Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo umuryango wari wasuye ibi bitaro bya Kibungo, Umuyobozi w’ibi bitaro, Dr.William Namanya, yavuze ko igenzura ryakozwe bakabishyura amwe mu mafaranga Leta yari ibafitiye ku mwenda wa mituelle, ariko ngo bahawe amafaranga babona ko adahagije angana na miliyoni 33 hagasigara miliyoni 172, 381 527.

JPEG - 45.1 kb
Umuyobozi w’ibi bitaro bya Kibungo, Dr.William Namanya

Uyu muyobozi avuga ko ngo bandikiye Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) ndetse n’Akarere ka Ngoma kugira ngo bakemure iki kibazo kuko giteza ingaruka mbi ku mikorere y’ibi bitaro.

Dr. Namanya kandi avuga ko iki kibazo kibagoye cyane kuko ibi bitaro biri mu rugendo rwo kuva ku rwego rw’ibitaro by’akarere byerekeza ku rwego rw’ibitaro by’icyitegererezo.

Yagize ati: “RSSB yarishyuye ariko ntabwo yishyuye yose yaduhaye make. Twandikiye Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (Minecofin) n’Akarere, nibashaka bazagaruke bakore igenzura bagire icyo babikoraho kuko biradindiza kubaka ibitaro no kubivugurura, kugura ibikoresho no gutanga izindi serivisi mu bitaro.”

Aya mafaranga kandi yiyongera kuri miliyoni zisaga 29, ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko byahombeye mu guha serivisi abatishoboye badafite ubwishingizi bwo kwivuza.

Iki kibazo si umwihariko w’ibitaro bya Kibungo gusa kuko n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kirehe, butangaza ko ibi bitaro bihomba nibura hagati ya Miliyoni imwe na Miliyoni ebyiri mu barwayi bivuza badafite ubwishingizi, bakabura ayo bishyura bagahitamo gutoroka ibitaro cyangwa bakabyambura.

Ibi bivuzwe mu gihe ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko bwishyuye bitaro n’amavuriro byo mu gihugu hose miliyari 13.5 nyuma ya raporo y’igenzura ryakorewe mu turere 30 tw’igihugu rikemeza arizo Guverinoma igomba kwishyura ku birarane bya mituweli.

Mu gihe mu bitaro n’amavuriro byo mu gihugu hakomeje kuvugwa ibibazo bya serivisi zidahagije zihabwa abarwayi, imwe mu mpamvu yabyo ikaba ari abatoroka ibitaro batishyuye hakiyongeraho imyenda ya Mutuelle de Sante leta ibereyemo ibyo bitaro n’amavuriro.