Ubuyobozi bw’Intara ya Muyinga buravuga ko butaritegura kuba bwashyingura imirambo yatoraguwe mu minsi ishize mu kiyaga cya Rweru muri komini Giteranyi, ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.

 Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi, guverineri w’Intara ya Muyinga, yatangaje ko gushyingura iyo mirambo bias nk’ibikomeye, cyane ko iyo mirambo yangiritse kandi hakaba hataramenyekana aba bantu abo aribo.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hashyizweho komisiyo ihuriweho n’u Rwanda n’u Burundi irimo gushakisha aho iyo mirambo yaturutse n’ikihishe inyuma ya buriya bwicanyi.

Inzego za polisi ku mpande zombi zatangiye iperereza kugirango hamenyekane abo bantu bishwe bakajugunywa mu kiyaga. Iyi mirambo tubibutse ko yabonywe n’abaturiye iki kiyaga cya Rweru, kuva mu cyumweru gishize ituruka mu gice cy’umugezi w’Akagera muri komini Giteranyi aho uwo mugezi uhurira n’ikiyaga cya Rweru.

Abaturage bo ku gasozi ka Cagakori bavuga ko iyo mirambo irenga 45 yabonetse, ariko igakomeza kujyanwa n’umugezi w’Akagera uyiganisha ku rugomero rwa Rusumo mu Ntara y’Akagera muri Tanzania.

Abo baturage kandi bakomeza bavuga ko iyo mirambo yaturukaga mu mugezi w’Akagera ku ruhande rw’u Rwanda, ariko polisi y’u Rwanda ihakana ko iyo mirambo ituruka mu Rwanda.

Ku bijyanye n’isuku, guverineri w’Intara ya Muyinga yakomeje avuga ko hashobora kuvuka izindi ndwara cyane ko abaturage ba komini Busoni na Giteranyi bakoresha amazi y’icyo kiyaga.

Madamu Nibaruta arateganya guhura n’ubuyobozi bw’intara bushinzwe ubuzima ngo barebere hamwe icyakorwa ngo hirindwe ko havuka icyorezo.

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONUbuyobozi bw’Intara ya Muyinga buravuga ko butaritegura kuba bwashyingura imirambo yatoraguwe mu minsi ishize mu kiyaga cya Rweru muri komini Giteranyi, ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda.  Nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru by’u Burundi, guverineri w’Intara ya Muyinga, yatangaje ko gushyingura iyo mirambo bias nk’ibikomeye, cyane ko iyo mirambo yangiritse kandi...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE