Colette Ruhamya 

Colette Ruhamya wari usanzwe ari Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije yagizwe Umuyobozi Mukuru wacyo asimbuye Dr Rose Mukankomeje ukurikiranywe n’ubutabera ku byaha birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi.

Nkuko bigaragara mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Nzeri 2016, Colette Ruhamya yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REMA.

Kuwa 27 Kamena 2012 mu nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nibwo Ruhamya yagizwe Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cyo Kubungabunga Ibidukikije (REMA). Mbere y’uko Ruhamya agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije muri REMA, yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amazi.

Ibi bivuze ko nyuma y’imyaka ine, amezi abiri n’iminsi 17; uyu muyobozi yazamuwe mu ntera ava ku mwanya w’Umuyobozi Wungirije agirwa Umuyobozi Mukuru. Ni nyuma y’uko uwari usanganywe uwo mwanya amaze iminsi igera kuri 177 akurikiranywa n’ubutabera.

Ubushinjacyaha burega Dr Rose Mukankomeje ibyaha bitatu birimo ubufatanyacyaha mu kumena ibanga ry’akazi, kuba gatozi mu gusibanganya ibimenyetso no kuba gatozi mu gusebya inzego za leta.

 

Colette Ruhamya yasimbuye Dr Rose Mukankomeje