Abakene mu Rwanda

Abakire basoresha abakene dore aho bibera

Imibare yakusanyijwe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko 2% gusa by’abaturarwanda bagera kuri miliyoni 11 ari bo batuye ahatunganijwe neza, hujuje ibisabwa kandi bagatura ku buryo bugezweho.

Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yagaragaje iyi mibare ubwo Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda riharanira iterambere ry’abaturage (RPRPD) ryerekwaga icyuho hagati y’umuvuduko w’ubwiyongere bw’abaturage n’uw’ubukungu bw’igihugu, tariki 6 Kamena 2014.

Icyuho kiri hagati y’ubukungu n’ubwiyongere bw’abaturage cyagaragajwe ko gifitanye isano n’uko imiturire itameze neza mu Rwanda.

Murangwa avuga ko abatuye mu midugudu ari 49%, abatuye mu buryo butatanye bakaba hafi 34%, naho abatuye mu kajagari bakaba hafi 14% nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire ryakozwe mu 2012 rigaragaza ibyagezweho mu myaka 10.

Yakomeje agaragaza ko ikibazo cy’imiturire idapanze neza kitagaragara gusa mu cyaro kuko cyugarije n’imijyi, bikaba bituma hakiboneka ubutaka butuwe nabi mu byaro kandi ababutuye bakwiriye kuba batuye ku budatuwe mu mijyi, bigatuma ubw’icyaro bugenerwa ibindi bikorwa by’ubuhinzi n’ibindi.

Murangwa yagize ati “Abatuye mu mijyi ni 17% mu gihe abatuye mu byaro ari 83%, ariko mu mijyi batuye kuri 4% by’ubutaka bw’iyo mijyi. Abatuye ku buryo bupanze neza mu mijyi ni 11%, abatuye mu kajagari ni hafi 58%”.

Hagaragajwe ko miturire idapanze neza igira uruhare mu busumbane bukabije bw’ubucucike ku batuye mu ntara zitandukanye n’Umunyi wa Kigali.

Murangwa yakomeje agira ati “Ibi bifitanye isano n’ikibazo cy’ubucucike, imiturire no kutabungabunga ubutaka kuko turamutse tubikoze neza abatuye mu mijyi banaba benshi kurushaho, bagatura neza bagatanga umwanya mu byaro kugira ngo ibikorwa by’ubuhinzi, kurengera ibidukikije, inganda n’ibindi bibone aho bijya kandi ntitugire ikibazo”.

Umujyi wa Kigali wagaragayemo ubucucike bukabije ku 1552/km2 hakurikiraho Amajyaruguru 527/km2, Amajyepfo 434/km2 n’u Burengerazuba ku 420/km2 mu gihe hakiri umwanya wo guturamo mu Burasirazuba bukiri ku bucucike bwa 274/km2.

Minisitiri w’ Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver, yavuze ko ubusumbane ku miturire n’imikoreshereze y’ubutaka bukwiye kwigwaho mu igenamigambi y’imyaka 10 iri imbere.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Abanyarwanda batangiye kwimukira ahaboneka ubutaka ariko bikavugwa ko hakiri 30% by’ubuso bwakabaye buhinzwe budakoreshwa, n’ubwo abimuka bakemangwaho kuba bataragira ubushobozi bwo kubukoresha neza.

Ubuhinzi mu Rwanda buracyakorwa nabi

Ubushakashatsi ku miturire bwahujwe n’ubuhinzi kuko bufite uruhare rukomeye cyane mu kuvana Abanyarwanda hafi 75% b’abahinzi mu bukene.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko 93% by’abahinzi mu Rwanda nta mashuri yisumbuye bize kandi bitezweho byinshi ; abafite amashuri yisumbuye ni 6% na ho abafite amashuri ari hejuru y’ayisumbuye bakaba 1% gusa.

NISR yanzuye ko ubumenyi bw’abahinzi bukiri hasi cyane butuma umusaruro wa bimwe mu bihingwa bitanga umurasuro muke cyane, n’ibindi bigahabwa agaciro bidafite hirengagijwe ibigafite.

Hatanzwe urugero rw’igitoki kivamo inzoga gifata ubutaka bunini cyane kurusha icyo kurya, kandi agaciro k’icyo kurya kikubye cyane ak’icyengwamo inzoga n’imitobe ; imbuto zifite isoko ryagutse ariko zigahingwa hake cyane ugereranyije n’ubutaka zakweraho n’ibindi.

Ikibazo cy’imiturire gihuzwa n’imiterere y’u Rwanda

Impuguke ku miterere y’u Rwanda zagenzuye uko imiturire yifashe zigendeye no ku mateka, zemeza ko imiterere y’igihugu ubwayo iteye inkeke mu kuba Abanyarwanda bose batuzwa mu buryo bunoze.

Umwe mu mpuguke zavuganye na IGIHE yemeza ko kuba u Rwanda rugizwe n’imisozi myinshi bikibangamira imiturire cyane cyane iyo mu byaro, kuko ibikorwa remezo byahenda mu gutunganya ahagenwa henshi mu gihugu.

Yagize ati “Hari gahunda ihari yo gutuza abantu ku mihanda ariko ibangamirwa cyane n’uko imyinshi inyura mu misozi ihanamye, akenshi idashobora guturwa. Hari n’ahakubakwa imihanda hakagezwa amazi n’amashyanyarazi ariko bikaba byahenda kumena umusozi mu kubaka ibikorwa remezo”.

Imiterere y’igihugu nk’uburumbuke n’amateka ihuzwa no kuba hari uduce dutuwe cyane n’utudatuwe mu gihugu kuko ahagaragara ubucucike hagiye hagaragara imibereho yoroheye abaturage.

ntawiclaude@igihe.com

Placide KayitareAFRICADEMOCRACY & FREEDOMSHUMAN RIGHTSJUSTICE AND RECONCILIATIONPOLITICSTRUTH & RECONCILIATIONAbakene mu Rwanda Abakire basoresha abakene dore aho bibera Imibare yakusanyijwe n’ Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) igaragaza ko 2% gusa by’abaturarwanda bagera kuri miliyoni 11 ari bo batuye ahatunganijwe neza, hujuje ibisabwa kandi bagatura ku buryo bugezweho. Umuyobozi Mukuru wa NISR, Yusuf Murangwa, yagaragaje iyi mibare ubwo Ihuriro ry’Abagize...PUBLISHING YOUR NEWS WITH CUTTING EDGE STYLE