Bamwe Mu bakuru b’ibihugu batarekura ubutegetsi
Ikinyamakuru imirasire.com cyakoreye icyegeranyo banyakubahwa badakozwa ibyo kuva ku butegetsi, uru rutonde rukaba ruyobowe na Perezida Kagame aliko kandi Imirasire yirinze kuvugisha ukuri maze yirengagiza ko Kagame ariwe hubwo uza kumwanya wa mbere.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru JeunAfrique, mu gihe tugana ku musozo w’uyumwaka 2016 hari bamwe mu ba Perezida bagiye bavuga ko niyo wabarasa batava ku butegetsi dore ko hari n’ingero zaho byabaye ba karasa ariko ntibave ku butegetsi.
Gen Paul Kagame
» Mu Rwanda ntihashobora kuba kudeta nk’iyo muri Mali ». Ibyo ni bimwe mu byo Perezida Kagame yatangaje mu kiganiro cyihariye hambere yagiranye n’umunyamakuru François Soudan wa Jeune Afrique, aho yasubije ibibazo bitandukanye ku mateka y’u Rwanda, politiki, ubwigenge bw’itangazamakuru, iterambere, ububanyi n’amahanga, ubutabera n’ibindi byerekeye u Rwanda rw’iki gihe.
1.Kudeta nk’iyabaye muri Mali ntishoboka mu Rwanda
Ku mwanya wa mbere turahasanga Perezida Kagame yavuze ko kudeta yabaye muri Mali idashoboka mu Rwanda. Ati « Abasirikare bigometse bakava mu kigo bakaza kuri perezidansi ? Ni filime idashoboka mu Rwanda kuko nta bakinnyi ifite, nta bayiyobora nta n’abo kuyireba bahari. »
U Rwanda si u Bufaransa, si u Bwongereza, si u Bubiligi
Ibyo Perezida Kagame yabivuze ubwo yasubizaga ikibazo cyerekeranye na demokarasi, aho yongeye gushimangira ko demokarasi atari imwe ku isi hose, ahubwo iba yihariye kuri buri gihugu. Ati “Demokarasi igomba guhura n’ibyifuzo, amateka n’umuco w’abaturage b’igihugu ishaka gucengeramo, naho ubundi ntacyo igeraho.”
Leta ntitinya itangazamakuru
Perezida Kagame kandi yagize icyo avuga ku bivugwa ko leta ye yaba itinya itangazamakuru ryigenga. Ku kibazo cy’uko leta y’u Rwanda iba yifuza ko itangazamakuru riba umurongo wo kwamamaza ibikorwa byayo gusa aho kwigisha abaturage gusesengura mu mudendezo, Perezida Kagame yavuze ko leta itabangamira itangazamakuru kuko ibinyamakuru bitangaza ibyo bishatse, bikanenga leta, rimwe na rimwe bikanatukana. Ngo igihe umunyamakuru ashobora kwamaganwa ni iyo yapfobeje Jenoside cyangwa yasebanyije.
Umwanya wa Kabiri turahasanga Perezida Nkurunziza, Uyu muperezida w’uburundi ni umwe mu Baperezida bavuzwe cyane muri uyu mwaka dusoza wa 2016, aho yagiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye kubera ikibazo cy’umutekano mucye cyavutse mu gihugu ayobora kuva ubwo yiyamamarizaga kuyobora indi manda.
Abatavuga rumwe nawe batabishyigikiye.aho bavugaga ko ari ukunyuranya n’itegeko nshinga ry’icyo gihugu, bikaviramo bamwe mu basirikare bakuru kuhasiga ubuzima, abenshi bagahunga igihugu, bakaba bari mu buhungiro tudasize abasivili nabo bahungiye muri bimwe mu bihugu bituranye n’uBurundi.
3.Ali Bongo
Ku mwanya wa gatatu tuhasanga Ali Bongo nawe ari mu ba Perezida bamenyekanye cyane mu matora yo muri Nzeri uyu mwaka, yaranzwe n’imvururu ndetse no gushinjwa kwiba amajwi ku ruhande rumwe aho haje no kwitabazwa inkiko.
Jean Ping wari uhanganye na Bongo we yasabaga ko amatora yasubirwamo ariko undi nawe akamubera ibamba kugeza arahiye.
Aya makimbirane mu gihugu cya Gabon nayo ni amwe mu makimbirane yateje imvururu zahitanye abatari bacye kubera kutavuga rumwe ku ishyaka riri ku butegetsi n’abarirwanyaga. Bikaba bitazibagirana mu mateka y’igihugu cya Gabon
4.Yahya Jameh-Gambie
Kuri uru rutonde umwanya wa kan ufitwe na Perezida w’igihugu cya Gambia nawe ni umwe mu baperezida bavuzweho cyane muri uyu mwaka, aho kugeza nanubu ataremera ibyavuye mu matora.
Jameh yabanje kwemera ko yatsinzwe mu matora yari yahanganyemo na Adama Barrow, nyuma akaza kwisubiraho mu buryo bwatunguye benshi agasubira kuvuga ko atemera ibyavuye mu matora kuko habayemo ubujura bw’amajwi.
Kugeza ubu ruracyageretse hagati y’aba baperezida 2, aho anavuga ko atazemera kumuhereza ubuyobozi ariko inkiko nazo zikaba ziri gukora akazi kazo.
5. F.-A. Touadéra-Centrafrique
Umwanya wa gatanu tuhasanga Perezida Touadera wo mu gihugu cya Centrafrique.
Uyu muyobozi nawe yamenyekaniye cyane mu bikorwa by’amatora aho anavugwaho kuba ayobora iki gihugu ataratsinze ahubwo ko yanze kurekura ubutegetsi kubera amatora yatsinze muri 2013 ahiritse ku butegetsi Michel Djotodja.
Uyu muyobozi yanavuzweho byinshi ahanini ku guhangana n’ibibazo by’umutekano mucye biri muri iki gihugu byabaye nk’indwara idakira kuva mu myaka yashize.
6. Joseph Kabila
Umwanya wa gatandatu ufitwe na Perezida Kabila, Uyu muperezida uyobora RDC yagiye ku butegetsi mu 2001 nyuma yo gusimbura se Laurent Desire Kabila wishwe n’umwe mu bashinzwe kumurinda.
Joseph Kabila yarangije manda ye ya kabiri ku itariki ya 19 Ukuboza 2016 isaa sita z’ijoro ariko yanga kurekura ubutegetsi nanubu imvuru zirakomeje aho abamurwanya bihaye imihanda bagamije kumukuraho ariko nawe yanze kurekura.