Dr Richard Sezibera wigeze kuyobora minisiteri y’ubuzima akaba yari amaze igihe ari Umunyamabanga Mukuru wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, ngo yaba agiye kugaruka muri minisiteri y’ubuzima agasimbura Dr Agnes Binagwaho wari wamusimbuye kuri uyu mwanya.

Amakuru aturuka mu nzego zifata ibyemezo agera ku kinyamakuru Umusingi dukesha iyi nkuru, avuga ko Dr. Sezibera  Richard agiye gusubizwa Minisiteri y’ubuzima agasimbura uwamusimbuye Dr. Agnes Binagwaho ariko ngo bikaba birimo gukorwa mu ibanga .

1361662937010102222

Dr. Richard Sezibera

“N’ubwo bitoroshye ariko Dr. Sezibera azasubira muri Minisiteri y’Ubuzima kuko aho agendeye ibintu byasubiye inyuma ariko ubwo yagarutse turimo kureba uburyo yayisubiramo agasubiza ibintu ku murongo”.  Uwo ni umwe mu bahaye iki kinyamakuru aya makuru utifuje ko amazina ye atangazwa.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko iyi minisiteri kubwa Dr. Binagwaho yakomeje kuvugwamo ibibazo byinshi bitandukanye ndetse bamwe ngo bagakeka ko wenda ari uko Minisitiri Binagwaho atazi Ikinyarwanda ku buryo abwira abakozi be ndetse n’abaturage ngo ntibamwumve neza.

Ibibazo bya malaria irimo kwiyongera mu Rwanda muri iki gihe, bikekwa ko byatewe n’inzitiramibu zazanywe zitujuje ubuziranenge ndetse n’Imibu yabaye myinshi bivugwa ko nayo ishobora kuba iri mu bitera Malaria, ngo ni ibibazo Dr. Sezibera yari yarashyize ku murongo agifite iyi minisiteri.

1409775733Agnes-Binagwaho

Dr. Agnes Binagwaho, Minisitiri w’ubuzima

Iyo urebye hirya no hino usanga hari amavuriro yagiye atinda kurangira kubakwa muri za Rusizi ,Imitungo ya Leta irimo kwangirika itagira gikurikirana mu mavuriro amwe n’amwe nka Ruhango hari Ambulance yaboreye mu i Garage na moto imaze imyaka iparitse.

Mituelle de santé bariyirya uko bashatse baherutse gufunga bamwe mu bayobozi bayiriye, imirire mibi muri Gakenke ibyo byose n’ibindi Sezibera ngo yari yarabishyize ku murongo.

Kugeza ubu Dr.Sezebera nta mirimo mishya arahabwa kuva yasoza manda ye nk’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, ariko benshi ngo bakaba basanga akwiriye kugaruka muri minisiteri y’ubuzima ndetse ngo bamwe mu bakozi b’iyi minisiteri bakaba bari mu ba mbere batangiye kubisaba kuko ngo bakoranye neza.