Umugabo witwa Jean Twagirimana ufite ubumuga bwo kutagira amaboko washoboye kwiga yandikisha amano arangije icyiciro cya kaminuza cya Masters.

Avuga ko kuba afite ububumuga barushijeho gufashwa bashobora kuba bahangana mu buzima busanzwe n’abadafite ubumuga.

Twagirimana atuye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ni umusore w’imyaka 31 yavukanye ubumuga bw’amaboko yombi adashobora kugira icyo ayakoresha, habe no gufata ikaramu.

Aganira na BBC dukesha iyi nkuru yagize ati’’Nyuma yo kubona ko mfite ubumuga bw’amaboko ababyeyi bitabaje abahanga mu byiciro bitandukanye bababwira ko ubwo amaboko adashobora gukora ariko izindi ngingo zishobora gukora. Banyigisha kwandika nkoresheje amano.Ni muri ubwo buryo bantoje gufata ikaramu mu mano. Ntangira kwiga ndanatsinda, kugeza kuri uru rwego ndacyakoresha amano.”

Yarinze yiga amashuri yose adakoresheje amaboko mu kwandika

Akoresheje amano, abasha guhindaguranya impapuro z’ikaye, akanayakoresha mu kwandika.

Mu mashuri makuru yize umwuga wo kwigisha ndetse no mu cyiciro cya mbere cya kaminuza; ariko ngo yaje kubona ko bidahagije.

Ati”Amasomo nari nagiye gukurikirana ni amasomo y’uburezi budaheza; uburezi bw’abantu bafite ubumuga. Nahisemo kuba nakurikira aya masomo kubera ko nabonaga ko hari byinshi nkeneye kumenya naba ntarabonye ndetse maze kubona ko na barumuna banjye nyuma bagifite ibibazo nk’ibyo bashobora kuzanyura muri aya masomo.”

Amano ye ni bwo buryo yitabaza muri byinshi

Ashobora kwikorera byinshi birimo kuba yakoza mu kanwa akoresheje uburoso bw’amenyo, kwambara inkweto cyangwa kuzikuramo ndetse no kurya ariko byo ngo yakwirisha iyo ari mu rugo iwe gusa.

N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo ntibyamworoheye kubera ko aho agiye hose agomba kugira undi muntu umuherekeza mu kumufasha kumukorera ibyo we adashoboye.
Avuga ko nta vangura yigeze ahura na ryo ko ariko hagombye kubaho ubuvugizi bukomeye bwakorerwa ababana n’ubumuga mu buryo bwo kubafasha ku isoko ry’umurimo.

Yasobanuye agira ati:”Haracyarimo imbogamizi kuko kenshi usanga dukeneye ibikoresho bitandukanye n’ibyo abandi baba bafite mu kazi mu buzima busanwe….Ubwo bufasha ntibuba buhari. Haracyari imbogamizi kuba abantu batari baramenya ibikoresho abantu bafite ubumuga bakeneye kugira ngo babashe kwinjira mu kazi.”

Jean Twagirimana avuga ko abafite ubumuga bashoboye gufashwa mu myigire yabo bashobora guhangana mu nzego zitandukanye bikabarinda gusabiriza.

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/amano.jpg?fit=600%2C338&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/08/amano.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONWORLDUmugabo witwa Jean Twagirimana ufite ubumuga bwo kutagira amaboko washoboye kwiga yandikisha amano arangije icyiciro cya kaminuza cya Masters. Avuga ko kuba afite ububumuga barushijeho gufashwa bashobora kuba bahangana mu buzima busanzwe n’abadafite ubumuga. Twagirimana atuye mu murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera ni umusore w’imyaka 31 yavukanye ubumuga bw’amaboko...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE