Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Kanama 2014 mu masaha ya saa moya n’igice mu kiraro kiri mu isantere (centre) ya Byangabo iri mu Murenge wa Busogo Akarere ka Musanze hatoraguwe umurambo w’umuntu utaramenyekana.

Amakuru agera k’UMURYANGO, avuga ko uyu murambo wabonywe n’umwana wari agiye kuvoma amazi anyura munsi y’icyo kiraro aribwo yahitaga atabaza abaturage bari hafi aho.

N’ubwo nta kiranga uyu nyakwigendera cyabashije kuboneka hafi aho, abaturage babonye uwo murambo bo bemeza ko ari mu kigero cy’imyaka 45.

Aba baturage kandi bakeko nyuma yo kwicwa, uyu muntu yaba yabanje kwamburwa imyenda ye isanzwe kuko iyo bamusanzemo igaragara ko ishaje cyane, bagakeka ko ibi byaba byakozwe mu rwego rwo kujijisha ababa basanzwe bamuzi kugirango badahita batamumenya.

Ku ruhande rwa polisi ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru ikaba ihamagarira abaturage gukaza amarondo mu rwego rwo kwirinda ko hakongera kuboneka amahano nk’aya kuko mu gihe amarondo yaba akozwe neza abakora ibintu nk’ibi babura icyuho cyo kubikora.