Umukecuru Pharasie yerekana uburyo inzu ye yacitsemo kabiri uhereye hagati mu gisenge (Ifoto Umutesi/Cecile)

Mukarubayiza Pharasia, umucecuru w’imyaka 54 y’amavuko, avuga ko nta kindi yakora cyatuma yumva ko inka ye itekanye uretse kurarana nayo mu nzu.

Uyu mupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu Murenge wa Kansi ho mu Karere ka Gisagara. Avuga ko, “muri uyu murenge buri munsi ubyuka usanga abajura bibye inka z’abaturanyi, izindi ugasanga zapfuye utazi icyazishe”.

Pharasia avuga ko we atakwemera guheba itungo yahawe na Perezida wa Repubulika binyuze muri gahunda ya GIRINKA. Ararana n’inka ye mu nzu y’ibyumba bibiri ishaje. Icyumba kimwe nicyo akoreramo gahunda zose zisanzwe zijyanye n’urugo, ikindi akagiharira itungo rye.

Abajura ngo barara bamukomangira bashaka kuyitwara ku buryo byabaye ngombwa ko ajya ayizirika ku gitanda kugira ngo nibayizitura igitanda kinyeganyege akanguke.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Kansi avuga ko umurenge ayoboye wigeze kurangwamo ubujura bukaze, ariko ngo ubu bwaracogoye.

Rutaburingoga Jerome yabwiye ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu Karere ka Gisagara mu myaka yashize  abajura batwaraga amatungo bakayajyana  kuyagurisha mu masoko yo mu mijyi nka Huye  cyangwa bakayambutsa imipaka bakayajyana i Burundi.

Ubujura bw’amatungo bwatumye ubuyobozi bushyiraho gahunda y’ibiraro rusange by’imidugudu, aho abaturage bose basabwa kuzana inka zabo zikirirwa mu biraro, ba nyirazo bakazahirira  nyuma abanyerondo bakazirarira mu gihe cy’ijoro.

Gusa bamwe mu baturage barimo na Mukarubayiza Pharasia, banze kujyana amatungo yabo muri ibyo biraro kuko ngo batizeye umutekano wabyo.

Byukusenge Anitha, utuye muri uyu murenge wa Kansi, umudugudu wa Mbeho akagari ka Bwiza, avuga ko uyu mukecuru atari we gusa urarana n’itungo mu nzu.

Ubuyobozi bufata gahunda y’ibiraro rusange nk’igisubizo ku kibazo cy’ubujura bw’amatungo bwari bwarakajije umurego muri Gisagara, ariko iyo uganiriye n’abaturage bakubwira ko n’ubundi kwita ku nka iba muri bene ibyo biraro bitoroshye.

Abatitabira kororera muri bene ibyo biraro biganjemo abatuye kure yabyo kuko mu mudugudu habamo ikiraro kimwe kandi umudugudu uba ari munini, ku buryo kuri bamwe ngo intera iri hagati y’urugo n’ikiraro iba ari ndende kandi baba bafite n’indi mirimo yo gukora.

Uwitwa Mutijima Innocent aragira ati, “reba nawe,  naturuka hakurya iriya nkaza kwahirira inka imwe hano mu kiraro ngafata umwanya wo kuyigaburira, kuyuhira, kuyikukira n’ibindi isaba.”

Uwingabiye Donathille, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri ako karere ka Gisagara avuga ko kugeza ubu iki kibazo cy’ubujura cyari gitangiye gucika ariko kubera ko abaturage bagifite ubwoba,  nk’ubuyobozi bagiye gushyira imbaraga cyane mu  gukaza amarondo.

Akaba avuga ko izi ngamba zizagarura icyizere mu baturage bityo abakirarana n’amatungo bakazabivaho akongera akajya mu biraro byayo akava mu mazu y’abaturage.

Placide KayitareAFRICAPOLITICSTRUTH & RECONCILIATION  Umukecuru Pharasie yerekana uburyo inzu ye yacitsemo kabiri uhereye hagati mu gisenge (Ifoto Umutesi/Cecile) Mukarubayiza Pharasia, umucecuru w’imyaka 54 y’amavuko, avuga ko nta kindi yakora cyatuma yumva ko inka ye itekanye uretse kurarana nayo mu nzu. Uyu mupfakazi wa Jenoside yakorewe Abatutsi atuye mu Murenge wa Kansi ho mu Karere ka...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE