Abayobozi bane mu Bitaro bya Gahini batawe muri yomb
Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini biherereye mu Karere ka Kayonza, na bagenzi be batatu batawe muri yombi na polisi ikorera muri ako karere ibakurikiranyeho inyerezwa ry’umutungo w’igihugu no gukoresha impapuro mpimbano.
Amakuru avuga ko aba bayobozi batawe muri yombi mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 7 Ugushyingo 2016, barimo umuyobozi mukuru w’ibi bitaro, Dr Muvunyi Alphonse, ushinzwe igenzura wafatiwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda ashaka gutoroka, umucungamari w’ibitaro (Comptable) n’uwari ushinzwe kugemurira ibi bitaro ibintu bitandukanye.
Aba bose ngo bakurikiranyweho kunyereza arenga miliyoni 300, nkuko byagaragajwe n’igenzura riherutse gukorwa na Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.
Amakuru y’ifatwa ry’aba bayobozi ryemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’uBurasirazuba, IP Emmanuel Kayigi wavuze ko aba bakozi bose batawe muri yombi, kuri uyu wa Mbere, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange muri ako karere.
Ati “Ni byo, hari abayobozi bane bo mu bitaro bya Gahini barimo umuyobozi w’ibitaro, ushinzwe igenzura, umucungamutungo n’ushinzwe kugemurira ibitaro. Abo bose kuva ejo (ku wa mbere) ku mugoroba bafunzwe bazira kunyereza umutungo w’igihugu n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.”
IP Kayigi avuga ko ibyo byaha babikoze bahimba amazina y’ababaga bitabiriye inama cyangwa amahugurwa, bagasinya imbere y’amazina y’abantu batari bo kugira ngo babashe kunyereza amafaranga bagombaga guhabwa.
Avuga kandi ko bagiye bongera iminsi izo nama n’amahugurwa byamaraga, aho nk’inama yagombaga kumara umunsi umwe bayongeraga ikaba nk’iminsi itandatu kugira ngo inyungu zirimo n’amafaranga ya misiyo ziyongere ku bayitabiriye.
IP Kayigi avuga ko n’ubwo iperereza ry’ibanze ryabanje guta muri yombi aba bantu bane, ngo hashobora kuba hakwiyongeramo abandi bitewe n’uko iperereza rigikomeje. Gusa ngo abafashwe bo bagiye gukorerwa dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha batangire gukurikiranwa n’ubutabera.
Icyaha cyo kunyereza umutungo aba bose bakurikiranyweho, gihanwa hisunzwe ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku icumi (10) n’ihazabu yikubye kuva ku nshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyanyerejwe.
Icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano cyo gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihuimbi 300 kugeza kuri miliyoni eshatu, nkuko biteganywa mu ngingo za 609 kugeza ku 614.
Aba bayobozi baje biyongera ku bandi bo mu bindi bitaro hirya no hino mu gihugu, bagiye batabwa muri yombi mu bihe binyuranye, bakekwaho kunyereza umutungo w’igihugu.