Ndagirango nsabe Inyenyeri intambukirize ibisubizo nshakako bwana Burasa umaze iminsi akoresha amakuru yanyu akamparabika. Kuberako adashobora kwakira iyi nkuru yanjye nkunko umwuga witangaza makuru ubimusaba.

ALEX ATI NKWIBALIZE BWANA BURASA

Umaze iminsi wandika inkuru z’ibihuha bikabije byo kumparabika. Izo nkuru z’ibihuha urazihi”sha mu

kinyamakuru Rushyashya witwa ko ngo ubereye umuyobozi aliko mu by’ukuli ahubwo ukaba uli

igikoresho cyangwa agakingirizo nk’uko byakunze kuvugwa n’abantu benshi kandi babizi neza.

Bwana Burasa, ndashaka kukwibutsa ibintu bimwe na bimwe by’ingenzi mpereye ku mwirondoro

wanjye (biographie) nyawo kandi nawe uzi neza :

Ndi mwene RUHAMIRIZA Vedaste wabaye igihe kinini comptable wa commune ya Ntyazo

Uwo mubyeyi wanjye yakoze amateka aho yabaye hose uhereye muli commune ye ya Ntyazo kubera

ubugiraneza bwe no gufasha abantu benshi kandi n’ubu abo yafashije benshi bakiliho bahora

bamudushimira ubupfura bwe. Yageze n’aho muli commune yose bali baramuhaye akazina

k’akabyinuliro bamwita “UMUZUNGU” kubera imibreho myiza n’ubupfura bwiza byamurangaga.

Nawe ndagusaba ko watubwira so ukubyara w’ukuli cyangwa umulyango wawe w’ukuli ukareka guhora

ubeshya wiyita umwana wa nyakwigendera KAMEYA André kandi mu by’ukuli ubizi neza ko utigeze

uba umwana we ahubwo wali umuboyi we. Wowe ubwawe uzi neza ko KAMEYA ntacyo mupfana

kindi nta n’icyo mwigeze mupfana uretse kuba wali umuboyi we nyuma akaza kuguha akazi

k’ubuzunguzayi ko kwilirwa ubunza ibinyamakuru bya “RUSHYASHYA” Kameya yali abereye umuyobozi

mu gihe cy’amashyaka menshi mu myaka ya za 1990.

Wavuze ko nali umushofeli wa Ministre RUHUMULIZA. Ibyo ni byo rwose. None se icyo gihe nali

umushofeli ko wowe wali umuzunguzayi w’ibinyamakuru mu mujyi wa Kigali, ubwo akazi keza muli

utwo tubili urumva ali akahe ?

Akazi ko kubunza ikinyamakuru « RUSHYASHYA » kitali icyawe kandi urabona ko wagakomeje kugeza

n’ubu akaba aliko ugikora. Urumva neza ko kuva mu myaka irenga 25 ubuzima bwawe butigeze

buhinduka cyangwa ngo butere intambwe, « tu n’as pas évolué d’un iota ».

Wanditshe impuha ko ngo nibye imodoka ya ministre ngahungira i Burundi ngo RWASUR ikabimenya

aliko ngo ntinkulikirane ngo « kubera ko  nali mu bwoko butahigwaga mu Rwanda icyo gihe ». Ese

waba ufite ikirego cyo muli RWASUR cyerekeranye n’iyo dossier wahimbye ngo ucyerekane tukibone ?

Ndakwibutsa ko abantu bose bafite ubwonko butekereza neza bakubwira ko icyo gihe uvuga

nahungiye i Burundi, abo wita « ubwoko butahigwaga » batashoboraga guhungira i Burundi. Ubonye

n’iyo ubeshya ngo muli Zaïre wenda icyo kinyoma cyawe cyali kubona abo kirangaza.

