ACP Theos Badege yongeye kugirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda
ACP Theos Badege ni umunyamategeko uherutse no gusoza muri Gicurasi 2016 amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD.
CID iherutse guhinduka Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau/RIB).
Polisi kuri uyu wa Mbere tariki ya 24 Ukwakira 2016, yatangaje ko ACP Twahirwa Celestin wari umuvugizi wayo we ubu yashinzwe kuyobora wa Community Policing.
#RNP makes new appointments and Transfers, ACP Theos Badege becomes Commissioner for Public Relations & Spokesperson.
The transfers also move ACP @ctwahirwa to Head the department of #CommunityPolicing.
ACP Theos Badege yabaye Umuyobozi Mukuru w’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) muri Nzeli 2013, avuye ku mwanya w’Ubuvugizi bwa Polisi.
Muri uwo mwaka, ACP Damas Gatare ni we wabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, umwanya yaje kuvaho akajya kuba Umuyobozi w’Ishami rya Community Policing asimbuwe na ACP Celestin Twahirwa.
ACP Twahirwa yabaye Umuvugizi wa Polisi akubutse mu butumwa bw’amahoro muri Darfur muri Sudani.
Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda ryari rizwi nka CID, ACP Badege yayoboraga, ryagiye muri Minisiteri y’Ubutabera, rihinduka Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau/RIB) byemejwe n’Inama y’abaminisitiri yo kuwa 10 Kanama 2016.
Muri izi mpinduka muri Polisi, nta murimo mushya ACP Damas Gatare yahawe.