Antoine Ribanje (Pilote) Yaherekejwe nabagera kuli 700 Imana Imwakire
Antoine Ribanje (Pilote)
Kuwambere taliki ya 23.05.2016, Abanyarwanda benshi bagera kuli 700 bahuriye I Londres (London) mu Bwongereza bavuye imihanda n’imihanda murwego rwo gusezera ku munyarwanda wari amaze iminsi arwaye indwara ya Kanseri nyuma aza kwitaba Imana.
Imihango yo gumusezeraho nyakwigendera no gusengera umuryango we wabereye murusengero:
Kuwa Monday taliki ya 23rd May 2016
Time: 11:00
Good Shepherd Church
79 Moorside Road, Bromley
London BR1 5EP
Nkuko umwe mubahateraniye yabitangarije ikinyamakuru inyenyerinews, icyakoze abitabiriye umuhango wogherekeza nyakwigendera ku mitima ngo ni misa yasomwe nu padiri w’umunyarwanda, ikindi kandi ngo ni uburyo umwana muto wa nyakwigendera yatanze ijambo risezera ku mubyeyi we anibutsa abari bateraniye aho ukuntu ise yajyaga amujana kureba umuupira w’ikipe bombi bakunda ya Chelsea. Ise akaba agiye atarakura ngo ineza n’urukundo rwa kibyeyi yamweretse atagize igihe cyo kubimwereka.
Abanyarwanda 400 baturutse hirya no hino mugihugu cy’ubwongereza naho abagera kuli 300 baturutse mu bihugu byo kwisi hirya no hino nko mu Rwanda, Belgique no muri France; tutirengagije n’abari bavuye mubindi bihugu by’Uburayi yemwe hari n’abari babyitabiriye bavuye muri America ndetse nibindi bihugu bya Afrurika.
Gushyingura naho Imihango yo gushyingura yabereye:
Saa: 2pm
Grove Park Cemetery
Marvels Lane, Grove Park
London SE12 9PU
Abantu bose ninako bahise bamuherecyeza muburuhukiro aho bamushyinguye nkuko bisanzwe bigenda arinako hariribwa n’indirimbo z’Imana nyinshi kandi zitandukanye.
Abantu rero bari nyine baguye mukantu nkuko bisanzwe bigenda kumunsi nkuyu ariko ikintu cyari gitanganje kurusha ibindi nanone n’umubare w’abantu bari bahari kandi ari no kuwa Mbere ubwo abantu bose bagombaga kuba bari mumirimo yabo itandukanye.
Ikindi rero cyashimishije abantu bose muri iki gikorwa cyabaye n’uburyo abantu batabaranye kandi ari benshi banatandukanye mu mirimo bakora isanzwe cyangwase ya politic yemwe n’amoko atandukanye y’abanyarwanda tutiyibagije n’abanyamahanga nabo baje gutera ingabo mubitugu umuryango wa nyakwigendera.
Bamwe rero mubakuru ba za Organisation civile z’abanyarwanda bari babyitabiriye baba abo mu bwongereza cyangwase mubindi bihugu.
Ariko umuntu abantu benshi bakomeje gusuhuza no kumubaza amakuru ye wanagaragaye cyane ni: Faustin Twagiramungu watangiranye nabyo kandi akanahava bwije nk’abandi bose.
Siwe wenyine rero hano hantu hari n’ibindi bikomerezwa byinshi kandi bavuye hafi ndetse no kure.
Abandi bantu rero bari bahari kuburyo byanashimishije abantu beshi ko umuryango w’Abanyarwanda wubakiye mugutabarana ni Famille ya Nyakwigendera President Habyarimana Juvenali hamwe nuwa Kabuga Felicien n’izindi nkoramutima z’abanyarwanda batandukanye zari zaturutse hirya no hino.
Amakuru agera ku kinyamakuru Inyenyeri nuko Kigali nayo yari yabicyetse ko hazaba hari Abantu bakomeye cyane kandi ikaba yari yanoherejeyo abatasi bayo dore ko Leta ya Kagame y’abicanyi itajya yishimira ikintu gihuza abantu nubwo yaba ari amakuba nkaya cyangwase Ubukwe icyabo nukwica no kudobya ibintu gusa; ariko intumwa zabo n’abatasi babo cyane cyane abakunze kugenda biyomeka kuri Communote y’Abanyarwanda bigize Intama kandi ari Ibirura. Babonye rero uburyo iki gikorwa cyateguranye ubuhanga n’abagiteguye kandi bitegereje basanga aho hantu ibi byose byabereye hatapfa kuvogerwa kuko nubwo abari mukazi ko kurinda ubusugire by’iyo mbaga y’Abantu nubwo batigaragazaga ariko hari Securite iteye ubwoba kuva iyo mihango itangira kugeza ku munota wa nyuma.
Kwisura cyangwase gukaraba muntoki:
Aha turavuga aho abatabaye bakiriwe
Grand Sapphire Hotel
Time: 5pm – 10pm
Address:
45 Imperial Way,
Croydon, Greater
London CR0 4RR
Iyi Hotel Nziza cyane niho Ibirori byo guherekeza uyu muvandimwe byabereye hano hantu heza cyane ninaho abantu babashije gusuhuzanya bakanishimira uburyo baherekeje uyu muvandimwe mucyubahiro kandi ari benshi cyane.
Ikintu cyatangaje abantu bose ariko n’ukuntu umubare wabantu baje kuri Sale warukiri mwinshi cyane kuko nubwo hari kure cyane ariko abantu bageze kuri 600.
Abantu benshi rero bavuze ukuntu bari bazi uyu Antoine Libanje, banavuga ubutwari bwe nibindi.
Note y’umwanditsi:
Inyenyeri rero turihanganisha Umuryango w’Antoine Libanje kandi twivuye inyuma.
Turashimira Abanyarwanda umuco mwiza n’ubwitange berekanye wo gutabarana yemwe no kumunsi w’akazi.
Turashimira cyane byimaze Abantu bose babungabunze umutekano n’ubusugire b w’iyi mbaga yari yatabaye.
Turasaba umuryango nyarwanda gukomeza gusengera Umuryango wa Antoine Ribanje cyane cyane Umufasha we n’abana hamwe n’abavandimwe be bo hirya no hino aba bashije kuhagera nabatarabishoboye.
Icyanyuma rero twasaba abasomyi bacu nuko badufasha kwitanga bakanafasha umuryango w’uyu muvandimwe usigaye bawutera inkunga kuruyu murongo ukurikira: https://www.gofundme.com/242gsyc4
Cyangwase mukajya kuriyi site abashaka kumenya amakuruye arambuye: www.ribanto.com
https://inyenyerinews.info/truth-reconciliation/antoine-ribanje-pilote-yaherekejwe-nabagera-kuli-700-imana-imwakire/https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Antoine-2.jpg?fit=406%2C214&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/05/Antoine-2.jpg?resize=140%2C140&ssl=1AFRICAHUMAN RIGHTSPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAntoine Ribanje (Pilote) Kuwambere taliki ya 23.05.2016, Abanyarwanda benshi bagera kuli 700 bahuriye I Londres (London) mu Bwongereza bavuye imihanda n’imihanda murwego rwo gusezera ku munyarwanda wari amaze iminsi arwaye indwara ya Kanseri nyuma aza kwitaba Imana. Imihango yo gumusezeraho nyakwigendera no gusengera umuryango we wabereye murusengero: Kuwa Monday taliki ya 23rd...Placide KayitareNoble Mararakayitare@gmail.comAdministratorINYENYERI NEWS