agira ati “Warebaga uyu murambi uri hejuru y’umusozi, wareba imisozi yindi uwukikije ukabona hafite uburanga budasanzwe ku buryo abantu bihutiye kuhatura kandi bakahubaka amazu agezweho.”

Akomeza agira ati “Bajya kuhita Norvège ni uko hari hatangiye gutunganywa habaye heza, abahareba bakahagereranya n’igihugu cya Norvege cyateye imbere cyane mu mibereho myiza y’abaturage.”

Mu gihe hari hakaswe ibibanza bibarirwa muri 400, ubuyobozi bw’akagari buhamya ko ibigera kuri 300 byamaze kubakwa kandi inyinshi muri izo nzu zikaba zituwemo.

Niyigaba yongeraho ko batunguwe no kubona hubakwa mu buryo nk’ubwo kandi nyamara ku gishushanyo mbonera cy’umujyi bari bahageneye amazu aciriritse.

Muri Norvège, inzu imwe yonyine, ifite agaciro nk’aka miliyoni 5RWf, ni yo ihari yo ku rwego rw’amazu yari ahategenyirijwe ku ikubitiro.

JPEG - 186.8 kb
Ubundi ngo hari hateganyirijwe amazu ameze nk’iyi.

Bigira ngaruka ki ku mibereho y’abahatuye batishoboye?

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyabugogo buhamya ko abatuye muri Norvege muri ako kagari bashyize hamwe kandi bafata iya mbere mu guharanira ko hakomeza gutera imbere haba mu bikorwa remezo no mu mibereho myiza y’abaturage.

Niyigaba Médard, ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza muri ako kagari, avuga ko iyo umuhanda ugana muri Norvège, Giticyinyoni-Karama wangiritse, abatuye Norvege bakusanya amafaranga bakawusana.

Mu minsi ishize wangijwe n’imvura, bakusanya ibihumbi 800 ku buryo bwihutirwa barawusana usubira kuba nyabagendwa.

Uretse ibyo kandi ngo bagira n’uruhare mu kubakira abatishoboye no kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Umwe mu bahatuye utifuje gutangaza amazina ye avuga ko basirimutse kuburyo batajya babura mitiweri.

Agira ati “Twebwe hano turi abasirimu kandi twese dufite imyumvire isobanutse. Bimwe ujya kimva ngo hari ababuze mituweri, twebwe duhita dukora inama icyo kibazo kigahita kiva mu nzira.”

Binemezwa n’ubuyobozi bw’akagari, buhamya ko muri uyu mwaka abaturage ba Norvege bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 200 batishoboye.

Abatuye Norvège kandi, barimo kubakira abana b’impfubyi babiri, inzu yo kubamo, biteganyijwe ko izatwara nka miliyoni 2.5Rwf harimo n’igikoni n’ubwiherero.

JPEG - 207.7 kb
Iyi nzu y’inyuma niyo bari kubakira uyu mukobwa w’impfubyi ubana na murumuna we w’imyaka 10

Mutsinzi Antoine, utuye muri Norvège akaba ari na we ureberera umunsi ku munsi abo bana (mu byo bise kubyarana muri batisimu), yadutangarije ko iyo inzu ubu bamaze kuyitangaho miliyoni imwe n’ibihumbi 800RWf.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Nyabugogo kandi bushimira abatuye Norvege ko bifatanya n’abaturage bandi mu bikorwa byose, ndetse ngo bakanaba intangarugero mu bikorwa by’umuganda rusange.

Andi mafoto yo muri Norvege ya Kigali