Drones zitwara amaraso zizamarira iki u Rwanda, zizakora zite, zizishyurwa gute?
Nyuma y’uyu muhango, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba na Keller Rinaudo, umuyobozi wa Kompanyi ya Zipline yazanye iri koranabuhanga mu Rwanda ari naho hambere ku isi rigeragerejwe, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru basobanura byinshi kuri iri koranabuhanga.
Utu tudege tuje kungura iki u Rwanda?
Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba avuga ko mu bisanzwe, nta Munyarwanda wapfaga kubera kubura amaraso, kuko n’ubundi ngo ishami rya Minisiteri y’ubuzima rishinzwe amaraso ryari risanzwe rifite amashami atanu mu gihugu ku buryo nta mibare ihari y’abantu bapfaga kubera kubura amaraso.
Ati “Iryo shami rikora neza, ahubwo icyo tugomba kureba ni ugucunguza uburyo umwe,…Aho amaraso yafataga amasaha ari hagati y’abiri n’ane, hifashishijwe drone azajya agerayo bitwaye iminota iri hagati ya 15 na 25.”
Gashumba avuga ko hari ingaruka nyinshi zishobora kugera ku murwayi iyo yatinze kubona Serivise akeneye.
Ngo hari ubushakashatsi bwakozwe na MINISANTE bugaragaza ko hari ugutinda gutatu gushoboka mu rwego rw’ubuzima; Hari ukuba umurwayi yatinda kugera ku ivuriro, kuba umurwayi yageze mu ivuriro agatinda guhabwa Serivise, no kuba umurwayi yabonye ubuvuzi ariko agatinda kubona imiti cyangwa ubufasha akeneye.
Ati “Iki ni igisubizo tubonye kuri ukwo gutinda kwa gatatu, kuko niba umurwayi azajya abona amaraso mu minota 15 ni ikintu gikomeye, cyane cyane kuri ba bana bavuka batagejeje igihe, no ku babyeyi babyara bakagira ikibazo cyo kuva.”
Ku rundi ruhande, ngo mu gukoresha utu tudege harimo n’indi nyungu kuko imodoka zatwaraga imiti zikagendaga ibilometero zigatwara amafaranga yo kuzikoresha.
Gusa, Minisitiri akavuga ko n’ubundi ngo imodoka n’abashoferi bazitwaraga bazagumaho kuko kuba utudege twaje bitavuze ko babuze akazi, kandi hari indi mirimo bashobora gukora n’ibyo bashobora gutwara bitari amaraso.
Tuzakora dute?
Kugeza ubu, Kompanyi Zipline izatanga iyi Serivise mu bitaro 21 byo mu Ntara y’Amajyepfo n’Uburengerazuba.
Ibitaro bikeneye amaraso byihuse, bizajya byohereza ubutumwa bugufi kuri Telefone yo ku biro bya Zipline biherereye i Muhanga, hanyuma Zipline ifite utudege 15 dushobora gutwara ibilo 22.5 by’amaraso, yohereze amaraso kuri bya bitaro.
Keller Rinaudo, umuyobozi wa Kompanyi ya Zipline yemeza ko utu tudege twabo nta kibazo tuzateza abaturage, kuko ngo bihaye umwanya uhagije wo kutwubaka no kudutegura.
Ati “Ni byiza ko dushobora gutwara amaraso tukaramira ubuzima bw’umuntu, ariko ntitwabikora bibaye bishobora kugira ingaruka ku baturage b’aho utu tudege tunyura.”
Aka kadege gafite umutaka ku buryo kagize ikibazo kakaba kadashobora kugenda neza, uwo mutaka urafunguka kakamanuka kakagwa kasi neza.
Keller avuga kandi ko batari bashyira muri gahunda ibyo kwagura uyu mushinga wabo ngo bawujyane ahandi (bivugwa ko ushobora kuzazakwizwa muri Afurika yose). Ngo ubu bashyize umutima ku kwita kuri izi ntangiriro zabo mu Rwanda kugira ngo batange Serivise neza, nyuma bazabe aribwo batekereza kwagura umushinga kuko nabyo babiteganya.
Turacunzwe bihagije ku buryo tutakora ibindi?
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana yemeza ko bashyizeho uburyo bwo kugenzura utu tudege, ku buryo tudashobora gukora ibyo tutaherewe uruhushya, kuko ngo natwo tugengwa n’amategeko nk’ay’izindi ndege zikorera mu Rwanda.
Ati “Izi ndege zigengwa n’amategeko agenga n’izindi ndege, nta ndege ihaguruka idahawe uburenganzira bwo guhaguruka ibuhawe n’abantu bacu bashinwe umutekano w’ikirere, baba bumvikana, ihaguruka bayireba kuri screen.”
Avuga ko uburenganzira bwo gukora bahawe bufite ibyo bubemerera gukora, kandi bazakomeza kugenzura ngo barebe niba bakora ibyo basabiye uburenganzira, kuko ngo turiya tudege dufite ubushobozi bwo gukora n’ibindi byinshi.
Tuzishyurwa dute?
Serivise utu tudege tuzajya dutanga izajya yishyurwa na Guverinoma y’u Rwanda, n’ubwo bigoye kumenya ngo tuzishyurwa angahe kuri Serivise.
Keller Rinaudo ati “Mu buryo uburyo bw’imikorere bashyize bateganya ko igiciro kizaba kijya kungana n’icyo gukoresha Moto cyangwa imodoka.”
Ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuzima, Minisitiri Gashumba avuga ko ubuzima bw’umurwayi aribwo buza imbere y’amafaranga benshi bibaza yaba yaragendeye kuri uyu mushinga, cyangwa ayo utudege tuzajya twishyurwa kuri Serivise.
Ati “Nitubasha kugabanya cya gihe gitakara tuzafasha umurwayi, hari abarwayi benshi bazakira vuba kurusha uko bakiraga bitwawe n’imodoka bigatinze. Ariko na none hari igihe umurwayi yamaraga mu bitaro kizagabanuka, hari umuryango w’uwo murwayi, imvune wagira, kugemura, kumurwaza n’amafaranga wishyuraga mu bitaro, ibyo byose bizagabanuka.”
Yongeraho ati “Njyewe ndabibonamo n’amahirwe ko twaba center of training (aho abantu bitoreza/bimenyerereza umwuga), ku bindi bihugu bitwegereye, bishobora kutwinjiriza amafaranga, kugira ngo twe gukomeza kumva ayo tugiye gusohora, turebe ayo dushobora kwinjiza.”
Kubireba n’igiciro bazishyura kuri Serivise, Minisitiri Gashumba avuga ko ubu bikiri mu igerageza bataramenya igiciro bizatwara.
Yagize ati “Mwabonye ko turi mu igerageza, turacyarimo kuvugana nabo tureba… ese ibitaro 21 bizatwara angahe? Ese ni iki kigiye kugabanuka kubyo twakoraga, kugira ngo turebe ni ibiki twakoraga tugiye kugabanya? Ni iyihe ngengo y’imari tugiye gushyira muri ibi?
Turi mu igerageza kandi turacyakomeza kuvugana nabo kugira ngo tubare igiciro, ariko icyo tubonamo ni inyungu ikomeye ku buzima bw’abarwayi, ntabwo tubitwara mu buryo bw’amafaranga cyane.”
Gutwara ikilo kimwe n’igice birahagije?
Jean Philbert Nsengimana avuga ko kugeza ubu ikilo n’igice kari ka ‘drone’ gatwara, urebye n’icyo kaje gukora, ngo ubwo bushobozi burahagije kuko mu kilo n’igice hashobora kugendamo udufuka twinshi turimo amaraso n’indi miti ishobora kuramira umuntu.
Gusa, akavuga ko n’ubwo duhagije ariko hakomeza ubushobozi bugamije kureba uko utu tudege twagera kure kuko ubu tutarenga mu bilometero 75, kandi tukaba twatwara ibilo byinshi kurushaho. Ngo ayo ni amahirwe Abanyarwanda bafite nabo bashobora kubyaza umusaruro, batarindiriye ko nabyo bizakorwa n’abanyamahanga.
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/drones-zitwara-amaraso-zizamarira-iki-u-rwanda-zizakora-zite-zizishyurwa-gute/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/DSC_0771-1.jpg?fit=827%2C552&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/10/DSC_0771-1.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONKuri uyu wa gatanu, Perezida Paul Kagame yatangije ku mugaragaro ikoreshwa rya Drone mu gutwara amaraso, ndetse avuga ko iri koranabuhanga hari icyo rigiye kongera muri Serivise z’ubuzima, no mu rwego rw’ikoranabuhanga. Iki cyuma nicyo gahagurukiraho kajyanye amaraso. Nyuma y’uyu muhango, Minisitiri Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba na...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS