Abanyarwanda benshi bugarijwe n’umwanda
Minisitiri w’Intebebe Anastase Murekezi yagaragaje ko hari ikibazo gikomeye cy’isuku nke mu baturage, nyamara kandi ari yo ahanini itera indwara nyinshi zandura.
Yifashishisje ubushakashatsi ku mibereho y’abaturage bwo mu mwaka wa 2015 (EICV 4), Minisitiri w’Intebe ari imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi kuwa 2 Kanama 2016, yatanze urugero rwerekana ko abaturage b’u Rwanda bagendana umwanda.
Agaragaza imbogamizi ku byerekeye gahunda za Guverimoma ku mazi n’isukura, Murekezi yagize ati“Ikindi kibazo ni imyumvire ku bijyanye n’Isuku n’isukura itaragera ku rwego twifuza. Urugero nabaha ni uko raporo ya EICV 4 yagaragaje ko 12% by’Abanyarwanda ari bo bafite uburyo bwo gukaraba bavuye mu bwiherero. Muri aba, abangana na 4% nibo bakaraba bakoresheje isabune. ”
Nubwo bimeze gutyo, Abanyarwanda batsimbaraye ku muco wabo wo gusuhuzanya baherezanya ibiganza, nyamara hakaba abajya kurya.
Kimenyi Yohani, ukora akazi ko mu Gakinjiro mu Mujyi wa Kigali, ati“Byo hariho igihe umuntu adakaraba, wagura urubuto ugahita urya nta byo gukaraba kandi byo wahererekanyije ibiganza n’abandi musuhuzanya.”
Kimenyi akomeza avuga ko aba atibuka umubare w’abantu aba yasuhuje abakora mu Ntoki.
Uretse n’ingo zidafite uburyo bwo gukaraba intoki mu gihe umuntu avuye mu bwiherero, no mu bantu bize basobanukiwe icyo isuku ari cyo, bagera mu mahoteli, bagaragaza ko harimo abava mu bwiherero, amazi n’isabune bihari, ariko bakabicaho bakigendera.
Abo barimo intiti, Depite Ruku-Rwabyoma John we yumva abo babirengaho ubabonye yajya abakurura amashati.
Yagize ati”Wari wajya ahantu h’intiti muri hoteli, ukabona umuntu aranyarutse avuye mu musarane, aragiye!…[Asaba ko bajya bagarurwa inyuma] ati ‘Karaba intoki, dutinyuke tuzajye tubikora mbere yo kujya kubwira bariya baturage ngo bazajye bakaraba.”
Minisitiri w’Intebe ati“Ndagira ngo nongere nibutse ko isuku ari yo soko y’ubuzima bwiza. Umuntu utagira isuku yibasirwa n’indwara nyinshi zirimo inzoka, impiswi, cholera, macinya, indwara zo mu kanwa, indwara z’ubuhumekero, amavunja, ubuheri, n’izindi nyinshi.”
Akomeza asobanura ko mu kwirinda ko kwanduzanya izi ndwara, inzego z’ubuzima zikomeje gukangurira abaturage kugira umuco wo gukaraba intoki kenshi.
Muri izo ndwara, iya cholera yibasiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu, habarurwa abarwayi barenga160. Byanasabye mu kwezi gushize kubashyira aho bategeranye n’abandi ngo batanduazanya.
Ubushakashatsi bwa EICV 4 Minisitiri w’Intebe yifashishije imbere y’Abadepite, bunagaragza ko hari n’ingo z’Abanyarwanda zitagira ubwiherero. Abafite ubwiherero babarirwa ku kigero cya 83.4%.
Ikibazo gikomeye Minisitiri w’Intebe yabwiye Abadepite n’Abasenateri ko ikibazo cyo kugira ubwiherero buboneye mu ngo cyahagurukiwe. Avuga ko hari inyigo yakozwe yerekana ibishushanyo n’ubwoko bw’ubwiherero bwubakwa mu ngo z’abaturage batuye mu cyaro. Ubu bwoko ni: Traditional Pit Latrine, ECOSAN, SEMI ECOSAN, Ventilated Improved Pit (VIP) Latrines, n’ubwiherero bukoresha amazi.
Iyo nyigo ikaba yerekana aho ubwiherero bugomba kubakwa bitewe n’imiterere y’ahantu, bukanubakwa hirindwa kwangiza ibidukikije n’amasoko y’ikuzimu.
Ikibazo cy’ubwiherero ntikiri mu cyaro gusa, no mu Mujyi wa Kigali usanga hari abiherera ahatabugenewe, bityo hakagira n’aho inyuma y’amazu usanga handitse ‘Ntibyemewe kunyara hano, uzafatwa azacibwa amande y’amafaranga runaka’.
Hagati aho, Murekezi yagaragarijwe ko hari zimwe muri gahunda za leta yigeze gushyiramo ingufu mu gukangurira abaturage kugira isuku ariko ugasanga zisa n’izazimye. Abadepite batanze urugero rwa ‘kandagira ukarabe’.
Kutagira amazi
Gahunda z’isuku n’isukura kandi zikomwa mu nkokora na none n’abaturage bataragerwaho n’amazi, ariko Guverinoma isezeranya ko mu mwaka utaha bose bazaba bayafite. Ubushakashatsi bwa EICV 4 bwagaragaje ko abaturarwanda bafite amazi meza ari 84.8%.
Byongeye,abataragerwaho n’amazi bavoma mu migezi siko bose bayanywa atetse.
Depite Mukazibera Agnès we yasabye ko abaturage bataragerwaho n’amazi meza bakomeza gushishikarizwa no gukoresha imiti isukura amazi.
Ukurikije gahunda ya Guverinoma, bizavugwa ko abaturage bagezweho n’amazi ku kigero cy’100% mu gihe umuturage wo mu cyaro azaba abona amazi meza nibura litiro 20, kandi akayavoma ahatarenze muri metero 500, naho umuturage wo mu mujyi akabona nibura litiro mirongo inani ku munsi, ayavomye muri metero zitarenze 200.
Uretse ibyo gukaraba intoki, ikibazo cy’umwanda cyagarutsweho cyane mu bihe bishize, kugeza n’aho mu bice bitandukanye hagiye havugwa abaturage bakirarana n’amatungo, ahandi ugasanga barwaye amavunja.