Urandika ibihuha ngo niyita Afande. Ntaho nigeze niyita afande, nta n’ubwo nshobora kuba

(proud) yo kwitwa afande kubera impamvu nyinshi nawe ubwawe utayobewe. Natabaliye igihugu

cyanjye nk’abandi bantu benshi batanze uwo musanzu wabo kugira ngo igihugu cyacu kigire amahoro.

Wanditse ibihuha ko ngo navuye i Burundi intambara irangiye ngo mpita mpungira mu Bubiligi. Aha

ndabona hali ikibazo cya schizophrénie gikabije. Ndagira ngo nkwibutse neza ibyo ulimo ushaka

guhisha kandi ndaguha n’ibimenyetso bidashidikanywaho (des preuves tangibles et incontestables)

Wibuke neza ko wowe n’umuvandimwe wanjye N. V  ubu ukora akazi ka avocat mu Rwanda ndetse

n’abandi bavandimwe banjye bali barokotse nabacumbikiye mwese hamwe mu nzu nali narabohoje

mu karere ka Kakiru intambara ya 1994 ikirangira. Iyo nzu nabacumbikiyemo sinfite isoni zo kuvuga

ko nali narayibohoje nkuko abandi benshi bali bavuye ku rugamba babohoje amazu yo gutuzamo

imilyango yabo by’agateganyo kubera ko amazu yabo yali yarasenywe.

  • Ndakwibutsa ko igihe wowe n’abavandimwe banjye mwali mucumbitse by’agateganyo muli iyo nzu

ibilyo byose mwalyaga najyaga kubifata mu kigo cy’abasillikare cya Kanombe. Ubwo ndakeka ko waba

ufite ubwenge bwo kwumva impamvu atali wowe, cyangwa ngo abe umwe mu bandi bavandimwe

banjye mwali mucumbitse hamwe wajyaga gushaka ibyo bilyo byo kubatunga mu kigo cya gisilikare.

Muli icyo gihe nagutunze mu gihe kerenze umwaka ubyibuke neza.

Nyuma yaho, ubifashijwemo n’abantu wowe ubwawe uzi, waje kubohoza ikinyamakuru RUSHYASHYA

cyahoze ali icya KAMEYA André kuko uwo mugabo nyiracyo wali warabereye umuboyi

n’umuzunguzayi atali akiliho.

Bidatinze, waje gutangira amanyanga yo gukoresha iterabwoba ku bantu (uzi neza abo alibo)

ubashinguzamo amafaranga n’indi mitungo yabo ku ngufu ubakangisha ngo ko nibataguha ibyo

ubasaba uli bubandike ubashinja ibyaha bya génocide bagafungwa cyangwa bakicwa. Ayo manyanga

ageze aho amaze gukabya waje gufatwa ufungirwa muli gereza nkuru ya Kigali bita 1930.

Murumuna wanjye U. V. wali umushinjacyaha muli Parquet ya Kigali icyo gihe niwe wakurwanyeho

aragufungura. Aha hagombye kugufasha ko abo uzanaho ibihuha byo kubita ngo « abatarahigwaga »

balimo abantu beza kuko bongeye kukurwanaho bakagukura mw’ibohero aho washoboraga kuzagwa.

Niba mémoire yawe ikora neza, wagombye kwibuka nahagurutse i Kigali ndi kumwe n’umugore

wanjye n’umwana tujya mu Bibiligi mu mwaka wa 1996. Ibimenyetso birahali : Passeport, visa, billets

d’avions…

Nyuma yaho maze kubona uburenganzira bwo gutura mu Bubiligi (permanent residence), nahise

nzana mu Bubiligi abavandimwe banjye bose uretse umwe utarabishatse uliya N. V nakubwiye mbere.

Ikindi nakwibutsa ni uko kubera ineza jyewe n’abavandimwe banjye twakugiliye, ntabwo wali waligeze

uducikaho cyangwa ujye muli za gahunda zo kutugilira nabi kugeza mili iyo minsi wadukanye ibi bihuha

byawe ntazi icyo bigamije n’icyabiguteye.

Uwo mukuru wanjye w’umu avocat mu Rwanda n’umuntu musangira buli munsi kugeza ubu.

Tekereza ko uva gusangira nawe warangiza ukajya kwandika ibihuha byo guharabika umulyango we !!!

Biteye agahinda no kwibaza kuli kamere yawe.

Wanditse ko ndi umushofeli wa taxi mu Bubiligi. Ibyo ni byo rwose. Abasobanukiwe bazi neza ko

gukora taxi hano ali entreprise. Ni byo koko mfite société ya taxi. Ntwara taxi yo muli entreprise

yanjye kandi nkaba mfite n’abakozi nkoresha nabo batwara taxi halimo ndetse n’ababiligi kavukire.

Mfite na za contrats nyinshi n’ama société yandi n’amahoteli kandi izo contrat zose ni jyewe ubwanjye

uzikorera négociation, nkazisoma, nkazisinya. Ubwo rero urumva ko ibihuha wandika ngo sinzi

gusoma no kwandika bidafite ishingiro. Ndumwa uli mula gahuda juste yo kwikiligita ugaseka.

Nabonye wandika ibihuha ngo ndi « umushofeli wa taxi wigize umunyapolitiki ».

Aha, pour ta gouverne, nakubwira ko nafashe icyemezo cyo gukora politique kugira ngo mfatanye

n’abandi banyarwanda kubohoza igihugu cyacu ingoyi y’agatsiko kiliho.

Natangiye carrière politique yanjye mu Ihuriro RNC ndi umukangurambaga. Nyuma yaho, kubera

gushimwa mu bikorwa byanjye, natorewe kuba umuyobozi (Coordinateur) wa RNC mu mujyi mukuru

wa Bruxelles. Nyuma yaho kuva mu kwezi kwa mbere kw’uyu mwaka wa 2016 natorewe kuba

umuhuzabikorwa w’Ihuriro RNC mu gihugu cyose cy’u Bubiligi. Izi ncuro zose natowe, amatora yabaye

mu bulyo bwa démocrie isesuye itali nka ya yindi y’igihugu bahuma abaturage mu maso.

  • Nakumenyesha kandi ko mu banyarwanda bantoreye iyo myanya yose halimo abantu benshi bafite

amashuli n’ubwenge buhanitse batali babandi ba « senior 4 » cyangwa babandi bali munsi y’iyo niveau

justement batazi gusoma no kwandika. I think you guess what I mean.

Numara gusoma ibi bikeya nkubwiye nagusabaga ikintu kimwe :

Nagusaba ko uva muli iyo dynamique yawe y’ibihuha no guharabikana ulimo ahubwo ukatubwira

nawe umwirondoro n’amateka byawe (biographie), ukatubwira umulyango wawe réelle ndetse

ukanatubwira kuva wavuka kugeza uyu mùnsi icyo waba waramaliye abanyarwanda.

Urabizi neza kandi ubyibuke ; ubu mvuze bike ibindi bisigaye inyuma.

Ugire amahoro.

RUDASINGWA Alexis

Bruxelles

 

 

https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/burasa.jpg?fit=720%2C960&ssl=1https://i0.wp.com/inyenyerinews.info/wp-content/uploads/2016/07/burasa.jpg?resize=140%2C140&ssl=1Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONNdagirango nsabe Inyenyeri intambukirize ibisubizo nshakako bwana Burasa umaze iminsi akoresha amakuru yanyu akamparabika. Kuberako adashobora kwakira iyi nkuru yanjye nkunko umwuga witangaza makuru ubimusaba. ALEX ATI NKWIBALIZE BWANA BURASA Umaze iminsi wandika inkuru z’ibihuha bikabije byo kumparabika. Izo nkuru z’ibihuha urazihi'sha mu kinyamakuru Rushyashya witwa ko ngo ubereye umuyobozi aliko mu...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE